Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Ngoma: Gereza y’abagore yungutse umufatanyabikorwa uzafasha mu guteza imbere abayifungiyemo

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Mar 10, 2018

Ubuyobozi bwa Gereza y’abagore ya Ngoma, iherereye mu Murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma, buvuga ko bwishimiye ko bwungutse Umufanyabikorwa witwa ‘Fondation Didé’, ugiye gutanga ubufasha mu guteza imbere ubumenyi bw’abakobwa n’abagore bayigororerwamo.

SIP Marie Grace Ndwanyi, umuyobozi wa Gereza y’abagore ya Ngoma arashyikiriza impano umuyobozi wa Fondation DiDé nk’umufatanyabikorwa mushya (Foto Manishimwe N)

Umuryango uharanira imibereho myiza y’imfungwa ‘Fondation Dignité en Détantion’ umaze igihe kinini ukorera muri amwe mu magereza yo mu Rwanda.

Muri uyu mwaka wa 2018 uyu muryango uri gutangira gukorera muri Gereza y’abagore ya Ngoma, aho ubuyobozi bwawo bugaragaza ko bugiye gushyigikira by’umwihariko ibijyanye n’imyigire yo gusoma no kwandika ku bataragize amahirwe yo kwiga ngo babimenye, no guteza imbere amasomo y’imyuga ku  mfungwa n’abagororwa bo muri iyi gereza.

Nk’uko bisobanurwa na Mukansoro Odette, umuhuzabikorwa w’umuryango Dignité en Détantion mu Rwanda, avuga ko  uyu muryango wifuza ko abagororwa bagororoka mu mitekerereze,  kandi  ntibasigare inyuma mu bijyanye n’ubumenyi rusange n’ubumenyingiro.

Yagize ati “Icyo twifuza ni uko umuntu azasohoka hano muri Gereza  yarahindutse, yabaye umuntu mwiza. Fondation DiDé dutangiye hano muri uyu mwaka, ariko tuzagerageza muri uyu mwaka dutangire gutunganya  aho bazajya bigira gusoma no kwandika kandi hatunganiye abagore.”

Mukansoro akomeza asobanura ko uretse kwigisha abantu gusoma no kwandika,   uyu muryango uzanashyigikira ibikorwa bijyanye n’imyuga n’ubukorikori bitandukanye bukorwa n’abafungiye muri iyi gereza.

Ati “N’imyuga irakenewe, tuzashyiramo ibikoresho bizafasha haba mu kwiga no kongera ibikorwa bitandukanye, tuzabishyiramo,  kuko  tuzakomeza gufatanya n’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).”

Uyu muryango ugiye kuzamura ubumenyi bw’abagororerwa muri Gereza y’abagore ya Ngoma uje ari igisubizo ku basaga1300 bayifungiyemo, kuko bari baherutse kugaragaza ko mu mbogamizi bagira harimo no kuba hari bamwe bifuza kwiga gusoma no kwandika ntibabone uburyo.

Hari n’abandi bari baragaragaje ko bifuza kwiga indimi zitandukanye, zizaherekeza ubumenyi bamaze kugira mu myuga itandukanye, kugira ngo byose bazabihurize hamwe ubwo bazaba barangije ibihano byabo, maze biteze imbere.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, SIP Marie Grace Ndwanyi, umuyobozi wa Gereza y’abagore ya Ngoma, yagaragaje ko kunguka  ‘Fondation  Dignité en Détantion’ nk’umufatanyabikorwa bizabagirira akamaro cyane, kuko bizabunganira mu kugorora abahafungiye no kubateza imbere mu bumenyi buzabafasha kwiteza imbere nyuma yo gufungwa.

Yagize ati “Aho kwigira dukeneye aha ngaha ni ibyumba byo kwigishirizamo umugororwa ibyo yakora byose, kuko agomba kuba azi gusoma no kwandika, azi ngo niba ari ibipimo mfata, ndabifata ngire aho mbyandika…”

SIP Ndwanyi avuga ko bizeye ko ubufatanye n’uyu muryango wa ‘Dignité en Détention’ buzatanga umusaruro mwiza by’umwihariko mu iterambere ry’abagororwa.

Ati “Kuba tubonye umufatanyabikorwa Fondation DiDé ibikorwa bigiye kurushaho kwiyongera kuko ubushake abagororwa barabufite, kandi ni bo bagenerwabikorwa bo ku rwego rw’ibanze, kandi biteguye kuzabyaza umusaruro imbaraga zose muzatanga; turabizeza ko hazavamo umusaruro ufatika, ku buryo muzabona ko mutaruhiye ubusa.”

Umuyobozi mukuru wungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda  (RCS), DCG Jeanne Chantal Ujeneza,   yavuze ko mu byo uru rwego rushyize imbere  harimo nuko imfungwa n’abagororwa bari mu magereza yo hirya no hino mu gihugu  bagororoka, bikajyana no kwiga bihagije kandi bakiga ibizabagirira akamaro basubiye mu miryango yabo, nyuma y’ibihano.

Uyu muyobozi avuga ko uretse Fondation Didé, RCS ikomeje kuvugana n’abandi bafatanyabikorwa cyane cyane mu nzego za Leta, kugira ngo harebwe uburyo abiga  amasomo atandukanye n’imyuga bazajya bahabwa  ikemezo.

Ati “Dukomeje kuvugana n’bandi bafatanyabikorwa cyane cyane mu nzego za Leta kugira ngo ibyo mwiga bibe umwuga muhabwe icyangombwa kuko mwize, nugera hanze ubashe no kwerekana ko ibyo ukora ubifitiye ubushobozi n’ubumenyi; werekane icyo cyangombwa…ibyo turimo turabiganira n’izindi nzego kandi bizashoboka.”

Muri Gereza y’abagore ya Ngoma hafungiyemo imfungwa n’abagororwa basaga 1359, muri bo harimo abagabo 277 bafasha abagore mu mirimo itandukanye.

Muri iyi Gereza kandi abagore bafungiyemo bafite abana bato bari munsi y’imyaka 7 bagera ku 112 bo bashyiriweho uburyo bwihariye bwo kwiga.

Abagororwa b’abagore bafungiye muri iyi Gereza bakora ibikorwa by’ubukorikori butandukanye burimo kuboha ibiseke, kuboha imiteguro yo kumeza, inigi, amasaro, kuboha imipira, imyambaro no kudoda.