Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Ngoma: Bibukijwe ko ikibazo k’inda zitateguwe ziterwa abangavu kireba buri wese

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Jan 16, 2018

Umuyobozi bw’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenga Providence, avuga ko ikibazo cy’abakobwa baterwa inda zitateganyijwe bakiri bato kibababaje, kandi hadakwiye kubaho kwitana ba mwana mu kugishakira umuti, ngo hagire abumva ko bitabareba.

Kirenga Providence, Umuyobozi bw’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (Foto Manishimwe N)

Uyu muyobozi ahamya ko ari ikibazo kireba buri wese yaba abana, ababyeyi,  ubuyobozi n’umuryango nyarwanda muri rusange, kandi  ngo buri wese yujuje neza inshingano ze,  iki kibazo nticyabaho.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya ku itariki 11 Mutarama 2018, Visi Meya Kirenga Providence yavuze ko bibabaje kuba abana b’abangavu bahemukirwa bagaterwa inda bakiri bato.

Yagaragaje ko imibare yamaze gukusanywa yerekana ko mu mwaka umwe ushize wa 2017, mu karere ka Ngoma hamenyekanye abakobwa  bagera ku 111 batewe inda,  bakabyara bafite imyaka itagera kuri 18.

Avuga ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu gukumira ko iki kibazo cyakomeza kugaragara, kuko gikwiye kurangira burundu. Ati “Ni ikibazo kibabaje, kandi kidakwiye. Ariko kandi ni ikibazo bishoboka ko cyakumirwa.

Nta bwo dukwiye kwitana ba mwana, kubera ko burya igiti kigororwa kikiri gito. Hari rero uburere tutahaye abana, dushaka kububaha impitagihe. Rwose nk’ababyeyi duharanire kwigisha abana bacu bakiri batoya, tubasabe gukora ibyiza, ariko tunababwire ko n’ibibi bibaho; kandi bagomba kubyirinda.”

Visi Meya Kirenga akomeza avuga ko n’abana bakwiye kuzuza neza inshingano zabo no kwirinda ibishuko, ariko ko igikuru gikenewe cyavamo umuti ari ubufatanye.

Ati “Burya umwana na we afite inshingano kandi agomba kuzubahiriza, agomba kubaha no kumvira ababyeyi n’abamurera, agomba kubitozwa akiri muto, ariko na we agakurana ikinyabupfura yatojwe, akirinda kwishora mu biyobyabwenge, no kugwa muri ibyo bishuko bituma habaho no gutwara izo nda zitateganyijwe.

Birasaba rero ubufatanye, ababyeyi tugakora neza inshingano zacu kandi ku gihe, n’abana bakuzuza inshingano zabo.”

Umwe mu bakobwa  bo mu Murenge wa Jarama, watewe inda afite imyaka 17, yabwiye  n’Imvaho Nshya   ko  ubukene bwo mu muryango we ari bwo bwatumye aterwa inda  n’umugabo  umurusha  imyaka irenga 20,  bikamuviramo guta  ishuri kandi yari ageze mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye.

Ati “Ngewe natewe inda mpita mva mu ishuri, ariko n’ubu nta terambere, ahubwo nshaje nkiri muto. Umwana wange simfite ubushobozi bwo kumuha byose;  Rwose urubyiruko cyane cyane abakobwa nabagira inama birinde ibishuko.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko hari ikibazo cy’uko bamwe mu bana batewe inda  bahishira abazibateye,  kuko mu bakobwa 111 batewe inda bari munsi y’imyaka 18, kugeza ubu hamaze kugaragazwa abagabo 14 gusa bazibateye,  bakaba baramaze gutabwa muri yombi, ariko ubuyobozi buvuga ko ari igikorwa gikomeje, kiri gukorwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano; kuko gutera  inda abakobwa bakiri bato,  ari icyaha gihanwa n’amategeko.