Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Ngoma: Basogongeye kuri kawa irabaryohera, biyemeza kurushaho kuyitaho

Yanditswe na MANISHIMWE NOEL

Ku ya 06-02-2018 saa 07:38:33
Abahinzi ba kawa b'i Sakara bishimiye kunywa kawa abenshi ari ubwa mbere (Foto Manishimwe N)

Abahinzi ba kawa bo mu Kagari ka Sakara, Umurenge wa Murama, mu Karere ka Ngoma, biyemeje kurushaho gushyira imbaraga mu kwita ku gihingwa ngengabukungu cya kawa, nyuma yo kuyinywaho bakumva ifite uburyohe budasanzwe.

Abahinzi ba kawa b’i Sakara bishimiye kunywa kawa abenshi ari ubwa mbere (Foto Manishimwe N)

Ni ingamba abahinzi bafashe nyuma y’uko ubuyobozi bwa Kampani yitwa ‘Impexcor Limited’ igura ikanatunganya umusaruro wa kawa buteguye igikorwa cyo gusangira kawa n’abakirisitu Gatolika bo muri Santarali ya Sakara, mu Murenge wa Murama; biganjemo abahinzi ba kawa, nyuma ya misa ku cyumweru tariki ya 04 Gashyantare 2018.

Ndengabaganizi Euphrem, Umuhinzi wa kawa ku buso bwa hegitari 15, utuye hano i Sakara, unahagarariye Kampani ya ‘Impexcor’ mu Karere ka Ngoma, yabwiye Imvaho Nshya ko impamvu yo gusogongeza abahinzi ba kawa, ari ukugira ngo  abayihingaga batazi agaciro kayo barusheho kugasobanukirwa, kandi bage bayinywa.

Ndengabaganizi Euphrem , uhagarariye Kampani ya Impexcor mu Karere ka Ngoma avuga ko bafite gahunda yo gukundisha abahinzi kawa (Foto Manishimwe N)

Ati “Usanga ikawa tuyisarura, tukayishyikiriza abacuruzi n’abayohereza hanze nta we uzi ngo imera gute, uburyohe bwayo ni ubuhe, uyu munsi rero twifuje ko twasangira kawa kugira ngo tubatoze kujya bafata ku musaruro wabo na bo bakanywaho, bakumva uko bimeze.”

Abahinzi baganiriye n’Imvaho Nshya nyuma yo kunywa kuri kawa, abenshi bagaragazaga ko nubwo bamaze imyaka myinshi bayihinga, ari ubwa mbere bayisomyeho bakumva uko imera; kandi hari ingamba bahise bafata.

Mahirane Zayasi, w’imyaka irenga 70, utuye mu Kagari ka Sakara avuga ko yatangiye guhinga kawa ahagana mu mwaka wa 1963 ariko  uyu munsi ari bwo abashije kunywa kawa, akumva icyanga cyayo.

Yagize ati “Ni ubwa mbere nyisomyeho kandi ndi umuhinzi wa kawa kuva mu mwaka wa 1963, ariko ubu nsomyeho numvise imeze neza.

Ubu ngiye gukomeza gukorera izo mfite, nzisukure neza ku buryo zizajya zera kawa nziza. Nsanzwe  mfite ibiti bya kawa bigera kuri 200 iyo zeze, nasaruraga  ibilo 800.”

Mugenzi we witwa Ruvuzandekwe Célestin, wo mu Mudugudu wo Kukarenge we avuga ko afite ibiti ibihumbi 2 bya kawa yezamo umusaruro ugera kuri toni n’igice ku isizeni.

Nawe nyuma yo gusoma kuri kawa, avuga ko agiye kurushaho kuzitaho zikajya zitanga umusaruro mwinshi kandi mwiza, kuko ngo yamaze kumenya ko iki gihingwa kigira ibanga ry’uburyohe atakekaga.

Yagize ati “Ni ubwa mbere bibaye, kandi byadushimishije bishimisha n’abakirisitu bari bavuye mu gitambo cya Misa cyari gihumuje.

Nge ni ubwa mbere nari nyisogongeyeho, ariko numvise iryoshye cyane, ifite n’impumuro nziza cyane.”

Yakomeje agira ati “Abantu benshi  nta bwo twari tuzi uburyohe bwayo, ariko ubu tugiye kurushaho kuyitaho tuyisasira, tuyikorera dushyiraho ifumbire y’imborera n’imvaruganda, tuyikiza ibisambo kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera kandi  ube mwiza cyane. Ibiti mfite birahagije, ahubwo uko nzajya nsarura nzajya nteganya n’ikawa yo kunywa iwange.”

Uretse aba bahinzi ba kawa, hari n’abasogongeye kuri iyi kawa badasanzwe bayihinga, biyemeje guhita binjira mu buhinzi bwayo kuko ngo basanze ari igihingwa kiryoha kandi kikinjiza n’amafaranga atubutse.

Ubuyobozi bwa Kampani ya Impexcor igura ikanatunganya umusaruro wa kawa, buvuga ko bufite umugambi wo gutoza abahinzi ba kawa kurushaho kuyikunda, kuyitaho, no kuyinywa, ibi bikazatuma barushaho kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza, nk’uko Ndengabaganizi Euphrem uhagarariye iyi Kampani mu Karere ka Ngoma akomeza abisobanura.

Yagize ati “Turashaka kumenyereza abahinzi ko kawa ari ikinyobwa bashobora no gukoresha no mu birori byabo, ku buryo nibura ku musaruro we azajya agurisha akagira n’iyo azajya anywa iwe, ntibe ikawa yo kunyobwa n’abazungu gusa, cyane ko  ari nziza ku buzima bwa muntu.

Burya iyo uhinga ikintu utakirya, nta bwo ukigirira ikizere. Bari bazi yuko ikawa itabonye isoko nta kindi bayikoresha, ariko bakwiye no kumenya ko inyobwa.”

Kampani ya Impexcor ifite inganda 2 zigura zikanatunganya kawa mu mirenge wa Murama na Mutendeli.

Ubuyobozi bw’iyi Kampani mu Karere ka Ngoma buvuga ko bwizeye ko  umusaruro wa kawa uzaboneka muri uyu mwaka wa 2018 ushobora kwikuba kabiri, kuko bategereje kwakira  umusaruro wa kawa y’ibitumbwe  ugera kuri toni  600,  mu gihe mu mwaka ushize wa 2017 bari bakiriye toni 290.

 

Umwanditsi:

MANISHIMWE NOEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.