Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Ngoma: Barwanyije inzara n’umwanda babikesha gukorera mu masibo

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Jun 7, 2019

Kugira amazi meza, isuku n’isukura ku mubiri, ku myenda, mu biribwa n’aho gutura bibimburira gahunda zose zigamije kunoza imirire, guhashya igwingira ry’abana bato, no guharanira iterambere ry’ubukungu bw’abagize umuryango.

Abaturage bo mu Kagari ka Nyaruvumu, Umurenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma bagaragaza uko isuku yababereye isoko y’ubuzima, bagaca ukubiri n’indwara zikomoka ku mwanda nka kimwe mu bidindiza iterambere.

Akagari ka Nyaruvumu gaherereye mu bilometero bigera ku 10 uvuye mu Mujyi wa Ngoma; gatuwe n’abaturage 2,976 mu ngo 1,152 zibumbiye mu masibo 60, agizwe n’ingo zibarirwa hagati ya 10 na 15.

Ukigera aho Akagari gatangirira ubona inzu zubatswe kimwe, inyinshi zegereye umuhanda, aho kuva mu mbuga ukagera mu muhanda hagati hahora hakubuye nubwo ari imbuga z’ibitaka n’inzu zihomeshejwe ibumba.

Indangamikorere y’imihigo imeze nk’indangamanota yo ku ishuri

Uretse abateye intambwe yo kubakisha sima, inzu zubakishijwe igitaka zikurungiye kimwe, nta rugo rutagira umusarane usakaye, ukurungiye kandi upfundikiye, udutanda twanikwaho amasahane ndetse abenshi barara ku mifariso bakesha gukorera mu masibo.

Mu masibo bafata imihigo nk’amasomo, aho buri muturage afite indangamikorere y’imihigo iriho amanota ajyanye n’ibyo yujuje mu kwita ku isuku n’imibereho myiza muri rusange.

Amasomo ari ku ndangamikorere y’imihigo ni akarima k’igikoni, rondereza, agatanda k’amasahani, agakaye k’imihigo, ibikorwa by’imasibo, isuku mu mbuga, kurwanya imirire mibi, ingarani zisakaye, kugira itungo ryunganira imirire, uburyo umuturage yiteza imbere, kandagira ukarabe, isuku ikikije aho batuye uhereye ku muhanda, kwishyura mituweli no kuba mu kimina yizigamamo.

Bamwe mu batuye muri aka kagari baganiriye n’Imvaho Nshya bashimiye inzego z’ibanze zabafashije gukorera mu masibo bigatuma n’ababarirwaga mu batishoboye biteza imbere ndetse bagatandukana n’umwanda.

Mpagazahimana Vestine, utorezwa mu isibo y’Ubwitange yagize ati:  “Ikidufasha cyane ni uko dufite ubuyobozi bw’inzego z’ibanze butuba hafi, bukatwereka ibikenewe ngo tugire amagara mazima. Icyo nishimira ni uko dushyira hamwe umuntu ntavuge ngo nibangeraho basange mfite isuku ngenyine, uriya bamuseke. Oya! Twebwe dushyira hamwe n’umuntu utishoboye dukora uko dushoboye tukamufasha.”

Mpagazahimana Vestine yishimira ko isuku yayimakaje no mu biryamirwa, aha yari mu cyumba cy’abana kirimo umufariso n’inzitiramibu

Munyabugingo Shaban n’umugore we Mukankizabera Judith, bongeyeho ko kugira isuku no guharanira ubuzima buzira umuze bidasaba ubushobozi buhambaye mu gihe ufite ubushake.

Munyabugingo Shaban (hagati) n’umugore we Mukankizabera (iburyo) bishimira ko umuryango wabo utarangwamo indwara zikomoka ku mwanda

Munyabugingo yagize ati: “Mu bushobozi bwacu tugerageza kugira isuku, ntabwo kuyigira bigoye uretse kuba ufite ubushake, kuko igitaka dukurungiza amazu ni icyacu n’amazi ntituyakura kure.”

Mukankizabera na we ati: “Kuba mu isibo bidufasha gukora amasuku, iyo hari umuntu utishoboye uri muri twe duteranya amafaranga tukamugoboka aho akenewe cyangwa tukamuha umuganda w’amaboko.”

Guhuza imbaraga byabafashije kwigobotora inzara 

Uretse gufatanya mu guharanira isuku aho batuye, abaturage b’Akagari ka Nyaruvumu babyaza umusaruro amahirwe yo kuba bahuje ikerekezo k’iterambere ryabo n’iry’Igihugu.

Mu masibo bashinzemo amatsinda yo kuzigama no kugurizanya abafasha kurwanya ubukene n’inzara, ukeneye amafaranga wese yo kwikenuza mu mirire, kuvugurura imiturire cyangwa imyambarire akayagurizwa nta nyungu ategerejweho.

Manirahari Augustin utorezwa mu isibo y’Urugerero yagize ati: “Mu isibo yacu dufitemo ibikorwa byo gukorerana, gutabarana, no kurwanya ibiza, byose bigakorwa bikurikije ko buri wese arushaho gutera imbere. Umunyamuryango ukeneye kwambara, kunoza imirire, kwikenura mu buryo bwose turamuguriza.”

Mukasikubwabo Clarisse utorezwa mu isibo Indashyikirwa avuga ko gukorera mu isibo byatumye asogongera ku byiza byo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zirimo Akarima k’Igikoni kamufasha kurwanya imirire mibi.

Mukasikubwabo Clarisse ahamya ko gukorera byatumye amenya ibyiza byo kugira akarima k’igikoni ku rugo

Yagize ati: “Ikintu Akarima k’Igikoni kamfasha, iyo ngiye kurya ku muceri nejeje mfata imboga rwatsi (dodo), ngashyiramo ibishyimbo, intoryi na beterave, ubwo nyine nkumva y’uko mfashe indyo yuzuye. Ubumenyi bwo kurya indyo yuzuye twabwigiye mu masibo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyaruvumu Ndaruhutse Jean de Dieu, na we atorezwa mu Isibo y’Ubutwari. Yemeza ko  kuba bashyira hamwe babikesha gushyira mu bikorwa inama bahabwa na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame udahwema gushishikariza Abanyarwanda kwigira.

Umuyobozi w’Akagari ka Nyaruvumu imbere y’abaturage , bishimira ko aba ari kumwe mu rugendo rw’iterambere

Yagize ati: “Icya mbere tugenderaho ni inama tugirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, uhora avuga ngo duharanire kwigira kandi tugire isuku.”

Bushayija Francis Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, avuga ko ibanga ryazamuye imyumvire y’abaturage, ubu Akagari ka Nyaruvumu kakaba ari bandebereho, ari uko abayobozi biyemeje kubana n’abaturage bakabereka ibikwiriye n’ibidakwiriye gukorwa.

Yagize ati: “Inama nagira Abanyamabanga Nshingwabikorwa bagenzi bange ni uko bakwegera abaturage, bakabana na bo ntibakorere mu biro. Dukorera mu biro mbere ya saa sita nyuma y’aho tukajya mu baturage. Iyo umuturage umweretse umwanda inshuro imwe na we agera aho akabona ko ari ngombwa guhinduka.”

Intambwe nyamukuru ni uguhindura imyumvire

Abaturage b’Akagari ka Nyaruvumu bemeza ko ikigoye ari uguhindura imyumvire kuko kwita ku isuku no kubungabunga ubuzima muri rusange bishoboka mu bushobozi bwose buhari.

Mukabarere Vestine yagize ati: “Byabanje kutugora ariko ubu twamaze kubimenyera. Kugira isuku mu byo urya, ibyo wambara n’aho utuye ntibisaba imbaraga nyinshi cyangwa kuba uri umukire. Twese tubayeho mu buzima buciriritse, ariko ugeze aho dutuye ntushobora kumenya ko ari twe tuhatuye bitewe n’uko hasa neza.”

Leta y’u Rwanda y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu gushimangira imibereho myiza n’ubuzima bw’Abanyarwanda, hakaba hashorwa akayabo mu kubaka ibikorwa remezo na serivisi z’isuku n’isukura mu gihugu.

Ubushakashatsi bukorwa ku buzima mu Rwanda bwerekana ko indwara nyinshi zivuzwa mu mavuriro ari izituruka ku mwanda.

Minisiteri y’Ubuzima irashishikariza abaturarwanda guhindura imyumvire mu guhashya burundu igwingira, indwara zikomoka ku mwanda n’ibindi byorezo biterwa no kutiyitaho.

Clemence Dusingize ukora mu ishami rishinzwe ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima  (RBC), avuga ko gutegura indyo yuzuye, guhinga akarima k’igikoni n’ibindi bitabuza ubuzima bw’umuryango kuzahara mu gihe isuku ititaweho.

Yagize ati: “Kurya indyo yuzuye, guhinga akarima k’igikoni, kwishyura Mituweli n’ibindi ntacyo byamara mu gihe iyo ibyo urya n’ibyo unywa bidateguranywe isuku, ni ha handi urwara indwara zikomoka ku mwanda, na bwa budahangarwa bw’umubiri bukavaho. Abana barwara inzoka kandi hari izijya mu bwonko n’izinyunyuza amaraso umwana akaba yagwingira. Ifunguro wategura ryose nubwo ryaba rihenze, uriteguriye mu mwanda ntacyo ryakumarira.”

Buri rugo rufite Agatanda k’Amasahane

Leta y’u Rwanda igaragaza ko bitarenze mu mwaka wa 2024 abaturage bazaba bagejejweho amazi meza ku kigero cya 100% bavuye kuri 85%, na serivisi z’isukura zikabageraho kuri icyo kigero bitarenze mu mwaka wa 2030 zivuye kuri 83%.

Abaturage bafatanya no mu kwita ku buzima bw’abana bagaburira indyo yuzuye

Mukankizabera Judith ahagaze imbere y’inzu ye ikurungiye, mu buryo bubafasha kwirinda umwanda

Mukabarere Vestine, mu gikoni cye gikurungiye kandi gifite amashyiga ya Rondereza