Ngoma: Bamwe mu bari mu kiciro cya mbere barasaba kukivanwamo

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 05-07-2019 saa 09:32:32
Abaturage bari bitabiriye inama ari benshi baganira ku mbogamizi bahuye na zo mu byiciro by'ubudehe birimo kurangira (Foto Mugisha B)

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Sake, Akarere ka Ngoma bari mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe barasaba kukivanwamo bagashyirwa mu kiciro cya kabiri kuko basanga ari cyo kibakwiriye, ariko hakaba n’abandi mu batakirimo bifuza kukijyamo.

Bamwe muri bo bavuga ko batanze amakuru mu buryo bw’ibanga, ari nabwo byagaragaye ko hari abatanze amakuru yo kwirarira abandi batanga amakuru yo kwishyira hasi, bityo bisanga mu kiciro cya mbere batagikwiye, naho abatanze amakuru yo kwirarira bisanga mu byiciro byo hejuru bitajyanye n’imibereho bafite.

Kagina Samuel, wo mu Kagari ka Gafunzo, avuga ko yabanje gushyirwa mu kiciro cya mbere asanga kitamukwiriye kuko yari yatanze amakuru atari yo, yaje gusaba ko bakimukuramo bitewe n’imbogamizi yahuriragamo nacyo.

Ati “Nkiri mu kiciro cya mbere nahuye n’imbogamizi zo kujya gusaba inguzanyo bakayinyima ngo sinabasha kuyishyura, bituma nsaba kukivamo.”

Kagina avuga ko ubwo yatangaga amakuru yagaragaje ko afite aho aba kandi afite ubuso bungana na hegitari imwe ahinga, ariko ngo yisanze mu kiciro cya mbere, aho yaje gusaba ko akivanwamo agashyirwa mu cya kabiri.

Mugabarigira Vedaste, utuye mu Mudugudu wa Murama, Akagari ka Kibonde, Umurenge wa Sake, Akarere ka Ngoma, avuga ko hari abaturage batanze amakuru batazi ingaruka zabyo, kuko hari abantu bari bafite amakonti n’amasambu ariko bamara kujya mu kiciro cya mbere bagasanga hari imbogamizi bahura nazo nko kwimwa inguzanyo, kubitsa amafaranga kuri konti zabo na byo bikabatera ipfunwe kandi bitwa ngo ni abatishoboye bituma bajya kujurira ngo bakivanwemo.

Mbarushimana Emmanuel, ni umuturage w’Umurenge wa Sake, Akagari ka Rukomo, umudugudu wa Mabuga akaba akora umurimo w’ubuhinzi yahinyuwe n’abaturage ubwo yasobanuraga ko ari mu Kiciro cya kabiri mu gihe hari ababyeyi b’abapfakazi n’abasigajwe inyuma n’amateka bari mu kiciro cya gatatu.

Mbarushimana yiyemerera ko ahinga ibigori n’ibishyimbo, akemera ko ku mwero w’ibigori n’ibishyimbo ashobora gusarura umufuka w’ibishyimbo n’imifuka itatu y’ibigori.

Mbarushimana yasobanuye ko bamwe mu baturage bihagezeho batanga amakuru yo kwirarira kuko abenshi batari bazi impamvu y’ibyiciro, aho nyuma ngo byaje kubagonga kandi ari bo bitangiye amakuru, akemeza ko ikiciro cya kabiri yashyizwemo akishimiye kandi kimukwiriye.

Nirere Solange avuga ko yashyizwe mu Kiciro cya 4 kandi ngo mu by’ukuri atagikwiye kuko kidahuje n’imibereho ye.

Ati: “Mu by’ukuri natanze amakuru neza kandi y’ukuri ariko nisanze mu kiciro cya 4, gusa nyuma yo kujurira ntibyatinze bahise banshyira mu kiciro cya kabiri, kuko icya mbere cyo ntibakimpa ngo ngitore bitewe n’uko kitajyanye n’imibereho yange.”

Uzajyijabiro Valeriya, ni umupfakazi wo mu Kagari ka Gafunzo, Umudugudu wa Mabuga ya II akaba afite umwana w’imfura ufite ubumuga, akarya ari uko yaciye inshuro, avuga ko yashyizwe mu kiciro cya gatatu.

Avuga ko yaje kujurira ariko ngo kugeza ubu aracyabarurirwa mu kiciro cya gatatu, aho yemeza ko byaheze mu mpapuro aho gushyirwa mu bikorwa.

Uzajyijabiro avuga ko yajuriye mu mwaka wa 2018 akaba ageze mu mwaka wa 2019 atarahindurirwa ikiciro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gafunzo, yemeza ko koko ikiciro uyu mubyeyi arimo kitari kijyanye n’imibereho ye, ubujurire bwe bumaze gusuzumwa ngo bwashyikirijwe ubuyobozi bw’Umurenge, ngo na we akaba atazi aho igisubizo cyaheze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake, Mukayiranga Marie Gloriose avuga ko kimwe n’ahandi mu gihugu bashyize abaturage mu byiciro bagendeye ku makuru batanze, ari nabyo byashingirwagaho mu gushyirwa mu kiciro, ngo ariko byaje kugaragara ko hari abisanze mu byiciro bitajyanye n’imibereho yabo bitewe n’amakuru batanze mu buryo bwo kwirarira.

Yagize ati “Nyuma y’amakuru yitangiwe n’abaturage, hari abo twasanze bari mu kiciro kitajyanye n’imibereho yabo. Haje kubaho gahunda yo kujurira, ingo 194 zajuriye ku ikubitiro, ndetse zaranasubijwe bashyirwa mu byiciro hagendewe ku makuru y’ukuri.”

Mukayiranga avuga ko hari izindi ngo zajuriye zikaba zitarasubizwa bitewe n’uko abajurira mu mirenge yose ari benshi kandi byose bihurira ku rwego rw’akarere.

Avuga ko ikibazo gituma hari abarwanira kujya mu kiciro cya mbere ari uko ibyiciro byahujwe na gahunda za Girinka, VUP, Mituweri, Amashuri y’abana n’ubundi bufasha butangwa na Leta.

Ati “Iyaba aya makuru yajyanaga no gukora igenamigambi ariko ntahuzwe n’izi gahunda zo gufasha byakoroha.”

Mukayiranga avuga ko hari abaturage bagera kuri 6 basabye kuvanwa mu kiciro cya mbere bagashyirwa mu cya 2 bitewe n’uko icya mbare kitabakwiye kuko babashije kugira aho bava n’aho bagera mu iterambere.

Abaturage bashyira mu majwi ubuyobozi bw’imidugudu ko ari bwo bwagize uruhare mu gushyira abaturage mu byiciro bitabakwiye, bityo umwe mu bayobozi b’imidugudu ahabwa ijambo na we yemeza ko ariho amakosa yaturutse ahanini, ariko hakaba n’abandi bihagazeho baranirarira mu mukuru batanze bituma bajya mu byiciro bitabakwiye.

Abaturage n’abayobozi basanze ikibazo cyagaragaye mu byiciro cyaraturutse ku mpande zombi, biyemeza kuzagira uruhare rukomeye mu ishyirwaho ry’ibyiciro by’ubutaha bakanasaba ko bwatandukanywa n’ubufasha Leta itanga, cyane cyane ubujyanye n’inguzanyo ya buruse mu mashuri makuru na kaminuza bya Leta.

Abaturage bari bitabiriye inama ari benshi baganira ku mbogamizi bahuye na zo mu byiciro by’ubudehe birimo kurangira (Foto Mugisha B)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.