Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Ngoma: Asaga miriyoni 500 azakoreshwa mu kuvugurura imihanda

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 24-12-2018 saa 08:20:33
Imihanda 2 y'igitaka ireshya n'ibirometero bigera kuri 20 ni yo izavugururwa muri uyu mwaka w'ingengo y'imari (Foto Manishimwe N)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba bugaragaza ko mu rwego rwo kunoza ubuhahirane, muri uyu mwaka wa 2018-2019 imihanda ireshya n’ibirometero hafi 20 izavugururwa, bigatwara ingengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda; asaga miriyoni 500.

Mu Karere ka Ngoma kagizwe n’imirenge 14, ni hamwe mu ho Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gukora imihanda y’igitaka, izwi nka ‘Feeder-roads’; yakozwe ikanatunganywa neza, kuva mu mwaka wa 2010.

Kugeza ubu habarurwa imihanda ireshya n’ibirometero bigera ku 140 by’imihanda yakozwe mu buryo bwa Feeder-roads; ituma abakenera kugera mu bice byinshi by’aka karere; biborohera.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Rwiririza Jean Marie Vianney, avuga ko nubwo hari imihanda myinshi yatunganyijwe muri aka karere, hakiri indi igikeneye gusanwa; ari na yo mpamvu muri uyu mwaka w’imihigo wa 2018-2019, no gukora imihanda bitirengagijwe.

Ati: “Kugeza ubu imihanda myinshi yo mu Karere ka Ngoma irakoze, ariko uyu mwaka tuzavugurura umuhanda wa Kigabiro-Rurenge-Gatore, muri Murama ureshya n’ibirometero 9.5. Ibijyanye n’amasoko byararangiye, ni umuhanda tuzakora ku bufatanye na NELSAP; ku ngengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni 302; kuwukora biratangirana n’Ukuboza.”

Akomeza avuga ko no mu Murenge wa Rurenge, hari umuhanda uzavugururwa, uyu mwaka ukazarangira uvuguruwe ku gipimo cya 50%.

Ati: “Undi muhanda tugomba kuvugurura ni uwa Remera-Rujambara- Musya, mu Murenge wa Rurenge, ureshya n’ibirometero 10, ugakorwa ku kigero cya 50%; ku ngengo y’imari ya miriyoni zisaga 207.”

Visi Meya Rwiririza agaragaza ko iyo mihanda, izaza yiyongera ku yindi yatunganyijwe mbere; biri mu bizakomeza koroshya ubuhahirane yaba mu migenderanire no kugeza umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bikorerwa mu karere ka Ngoma; ku masoko meza.

Uretse ivugururwa ry’iyo mihanda 2 yo mu mirenge ya Murama na Rurenge, hari bamwe mu batuye mu Mirenge ya Zaza na Sake, na bo basaba ko basanirwa umuhanda uhuza iyo mirenge yombi wangirika cyane mu bihe by’imvura; cyane cyane mu kibaya ahitwa Kivogo.

Umuturage witwa Ndayishimiye w’i Zaza agaragaza iki kibazo yagize ati: “Umuhanda wa Zaza, Sake ufite ikibazo cyane cyane ahantu hitwa mu Kivogo, iyo imvura yaguye bwo aho mu gishanga, kugenda ntibiba bigishobotse kuko amazi aruzura; umuhanda ukarengerwa; badufashije bawudutunganyiriza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yemeza ko ikifuzo cy’uko umuhanda Zaza-Sake watunganywa gifite ishingiro, ariko ingengo y’imari yo kuwukora ikaba itari yaboneka.

Ati: “Twasanze umuganda wagira icyo ukora, mu bijyanye no koroshya, ariko muri gahunda yo kuwukora by’igihe kirekire, twoherejeyo ikipe y’Abatekinisiye bashinzwe iby’imihanda mu karere. Ni byo, ni ahantu harimo igishanga cy’umuceri, amazi iyo yuzuye kubera imvura nyinshi, umuhanda urarengerwa. Turashaka kuzawukora ku buryo burambye, tuzahashyira imbaraga icyo kiraro cyangwa uwo muhanda utunganywe neza.”

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.