Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Ngoma: Amavuriro 4 yubatswe abaturage babigizemo uruhare yatangiye gukora

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 17-07-2019 saa 15:29:11
Ivuriro rito rya Nyagasozi i Zaza ni rimwe muri ane yubatswe akanuzura muri 2018-2019 ubu yatangiye gukorerwamo (Foto Manishimwe N)

Amavuriro mato ane azwi nka ‘Poste de santé’ yubatswe akanuzura mu mwaka ushize w’imihigo wa 2018-2019 mu tugari two mu Mirenge ine itandukanye, yo mu Karere ka Ngoma abaturage barishimira ko batangiye kuyivurizaho ari hafi ya bo.

Binyuze mu bikorwa by’umuganda, ubwitange no gutanga imisanzu mu buryo bw’amafaranga hashingiye ku bushobozi bw’abaturage, mu mwaka ushize w’imihigo Ubuyobozi n’abaturage bubatse amavuriro mato ane.

Ayo mavuriro ni irya Karama, mu Murenge wa Kazo, ivuriro riri Kigoma mu Murenge wa Jarama, irya Gituza mu Murenge wa Rukumberi, n’irya Nyagasozi mu Murenge wa Zaza.

Ni amavuriro yubatswe mu tugari mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi n’ubuzima muri rusange, nk’uko binakubiye mu kerekezo k’igihugu cy’uko nibura mu mwaka wa 2024 muri buri kagari hagomba kuba harimo ivuriro rito.

Amavuriro mato ane yubatswe mu Karere ka Ngoma muri 2018-2019, abazajya bayahererwaho serivisi ni abatuye muri utwo tugari barenga ibihumbi 25 .

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage Kirenga Providence, avuga ko aya mavuriro abaturage bari baragaragaje ibyifuzo by’uko bayakeneye cyane.

Anavuga ko n’utundi tugari tutari twabona amavuriro mato gahunda yo kuyubaka izakomeza.

Ati: “Leta y’u Rwanda yifuriza abaturage kubaho neza, bakagira ubuzima bwiza ariko bakanazirikana n’uburyo uwarwara yavurwa ku buryo bwiza kandi akavurirwa hafi. Rero igikorwa twakoze cyo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, twubatse amavuriro y’ibanze ane ariko afasha abaturage cyane.

Uyu munsi (muri Nyakanga 2019) yose arakora, baratanga serivisi, kandi turasaba abaturage kuyagana ntihakagire uzongera kurembera mu rugo. Kandi noneho n’abatuye mu tugari ayo mavuriro atari yubakwamo, twababwira ko ari gahunda ikomeje.”

Abaturage twasanze mu Murenge wa Zaza, ahubatswe ivuriro rito rya Nyagasozi babwiye Imvaho Nshya ko kubona ivuriro byabaruhuye ingendo ndende bakoraga bajya kwivuriza kure, ndetse boroherwa no kubona serivisi cyane cyane izo kuboneza urubyaro.

Mu bo twaganiriye harimo umubyeyi witwa Mutesi Alphonsine wagize ati : “Twebwe abagore twagize amahirwe kuko twabonye ahantu hafi dushobora kubonereza urubyaro kuko aho twajyaga hari kure cyane aho bita i Karembo, abandi bakajya Nyange muri Mugesera, aho hose ugiye n’amagaru nta ho urugendo ruri munsi y’ibirometero 8, abandi bakajya ahantu bita i Sangaza, ariko ubu hano ivuriro riri mu kagari kacu tuzajya tuza aha ngaha kuko ni hafi cyane.”

Undi muturage witwa Shumbusho Jean de Dieu utuye mu Mudugudu w’Akabuga yagize ati: “Iri vuriro turarishimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko abaturage twararisabye kuko twari turikeneye cyane, ubuyobozi buratwumva, badufasha kubona amabati.

Twebwe twishatsemo imbaraga n’imiganda turayubaka nkange natanze umusanzu w’amafaranga ibihumbi bitatu nitanga n’umufuka umwe wa sima, ariko ubu twishimiye ko abafashwe n’uburwayi bworoheje marariya, inzoka, aha ngaha bahita babatabara bakabavura, ubu nta muntu ukirembera mu rugo.”

Nkuranga Davide, Umukozi w’Akagari ka Nyagasozi ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’imibereho myiza na we avuga ivuriro rito ari igisubizo ku baturage bagera mu bihumbi 6 batuye ako kagari.

Ati: “Hari abaturage bacu hano bakoraga ibirometero bibarirwa muri 18 bajya ahitwa Nyange mu Murenge wa Mugesera bagiye gushaka serivisi zo kuboneza urubyaro, byari bigoye pe.

Ariko muri 2018-2019 Akarere kacu kashyize mu mihigo kubaka ivuriro, kandi byarakozwe. Ubu abaturage bagorwaga no kujya gushaka serivisi kure bari kuyigana kandi twizeye ko no kuyibungabunga ibikorwa remezo biyigize bazabigira ibyabo, kuko banagize uruhare mu kuyubaka binyuze mu muganda.”

Aya mavuriro mato ane yubatswe mu Karere ka Ngoma kagizwe n’imirenge 14, n’utugari 64, mu mwaka wa 2018-2019, yaje yiyongera ku yandi 15 yari ahasanzwe akora, Ibigo nderabuzima 15 bikora; n’Ibitaro bikuru bya Kibungo.

Ivuriro rito rya Nyagasozi i Zaza ni rimwe muri ane yubatswe akanuzura muri 2018-2019 ubu yatangiye gukorerwamo (Foto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.