Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Ngoma: Amatsinda yo kwizigamira abafasha kwishyura mituweli ku gihe

Yanditswe na MANISHIMWE NOEL

Ku ya Apr 1, 2018

Bamwe mu baturage bo mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma, mu ntara y’Iburasirazuba, bahamya ko amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, atuma abayagize n’imiryango yabo bishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ku gihe, ku buryo n’iyo hagize urwara yivuza bitamugoye, kandi ku kiguzi gito cyane.

Abagize ibimina bya Care bo mu Murenge wa Remera, ni bamwe mu bagaragaza ko kwizigama bituma bishyura Mituweli ku gihe (Foto Manishimwe N)

Ni ubuhamya butangwa na bamwe mu baturage bibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, aterwa inkunga n’umuryango Care International, ari mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Ntirenganya Emmanuel, umuyobozi w’itsinda ry’abakangurambaga b’ibimina bya Care bikorera mu karere ka Ngoma, yagaragaje ko muri ya matsinda, buri tsinda rimwe riba rigizwe n’abantu batarenga 30, abayagize bagatorezwamo umuco wo  kwizigama no kugobokana.

Bitewe n’ubushobozi bw’uri mu itsinda, habaho kwizigama guhera ku mafaranga 100 mu cyumweru kimwe, gusa avuga ko buri wese ugize itsinda  yibutswa ko nta cyo yageraho adafite ubuzima bwiza, cyangwa atabanje guteganya uburyo bwo kuzivuza, mu gihe atunguwe n’uburwayi.

Agaragaza ko mu banyamuryango basaga ibihumbi 22, bose umwaka wa Mituweli utangira mu kwezi kwa Nyakanga, buri wese n’abagize umuryango we, aba yaramaze kwiyishyurira umusanzu wa Mituweli. Utari wagwiza umusanzu mu itsinda, na we ngo aragurizwa ariko akagira umutekano w’ubuzima bwe.

Ati: “Mu itsinda dutoza abarigize kuzigama kandi na duke abona, tumwigisha kudufata neza. Niba mu byumweru 50 habaho igikorwa twita kurasa ku ntego, bakagabana amafaranga, iyo bikozwe mbere y’uko umwaka wa Mituweli utangira, buri munyamuryango ahita atanga Mituweli, hakiri kare, akanatangira abagize umuryango we.”

Akomeza agira ati: “Tubigisha gukora bagacuruza, bagahinga, bakorora bakiteza imbere, ariko tukababwira ko nta terambere bageraho nta buzima bafite, bityo ko bagomba guteganyiriza ubuzima, bakishyurira abana babo, ku buryo twe  mu kwezi kwa 6, buri wese aba yaramaze kwishyura Mituweli.

N’abo bibaho kuko uku kwezi kugera batari bagwiza ubwizigame, habaho gukora mu isanduku agatangirwa  Mituweli n’itsinda; ubundi  nta bwo twarasa ku ntego nta Mituweli dufite.”

Bamwe mu bari mu bimina bya Care baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko bamaze gusobanukirwa ko mu iterambere ryabo Mituweli ifite agaciro.

Uwagirinka Josiane wo mu kagari ka Nyamagana, mu murenge wa Remera yagize ati “Ngewe natangiranye no kujya mu bimina bya Care mu mwaka wa 2014, ariko natangiye ndi umukene, nkazigama amafaranga 200 mu cyumweru, ariko nkigeramo bwa mbere batwigishije kwizigamira, gutanga Mituweli kare, kuva icyo gihe kugeza ubu ntangira Mituweli ku gihe, n’abagize umuryango wange, noneho rero banaduhugura ku  mishinga, ubu noroye inkoko, ngeze ahantu heza.”

Kirenga Providence, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza  avuga ko  ibimina byo kubitsa no kugurizanya bifasha abantu batabasha kubonera amafaranga icyarimwe, kugenda bayegeranya imisanzu buhoro buhoro, ku buryo  igihe cyo gutanga Mituweli kijya kugera, abibumbiye mu bimina baramaze kuyitanga  hatabayeho ubukererwe.

Ubuyobozi bw’ishami rishinzwe Mituweli mu karere ka Ngoma, mu kwezi kwa Werurwe 2018, bwatangaje ko ubwitabire bwo kwishyura Mituweli mu mirenge 14 igize aka karere muri uyu mwaka wa 2017/2018 usigaje amezi 3 ngo urangire, bwari bugeze kuri 80%.