Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ngoma: Amatsinda yo kwizigama yabafashije kwikura mu bukene

Yanditswe na Hakizimana Yussuf

Ku ya 31-05-2019 saa 07:30:43
Dusabimana Donata, umwe mu baturage wemeza ko yatejwe imbere n'amatsinda yo kwizigama (Foto Hakizimana Y)

Abaturage n’abayobozi bo mu murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma, bemeza ko gahunda yo kwizigama binyuze mu matsinda yafashije abaturage kwikura mu bukene ku buryo bugaragara.

Gahunda y’amatsinda yo kwizigamira igaragara mu mirenge itandukanye, aho usanga mu masaha ya nyuma ya saa  sita mu bice by’icyaro abaturage bicaye hamwe, bungurana ibitekerezo kuri iyi gahunda igamije kubafasha gusezerera ubukene.

Mukankinanabo Pacifique ni umwe mu baturage bemeza ko yatangiriye muri aya matsinda ajyana amafaranga 100 na yo yabaga yasaguye ku yo guhaha mu rugo, nyuma baje kumuha amafaranga 3000 atangirira ku gitebo k’inyanya yacuruzaga aziranguye amafaranga 1700.

Yaje kwishyura nyuma yongera kuguza amafaranga 7000, atangira gucuruza imineke ayibangikanya na za nyanya, aho yacururizaga abakiriya babaye benshi yongera kuguza amafaranga 17,000 ashyiramo n’ubushera, n’imitobe n’injanga, afata ikemezo cyo kuva ku muhanda ajya gukodesha inzu akoreramo.

Yagize ati: “Ahantu ngeze ubu mfite amasoko y’ibitoki ndaranguza, akaduka kange na ko karakomeye kandi ibi byose nabigezeho mu gihe kitarenze imyaka ibiri byose mbikesha amatsinda yo kwizigama.

Iyo mbaze ibiri mu iduka n’amafaranga ari hanze bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 250, aya simbariramo itungo ry’ingurube naguze, imirasire y’izuba twaguze ndetse n’ayo turya buri munsi kuko ubuzima bwacu bwarahindutse cyane.”

Si uyu muturage wenyine utanga ubuhamya bw’uburyo amatsinda yo kwizigama yamuteje imbere, kuko na mugenzi we witwa Dusabimana Donata na we avuga ko yavuye kure, magingo aya akaba atakibarirwa mu batishoboye.

Yagize ati: “Natangiye banguriza amafaranga ibihumbi 10 nyaguramo imbata, ndazubakira nsigara ndwana no kwishyura ya mafaranga, maze kubona ko zikuze narazigurishije imwe bayiguraga amafaranga ibihumbi 4.

Dusabimana Donata, umwe mu baturage wemeza ko yatejwe imbere n’amatsinda yo kwizigama (Foto Hakizimana Y)

Nyuma yaho naje gufata andi mafaranga ngura izindi, zabaye 40 ngurishamo 30 ari naho nahereye nshakiraho andi mafaranga ngura inka y’inzungu.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo Nyamutera Emmanuel, yemeza ko amatsinda yo kwizigama abafatiye runini mu mibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Mbere y’uko dutangira amatsinda yo kwizigama wasangaga abaturage bagaragaza ko nta mafaranga bafite yo kwikemurira ibibazo by’ibanze, inama zose twakoraga wasangaga bavuga ko bafite ubukene.

Nyuma y’aho haziye gahunda yo kwizigama babifashijwemo na gahunda ya Gikuriro ubu abaturage bahinduye imibereho haba mu gufasha ingo, kwiyishyurira mituweri, kwishyurira abana babo amashuri, mu murenge wose haboneka abaturage barenga 100 bavuye mu kiciro cya mbere cy’ubudehe bajya mu cya kabiri.”

Umwanditsi:

Hakizimana Yussuf

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.