Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Ngoma: Akarere kageze ku ntego yo kwinjiza imisoro y’asaga Miriyari 1

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 16-07-2019 saa 18:39:01
Meya Nambaje Aphrodise w'Akarere ka Ngoma ashima abasora bo muri aka karere (Foto Manishimwe N)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba bugaragaza ko abatuye n’abakorera muri aka karere bageze ku rwego rwo gutanga umusoro w’amafaranga y’u Rwanda asaga miriyari mu mwaka umwe.

Ni intambwe Umuyobozi w’ako karere, Nambaje Aphrodise yabwiye Imvaho Nshya ko ari iyo kwishimira kandi batifuza ko isubira inyuma.

Avuga ko n’ubwo mu mihigo ya 2018-2019 Akarere ka Ngoma kari kahize gukusanya imisoro y’amafaranga y’u Rwanda 1,348,955,337 umwaka ukarangira bitagezweho 100%, ngo intambwe yatewe ni nziza.

Uwo muhigo umwaka warangiye ugeze ku gipimo cya 88.64%,

Nk’uko Meya Nambaje abisobanura ati: “Twari twihaye intego ko muri 2018-2019 twagombaga no gusora, gukusanya imisoro. Mu Karere kacu twari twiyemeje gukusanya imisoro igeze kuri 1,348,955,337.

Yari intera twihaye isumbye iy’umwaka ushize kandi tunashimira n’abatuye akarere kacu cyane cyane abasora, ko uyu mwaka bateye intambwe yo kurenza miriyari.”

Akomeza avuga ko abasora bakwiye kujya bitabira kubikora uko bikwiye kandi ku gihe, kuko imisoro ari yo n’ubundi ikoreshwa mu bikorwa by’iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Ati: “Ubundi mu myaka yose yabanje twabaga turi muri miriyoni 500, 600, 700, kandi nitunabivuga dutyo, tunamenye ko iyo misoro batanze nta bwo ijya kure cyane yabo kuko ni yo igaruka igakora amazi, ikubaka amavuriro, imihanda, n’ibindi bikorwa remezo, bivuze rero ngo aya mafaranga n’ubundi arongera akabagarukira.

Rero kuba barabashije gusora ku gipimo cy’amafaranga y’u Rwanda arenze 1,195,000,000; bihwanye na 88.64% by’intego twari twihaye turabishimira abasora cyane aho bari bumve ko bateye intambwe ishimishije ariko na none turifuza kongera tukajya ku ntambwe yisumbuye.”

Mu mwaka wabanjirije ushize ni ukuvuga mu wa 2017-2018 ako karere kari kihaye intego yo kwinjiza imisoro y’amafaranga y’u Rwanda agera nibura kuri miriyoni 900; iyo ntego karayirenza, kinjiza 1,124,084,482.

Byatumye bafata ingamba zirimo ko guhera mu mwaka wakurikiyeho wa 2018-2019, gukomeza no mu yindi myaka, uru rwego rwo kwinjiza amafaranga y’u Rwanda asaga miriyari y’imisoro rugomba gukomeza kongera ubudasubira inyuma.

Imisoro yakiriwe n’Akarere ka Ngoma mu mwaka wa 2016-2017 wari amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni 803.

Mu mwaka wa 2015-2016, aka karere bwo kari kinjije imisoro y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miriyoni 625.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bunatangaza ko ingamba zirimo gushishikariza abasora kwitabira gusora ku gihe, gukoresha ikoranabuhanga mu kwakira no kwishyura imisoro, abakozi bahagije kandi bakora neza mu bijyanye no kwakira imisoro; ari byo bizakomeza gushyirwamo imbaraga.

Meya Nambaje Aphrodise w’Akarere ka Ngoma ashima abasora bo muri aka karere (Foto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.