Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Ngoma: Abunzi 384 bahawe amagare bemerewe na Perezida Kagame

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 02-05-2019 saa 12:15:43
Abahawe amagare basabwe kurangwa n'ubunyangamugayo no kuyakoresha neza mu kuzuza inshingano ikomeye bafite yo kunga abafitanye ibibazo mu muryango nyarwanda (Ifoto Manishimwe N)

Abunzi 384 bo mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma bashyikirijwe amagare bemerewe na Perezida Kagame, kugira ngo ajye abafasha kuzuza neza inshingano zabo.

Igikorwa cyo kuyabashyikiriza cyabereye ku Karere ku itariki ya 2 Gicurasi 2019. Kikaba ari ikiciro cya kabiri hatangwa amagare kuko umwaka ushize wa 2017-2018, hari hatanzwe amagare 120.

Kuba hatanzwe amagare 384, kandi umwaka wabanje hari hatanzwe 120, yiyongera ku magare 42 yari yatanzwe n’umufatanyabikorwa; bisobanuye ko ubu abunzi 546 bose bo mu Karere ka Ngoma babonye amagare bari baremerewe na Perezida Kagame mu mwaka wa 2014.

Abahawe ayo magare none, babwiye Imvaho Nshya ko agiye kubafasha mu ngendo bagorwaga no gukora bajya gukemura ibibazo by’abaturage.

Sabasaba Sabin Visi-Perezida w’Abunzi mu Kagari ka Cyasemakamba, mu Murenge wa Kibungo ati: “Twageragezaga kuzuza inshingano zacu zo gukemura ibibazo ariko kugera ku kiburanwa byatugoraga. Ubu tubonye igare bizajya bitworohera kugera aho ikibazo kiri no kureba uko kimeze. Twavunikaga tugenda n’amaguru, hakaba n’igihe twafataga abanyonzi cyangwa moto, ariko kuba tubonye amagare bizatworohera.”

Abunzi 384 b’i Ngoma bahawe amagare bemerewe na Perezida Kagame (Ifoto Manishimwe N)

Mukamabano Angélique, umwunzi wo ku rwego rw’Akagari ka Ntovi mu Murenge wa Rukumberi na we ati: “Inshingano zacu twazikoraga neza ariko kubera ko dukorera ahantu hatandukanye bitewe n’ahari ikibazo, hari ubwo twakoraga urugendo rutari ruto bikatugora kugira ngo twuzuze inshingano zacu neza ariko noneho kuba tubonye amagare tuzajya tubikora neza cyane tutarushye. Ubu rero turashimira Perezida wa Repubulika arakoze cyane, kuko adukoreye igikorwa kiza cyane.”

Uwizeramariya Béatrice na we wahawe igare ni umwunzi wo mu Kagari ka Ntovi ati: “Ubundi twagendaga n’amaguru bitewe n’aho ikiburanwa kiri. Hari nk’aho duherutse kujya hitwa Mugwato twakoze urugendo rw’ibirometero 5, muri make byatugoraga ariko ubu inshingano zacu tugiye kujya tuzuza bitatugoye.”

Abunzi bo mu Karere ka Ngoma babwiye Imvaho Nshya ko mu bibazo byinshi bakemura ibyiganza ari ibijyanye n’amasambu n’amakimbirane yo mu miryango.

Uhoraningoga Vincent Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Ngoma yabwiye Imvaho Nshya ko abunzi bahawe amagare basabwa kuba inyangamugayo, kuzuza neza inshingano zabo no kwirinda kuyagurisha.

Ati: “Aya magare ni ayo abunzi bazajya bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi. Ni igikoresho cy’akazi tubahaye bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Icyo tubasaba ni ugukomeza kuba inyangamugayo, bagakora akazi kabo neza kandi tukabasaba ko aya magare ntabwo bagomba kuyagurisha, ni ay’akazi. Uwo bibaye ngombwa ko ava mu kazi igare ararisiga umusimbuye akaba ari we uzarikoresha.”

Urwego rw’Abunzi rwatangiye gukora kuva mu mwaka wa 2004, mu rwego rwa kunganira no gufasha ubutabera kugera ku ntego yo kugabanya imanza zijyanwa mu nkiko.

Kuri ubu mu gihugu hose habarurwa Abunzi basaga ibihumbi 17, kandi Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko uru rwego rukemura hejuru ya 80% by’ibibazo byakabaye bijyanwa mu nkiko.

Abahawe amagare basabwe kurangwa n’ubunyangamugayo no kuyakoresha neza mu kuzuza inshingano ikomeye bafite yo kunga abafitanye ibibazo mu muryango nyarwanda (Ifoto Manishimwe N)

Habiyaremye Jean Hubert (iburyo) Umuhuzabikorwa w’inzu itanga ubufasha mu by’amategeko- MAJ mu Karere ka Ngoma ashyikiriza umwe mu bunzi igare (Ifoto Manishimwe N)

 

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.