Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Ngoma: Aborozi bifuza kunganirwa kubona imashini zikata ubwatsi bw’amatungo

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 20-07-2019 saa 16:04:19
Muri Ngoma hari aborozi bifuza kunganirwa kubona imashini zikata ubwatsi bw’amatungo (Foto Manishimwe N)

Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba bifuza ko bakoroherezwa kugura ibikoresho byifashishwa mu gukata ubwatsi bugaburirwa amatungo no kububika igihe kirekire.

Ni ikifuzo kigaragazwa n’abarimo umuhinzi mworozi witwa Kambanda Thelesphore wo mu Murenge wa Mugesera, woroye inka zigera kuri 56.

Uyu mworozi ku munsi umwe akoresha abakozi nibura 46 bakata/batema ubwatsi bw’inka kugira ngo buhunikwe ku buryo bumara igihe kirekire.

Abo bakozi bose 46 bakora ku munsi mu gutunyanya ubwatsi bwo guhunika, buri umwe amuhemba amafaranga y’u Rwanda atajya munsi ya 1000 ku munsi, kandi uburyo bakoresha mu gukata ubwo bwatsi ni ubwa gakondo kuko ari imihoro batemesha, baconga ubwatsi.

Kamanda Thelesphore yabwiye Imvaho Nshya ko we na bagenzi be b’aborozi bifuza ko Leta yaborohereza kugura imashini zikata ubwatsi, kuko kugeza ubu ngo ‘zirahenze cyane’.

Yagize ati: “Ikintu cyo gukata ubwatsi kirimo imbogamizi cyane. Twifuza ko Leta yagira icyo idufasha wenda ikaba yashyiramo nkunganire, na ho ubundi birahenze.

Birahenze cyane, nk’imashini navuye kuyibaza bambwira ko igiciro cyayo ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800.”

Akomeza agira ati: “Ubu, ndi gukoresha abakozi 46 ari umunsi umwe kandi hashobora kubonekamo imbogamizi kuko uburyo dukoresha ni ubwa gakondo, baratemesha imihoro, ariko hari abashobora gutema nabi bakikata, … ariko ari imashini yabigenewe byakwihutisha akazi kandi bikaba binatekanye.”

Undi mworozi witwa Hakuzumwami Jean Paul ati: “Twifuza imashini zisya ubwatsi, urabona ko gutaka ubwatsi biragoranye. Twifuza n’ibikoresho bifasha mu guhunika ubwatsi nk’aya mashitingi.

Ariko mu bijyanye no gukata ubwatsi ho, kubera gukoresha abakozi benshi muri ubu buryo bwa gakondo, ushobora kubara igishoro wakoresheje n’inyungu izavamo ugasanga ni ikibazo. Ariko ibaye ari imashini yabikora vuba kurusha abantu.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuhinzi, ubworozi n’umutungo Karere ka Ngoma, Mudahemuka Innocent, yabwiye Imvaho Nshya ko imashini zikata ubwatsi zihari, ariko muri aka karere zitarahagera.

Ati: “Ubwo buryo bwo gukata ubwatsi burahari ariko nta bwo burakwira hose. Aho (ubwo buryo) buri, Leta ibikorana ku ruhare rw’umuhinzi n’imishinga ikorana na Leta nka RDDP. Ariko mu Karere ka Ngoma nta bwo uwo mushinga uhakorera.”

Mu Ntara y’Iburasirazuba, RDDP-Rwanda Dairy Development Project-Umushinga ufasha mu guteza imbere ibikorwa byongera umukamo, ukorera mu turere twa Kayonza na Nyagatare.

Mudahemuka avuga ko nk’Ubuyobozi icyo bafasha aborozi bo muri aka karere ngo ni uko babaye bafite ubushobozi mu gihe hatari haboneka umufatanyabikorwa, babahuza n’abantu bafite imashini bakodesha zikata ubwatsi.

Na ho ku birebana n’ikifuzo cy’uko ibyo bikoresho byashyirwa mu byunganirwa na Leta, Mudahemuka yagize ati “Ku kirebana no kuba habaho Nkunganire ya Leta na byo twakomeza kuvugana n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi –RAB tukareba niba biri gahunda bafite, kubera ko aborozi babikeneye, na byo bishobora gushyirwamo.

Ubwo biri no mu rwego rw’uko twasaba ko umushinga RDDP washyirwa no n’utundi turere turimo n’akacu ka Ngoma, cyangwa RAB ikaba yabidufashamo mu bundi buryo.”

Muri Ngoma hari aborozi bifuza kunganirwa kubona imashini zikata ubwatsi bw’amatungo (Foto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.