Ngoma: Aborozi bifuza ko igiciro bagurirwaho umukamo w’amata cyongerwa

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 17-06-2019 saa 14:58:11
Amata avanwa mu bice by'icyaro Abacunda bayagura ku mafaranga 160 kuri ritiro, bayageza ku ikusanyirizo bakayagurirwa kuri 200 (Foto Manishimwe N)

Aborozi b’inka bo mu bice bitandukanye mu Karere ka Ngoma barasaba ko igiciro cy’amafaranga y’u Rwanda 160 bagurirwaho ritiro y’umukamo w’amata y’inka zabo cyakongerwa akaba nibura amafaranga y’u Rwanda 200.

Ni ikifuzo gihurirwaho n’aborozi bo mu mirenge irimo Kazo na Mutenderi baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko ubworozi bakora bubagora.

Mbaraga Oscar wo mu Kagari k’Umukamba, Umudugudu wa Kazo, inka ye ikamwa amata ritiro 8 ku munsi, akagurishaho aya mu gitondo.

Yagize ati: “Ngurisha ritiro 4 za mu gitondo, aya nimugoroba hano mu rugo tukayanywa. Ariko bitewe n’uko nk’aborozi dutanga ibishoro byinshi ku nka, kuyahirira, kuyivuza yarwaye, kuyigurira ubwatsi,… byibura ritiro yakabaye amafaranga 200frw, ariko ubu batugurira ku 160frw kandi ni make pe.”

Mukarugira Felecita we ukama ritiro 6 ku munsi ati : “Iyo ndebye imvune y’inka mu kuyahirira, kugira ngo ise neza, bakwiye kuduhera nibura guhera ku mafaranga 200frw kuri ritiro kuzamura kugera kuri 300frw, ariko nta bwo akwiye kujya munsi, kutugira ku 160frw tuba twumva ari igihendo nubwo tubura uko tubigenza”.

Umwe mu bakora akazi ko gukura amata ku borozi ayageza ku ikusanyiriro rya Koperative y’aborozi bo muri Kibungo KIDAFACO, witwa Nduwamungu Joseph uzwi nk’umucunda na we yabwiye Imvaho Nshya ko igiciro cy’amafaranga umworozi agurirwaho amata gikwiye kongerwa

Ati: “Mu mabwiriza twahawe na koperative umworozi tumugurira ku mafaranga y’u Rwanda 160 kuri ritiro, twe twagera kuri KIDAFACO bakaduhera amafaranga 200frw, kandi natwe biba byatugoye kuyakusanya kuko tuyakure kure, ku buryo bishobotse batwongeraho nk’igiceri cya 50, umworozi agahabwa 200, umucunda uyagejeje ku ikusanyirizo agahabwa 250frw, kuko ikusanyirizo ryo riyagurisha ku mafaranga y’u Rwanda 300 kuri ritiro ku muntu uje kuyagurayo”.

Muhawenimana Janvier uyobora Koperative KIDAFACO (Kibungo Dairy Farmers Cooperative) ifite ikusanyirizo ry’amata mu Murenge wa Kibungo, rikaba ari na ryo ryonyinye riri mu Karere ka Ngoma rigura amata y’aborozi twaganiriye, yabwiye Imvaho Nshya ko iki kibazo k’igiciro gito aborozi bagurirwaho amata giterwa nuko avanwa kure kandi uburyo bwo kujya kuyazana bukaba bukigoranye.

Ati: “Kugeza ubu aborozi bose bageza amata ku ikusanyirizo batayanyujije ku bacunda bahabwa amafaranga y’u Rwanda 200 kuri ritiro. Hanyuma rero abari mu bice bya kure za Mutenderi, Kazo, Rurenge n’ahandi abo dusangayo ni bo tugurira ku 160frw kuri ritiro, kuko umucunda abasanga mu rugo no mu mafamu yabo akaba ariho ayafata”.

Gusa avuga ko mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena 2019, hategerejwe uburyo bwitezweho kuzatuma igiciro umworozi agurirwaho amata cyongerwa.

Ati: “Ubu turateganya gushyiraho za site aho aborozi bahuriza amata noneho umucunda akayakura aho ayazana ku ikusanyiririzo umworozi akagurirwa ku mafaranga 180 kuri ritiro. Ariko dufite n’umushinga twanasabiye inkunga yo kugura uburyo bwo kubona za moto zabugenewe zizajya zidufasha gutwara amata.

Ni umushinga dutegereje kubonera inkunga mu mpera z’uku kwezi kwa Gatandatu (Kamena 2019) nutungana aborozi tuzajya tubagurira ku mafaranga 200frw kandi natwe turabizi ko aborozi bavunika, nange ndabizi cyane kuko ndi umworozi.”

Umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe ubworozi Bugingo Gilbert yabwiye Imvaho Nshya ko aborozi bagirwa inama yo kwigereza amata ku ikusanyirizo kugira ngo bage bagurirwa ku giciro cy’amafaranga y’u Rwanda 200 kuri ritiro.

Ati: “Ubundi umworozi wabashije kwigereza amata ku ikusanyirizo koperative imugurira ku mafaranga 200 kuri ritiro, kandi koperative na yo ikora ubucuruzi, icyo numva rero ni uko aborozi twabashishikariza kujya bigereza amata ku ikusanyirizo rya KIDAFACO”.

Ikusanyirizo ry’amata rya KIDAFACO kuri ubu ryakira amata agera muri ritiro hafi 1000 ku munsi, mu gihe rifite ubushobozi bwo kwakira nibura ritiro 5000. Ubuke bw’amata ahagera bunaterwa nuko hataranozwa uburyo bwo kugera mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma, kuko ubu iri kuzanyirizo ryakira amata ya bamwe mu borozi bo mu mirenge 7 iri hafi y’uwa Kibungo.

Amata avanwa mu bice by’icyaro Abacunda bayagura ku mafaranga 160 kuri ritiro, bayageza ku ikusanyirizo bakayagurirwa kuri 200 (Foto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.