Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ngoma: Aborozi babonye ibisubizo mu buryo bwo guhunika ubwatsi

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 17-07-2019 saa 16:17:20
Ubwatsi bahunika bushobora kumara imyaka itatu mu butaka butari bwangirika (Foto Manishimwe N)

Umuhinzi mworozi witwa Kambanda Telesphore wo mu Murenge wa Mugesera, mu Karere ka Ngoma woroye inka zigera kuri 56 avuga ko uburyo bwo guhunika ubwatsi bigishijwe n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi-RAB, bwabafashije gukemura ibibazo by’ibura ry’ubwatsi.

Kambanda atuye mu Kagari ka Ntaga, afite imyaka imyaka 58, amaze imyaka 10 atangiye gukora ubworozi bw’inka. Abikora nk’umushinga nk’uko yabitangaje mu kiganiro n’Imvaho Nshya.

Mu myaka 10 amaze yorora inka, imyaka ine ayimaze akoresha ubu buryo bwo kubika/guhunika ubwatsi ku buryo inka yoroye zihorana ubwatsi buhagije.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya Kambanda Theresphore yavuze ko nyuma yo guhugurwa na RAB ku buryo bwo kubika ubwatsi, ubworozi akora bugenda burushaho gutera imbere.

Ati: “Ubundi tubika ubwatsi bwinshi cyane, ubu hari ubwo twatsimbye mu butaka. Ni amahugurwa RAB yagiye iduhuguramo bakatwigisha ibyo guhunika ubwatsi. Urabona ko hari igihe haba igihe kibi cyane k’izuba, udakoze ubu buryo bwo guhunika, ushobora kureba nabi inka zikagupfana. Ariko ubu ni ibintu tuba twariteguye bihagije, ubu nk’ubu nubwo izuba ryakwaka, mba numva nta kibazo mfite. Ubu ni yo byageza mu kwezi k’Ukuboza 2019 imvura itagwa, nta kibazo cy’ubwatsi nagira.”

Akomeza agira ati: “Ubu ubwatsi turi guhunika bushobora kuzageza umwaka utaha (2020) iki gihe. Ubwatsi tubuhunitse bushobora no kumara imyaka ibiri cyangwa itatu mu butaka, ntibwangirike. Kandi inka ziraburya nta kibazo, kuko buba bufite intungamubiri zihagije, nta bwo ari ngombwa ko ubwatsi buba ari bubisi gusa.”

Uyu mworozi Kambanda anagaraza ko mu myaka ine amaze atangiye gukora ubu buryo bwo kubika ubwatsi, byongereye umukamo w’amata y’inka ze.

Ati: “Inka zange zirakamwa, ubu ikamwa menshi ikamwa ritiro 10 mu gitondo na nimugoroba ritiro 10 kandi kwiyongera k’umukamo bifitanye isano ko kuba inka ziba zifite amazi igihe cyose n’ubwatsi ku buryo buhoraho. Ariko mbere nakamaga ritiro enye, ubu hari impinduka nziza.”

Nzarisana Joseph wize ibijyanye n’ubworozi mu mashuri yisumbuye, akaba n’umwe mu bahuguwe n’Ikigo RAB kuri ubu buryo bwo kubika ubwatsi, asobanura muri make uburyo bikorwa.

Ati: “Ibyo guhunika ubwatsi tubikora twifashishije ibintu bitandukanye. Ubwatsi turabutema tukabubika nibura nk’iminsi ibiri kugira ngo bukamukemo amazi, kuko iyo ububitse bukirimo amazi menshi burabora. Iyo umaze kububika muri ya minsi ibiri, ubukata mu kigereranyo cya santimetero 10 kugera kuri 15 z’uburebure. Noneho wagera igihe cyo kubuhunika, ucukura icyobo ukabuhunikamo ari bwo buryo twe dukoresha hano.”

Akomeza agira ati: “Mu buryo bwo guhunika ubu bwatsi, bwa bwatsi twakase tubushyira mu cyobo ariko gishashemo ishashi cyangwa se shitingi mu buryo bwo kugira ngo umwaka udasohoka. Mu gushyiramo bwa bwatsi tuvangamo ibindi bintu birimo merase iba irimo isukari, ibisigazwa ry’umuceri n’ibigori, n’isukari, ibyo bose tugira uburyo tubishyira muri cya cyobo, hanyuma tugapfuka shitingi neza, ku buryo umwaka urimo ugumamo kandi tubikora ku buryo n’iyo imvura yagwa itakwinjiramo ngo yangize bwa bwatsi. Ubu, ubu bwatsi turi guhunika bushobora kumara n’imyaka itatu.”

Mudahemuka Innocent Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamare mu Karere ka Ngoma yabwiye Imvaho Nshya ko imbaraga zikomeza gushyirwa mu guhugurira aborozi kwitabira ubu buryo bwo guhunika ubwatsi.

Ati: “Mu mwaka wa 2017-2018 nibwo twangiye duhugura abahinzi borozi, dufatanyije n’umushinga PASP wo muri Minagri. Dutangira twahuguye umuhinzi mworozi ntangarugero umwe muri buri murenge n’abashinzwe ubworozi mu mirenge, ariko tubasaba ko na bo badufasha guhugura abandi borozi. Kandi aho batangiye kubikora bitanga umusaruro mwiza.”

Mudahemuka avuga ko no muri uku kwezi kwa Nyakanga 2019, hatangijwe ubukangurambaga mu Karere kose bwo kumenyekanisha ubwo buryo guhunika ubwatsi.

Ubwatsi bahunika bushobora kumara imyaka itatu mu butaka butari bwangirika (Foto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

One Comment on “Ngoma: Aborozi babonye ibisubizo mu buryo bwo guhunika ubwatsi”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.