Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Ngoma: Abatuye Sake bamaze gutanga miriyoni 12 ya Mituweri ya 2019-2020

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 22-06-2019 saa 15:10:30
Mukayiranga Marie Gloriose, Gitifu w’Umurenge wa Sake avuga ko abatuye uyu murenge bamaze gutanga agera kuri miriyoni 12 ya Mituweri ya 2019-2020 (Foto Manishimwe N)

Mu rwego rwo kwitegura gutangira umwaka mushya w’ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweri ya 2019-2020, abatuye Umurenge wa Sake mu karere ka Ngoma bamaze gutanga umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni 12.

Umurenge wa Sake ni umwe muri 14 igize Akarere ka Ngoma utuwe n’abaturage basaga 27,300. Kugeza mu ntangiriro za Kamena 2019, ubwitabire bw’abawutuye muri Mituweri ya 2018-2019 bwari bugeze kuri 80%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake Mukayiranga Marie Gloriose yabwiye Imvaho Nshya ko ubwitabire bw’abaturage bawo muri Mituweri ya 2018-2019 bungana na 80% budashimishije kuko hari abandi baturage 20% umwaka urangiye badafite uburyo bwo kwivuza.

Ni byo asobanura anagaragaza icyatumye ubwo bwitabire butagera ku gipimo cya 100% kiba kifuzwa.

Ati: “Mu by’ukuri 80% nta bwo ari umubare ushimishije. Bimwe mu bibazo twagize ni abaturage bamwe bagaragaza ko batishoboye batabasha kubona amafaranga ya Mituweri y’umuryango wose, hari ababa bafite abana benshi kandi wenda ari umuntu udafite isambu; ibyo bikatudindiza.

Ikindi nuko muri uyu mwaka hahinduwe gahunda ya sisiteme yo kwishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibyo na byo hari abo byagoye.”

Icyakora Gitifu Mukayiranga anavuga ko mu myaka 3 amaze ayobora Umurenge wa Sake igipimo cy’ubwitabire bw’abaturage ba wo mu gutanga Mituweri kigeze kuba kinini ari 88%.

Ati: “Mbona hari n’ikibazo gishingiye ku myumvire, usibye ko n’iyo myumvire mike kuri gahunda za Leta nka Mituweri n’ubundi ni twe nk’abayobozi dushinzwe kuyihindura.”

Hari abaturage bo mu Murenge wa Sake babwiye Imvaho Nshya ko kudatanga Mituweri babiterwa no kubura ubushobozi.

Uwingabire Rachelle ni umubyeyi wo mu Kagari ka Kibonde ugaragaza ko yatanze Mituweri ya 2018-2019 ariko ngo ntiyari yabona uburyo bwo gutanga iy’umwaka utaha uzatangira mu Kwezi kwa Nyakanga 2019.

Ati: “Nta bushobozi mfite pe, mu rugo turi umuryango w’abana 2 nange n’umugabo. Ariko umugabo wange afite ubumuga ku buryo birangora kubona Mituweri n’iy’uyu mwaka turangije nayatanze nyagujije.”

Ku rundi ruhande hari n’abaturage bagaragaza ko kudatanga Mituweri kuri bamwe babona bishingiye ku myumvire itari ku rwego rwiza kuri iyi gahunda, nk’uko bivugwa n’undi mubyeyi witwa Nyiramana Florida wo mu Kagari ka Gafunzo, i Sake.

Ati: “Ngewe Mituweri narayitanze n’iy’umwaka utaha narayitanze. Icyo mbona ni uko hari abatayitanga kubera ikibazo cy’ubushobozi, ariko hari n’abatayitanga kubera imyumvire iri kure, kuko niba umuntu uyu munsi ashobora kubona amafaranga yo kunywera ukamubona yasinze n’ejo ukamubona yasinze, bikarangira atishyuye Mituweri, ayo aguze izo nzoga ayazigamye yakwishyura Mituweri.

Mu rugo twebwe kugira ngo tubashe kwishyura Mituweri bica mu bimina, turi umuryango w’abantu 7 ariko nta bwo njya nkererwa gutanga Mituweri.”

Mukayiranga Marie Gloriose Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake avuga ko hari ingamba zafashwe kandi ziri gutanga umusaruro mwiza.

Ati: “Tumaze gusesengura no kureba abaturage bacu, twashyizeho gahunda yuko buri muturage yizigama buri cyumweru agire udufaranga duke atanga, hanyuma umwaka uge kurangira yabashije kwishyura Mituweri. Twarabikoze kandi ubu ndabona birimo gutanga umusaruro.”

Akomeza agira ati: “Ubundi iyo tubaze dusanga nk’umurenge dutanga hafi miriyoni 48 muri Mituweri, ubu tumaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda miriyoni 12 y’ imisanzu ya Mituweri y’umwaka utaha tutarageramo (2019-2020) kandi ni ubwa mbere mu mateka tugejeje iyi tariki tumaze gutanga izo miriyoni 12.

Ubwo turavuga ko mu mwaka dusoje (2018-2019) twatsinzwe, ariko turebe ko uyu mwaka utaha noneho twashyiramo imbaraga tukazamuka ku buryo uyu mwaka wa 2019-2020 byibura twagera ku bwitabire bwa 95%, tugasigarana abo bakeya batishoboye; ariko na byo byaba byiza bikagera ku 100%.”

Ubuyobozi bw’ishami rishinzwe ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Ngoma bugaragaza ko ubwitabire muri uyu mwaka wa 2018-2019, kugeza muri uku kwezi kwa Kamena 2019 ari na ko gusoza umwaka; buri ku gipimo cya 78.9%

Mukayiranga Marie Gloriose, Gitifu w’Umurenge wa Sake avuga ko abatuye uyu murenge bamaze gutanga agera kuri miriyoni 12 ya Mituweri ya 2019-2020 (Foto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.