Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Ngoma: Abaturage bizigamiye miliyoni zisaga 622 mu bimina

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Apr 3, 2018

Abaturage bo mu karere ka Ngoma, barashimirwa ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru bagaragaje muri gahunda yo kwizigamira, aho mu mwaka ushize wa 2017 babashije kwizigamira amafaranga y’u Rwanda 622  464 759.

Ubuyobozi bw’umuryango ‘Care Interanational’ mu Rwanda usanzwe ukora ibikorwa byo gushishikariza abaturage kwizigamira, buvuga ko bushima intambwe abatuye Akarere ka Ngoma bamaze gutera mu kubitsa no kugurizanya, binyuze mu matsinda azwi nk’ibimina bya Care.

Abatuye mu Murenge wa Remera, bagaragaje ko ibimina bya Care byabafashije kuva mu bukene, ubu bakaba bambara neza, bakarya neza, kandi bakorora, abandi bagacuruza (Foto Manishimwe N)

Imibare iherutse gushyirwa ahagaragara n’ubuyobozi bw’uyu muryango, igaragaza ko umwaka wa 2017 washize abaturage basaga ibihumbi 22 bamaze kwitabira iyi gahunda yo kwizigamira mu bimina 805 bibarirwa muri aka karere, kandi ngo bikora neza cyane kuko ababyitabiriye bose bahamya ko byabahinduriye ubuzima.

Agaragaza isura y’imikorere y’ibimina bya Care mu Karere ka Ngoma,  Niyitegeka Pascal, ushinzwe ishami rya ‘Power Africa’ muri ‘Care Interanational Rwanda’, yagaragaje ko bashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma n’abaturage, ku bw’imbaraga bashyize mu kwitabira izi gahunda zo kwizigama binyuze mu matsinda.

Yagize ati “Kugeza ubu mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma harimo amatsinda ya Care akora neza 805 yo kuzigama no kugurizanya, arimo abanyamuryango 22 540, bahura buri cyumweru bakaganira kuri gahunda zo kubateza imbere, kandi bakazigama mu bushobozi bwabo.”

Binyuze mu bumenyi n’amahugurwa bahabwa, abasaga ibihumbi 17 bari abo mu  byiciro by’abatishoboye mu karere ka Ngoma, bamaze kugira ubumenyi bwisumbuye mu gucunga neza amafaranga, yaba make na menshi babasha kunguka, kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Niyitegeka agaragaza uburyo ubwizigame mu matsinda umwaka wa 2017 warangiye buhagaze mu karere ka Ngoma, yagize ati “Kugera mu kwezi kwa 12, aya matsinda yari amaze kugira ubwizigame bw’amafaranga  622 464 759.

Kubera ko bizigama, barangiza bagakoresha n’inguzanyo zivuye mu bigo by’imari, mu gihe cy’umwaka umwe bafite inguzanyo zingana na miliyoni 506 bari gukoresha mu bikorwa byo kwiteza imbere.”

Muri ya matsinda 805 kandi,  habarurwamo amatsinda 782 akorana n’ibigo by’imari biciriritse, kuko 67% by’abanyamuryango b’ibimina bya Care bose mu karere ka Ngoma bafite konti muri za SACCO, ku buryo ubwizigame bw’abanyamuryango bukomeza  gufasha mu gucuruza amafaranga.

Abanyamuryango b’ibimina bya Care baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaza ko bishimira ko batangiye kwizigamira mu myaka itandukanye kuva mu myaka ya 2014, kugeza ubu bakaba bamaze kugera ku iterambere bishimira.

Abenshi bagaragaza ko babashije kwigurira amatungo yiganjemo ihene n’inka, abandi bagura amasambu, bakora ubucuruzi buciriritse n’ibindi bitandukanye, bibinjiriza amafaranga binyuze mu nzira nziza.

Nyiransengimana Chantal wo Kagari ka Nyamagana yagize ati “Twatangiye twizigama igiceri k’ijana gusa buri cyumweru, aho agwiriye nguza ibihumbi 45, ngura ifumbire n’imbuto y’ibigori, ndahinga nkuramo ibilo 1500.

Inguzanyo narayishyuye, inyungu y’amafaranga ibihumbi 235 nguramo inyana y’inzungu, icyo gihe hari mu 2016, ariko ubu iyo mbaze mbona ibyo maze kugeraho bibarirwa muri miliyoni n’igice, kandi turakomeje.”

Umuyobozi wa ‘Care International’  mu Rwanda  Bena Musembi yabwiye Imvaho Nshya ko yishimiye cyane iterambere abatuye Akarere ka Ngoma bagaragaza ko bamaze kugeraho bakesha  kuzigama no kugurizanya binyuze mu  matsinda.

Ati “Nashimye cyane impinduka mu iterambere rimaze kugerwaho n’abagore benshi n’abagabo, binyuze mu matsinda twashyizeho. Mu by’ukuri igishimishije cyane ni uko abaturage bagaragaza ko babashije kwigira no kwihaza mu miryango yabo, no kwiteza imbere,  korora, kwishyura ubwisungane mu kwivuza.”

Hakuzwimana Gedeon, Umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe ibikorwa by’abafatanyabikorwa, yashimiye uruhare ibimina bimaze kugira mu iterambere ry’abaturage.

Ati “Aya matsinda y’ubwizigame, abaturage ubwabo batanga ubuhamya bakavuga ko n’imiryango yabo yari yarasenyutse kubera ubukene ubu yasubiranye kuko yamaze gukira, kandi iyi gahunda yo gutoza abaturage kuzigama n’Akarere kayishyizemo imbaraga kugira ngo bigere kuri benshi”.