Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Ngoma: Abaturage biyubakiye inzu mberabyombi y’ikitegererezo ya miliyoni 32

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 04-03-2019 saa 12:33:53
Inzu mberabyombi y'ikitegerezo y'Umurenge wa Murama

Abaturage bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma, bishatsemo 32,107,685,000Rwf bubaka inzu mberabyombi y’ikitegererezo.

Ni inzu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 2.000, abaturage bakaba baragiye bitanga uko buri wese bifite.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, asanga kuba abaturage biyubakiye inzumberabyombi y’ikitegererezo ari igikorwa cy’indashyikirwa bagezeho.

Murama ibaye umurenge wa mbere muri Ngoma ubashije kwiyubakira inzu mberabyombi, Meya Nambaje akaba ahamya ko iyi nzu izajya yinjiza amafaranga no mu isanduku ya Leta.

Ati « Ni igikorwa k’indashyikirwa abaturage ba Murama bakwiye gushimirwa, ariko nanone ubwitange bwabaranze muzabugaragaze no mu bindi bikorwa bijyanye n’imihigo mwasinyeimbere y’ubuyobozi bukuru maze mukomeze kuba intangarugero. »

Byashobotse kubera umutekano

Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Ngoma, Maj Muyango William, avuga ko iyi nzu, kimwe n’ibindi bikorwa by’iterambere bigerwaho, bishingira ku mutekano uhari.

Muri icyo gikorwa, Majoro Muyango yashimye Kizenga nk’umwe mu midugudu yo mu murenge wa Murama itagira icyaha, wagize uruhare mukwibungabungira umutekano.

Harerimana Jean Damascene utuye mu Mudugudu wa Kizenga, avuga ko yagize uruhare mu gutanga umuganda wo gukusanya ibikoresho by’ubwubatsi mu kubaka iyi nzu.

Avuga ko yishimiye kuba iyi nzu yuzuye kuko izatuma hatongera kubaho gukorera inama hanze, ati, « Ubu turaruhutse, iyi nzumberabyombi yikitegerezo turayishimiye cyane, kuko tubonye aho tuzajya dukorera inama twisanzuye, kuko mbere itaraboneka wasangaga dukorera inama hanze ku zuba, ndetse ubundi izuba n’imvura bikaturogoya inama ntigende neza, iyi nzu ni agaciro kacu twihesheje nk’uko ubuyobozi buhora bubidukangurira no kwishakamo ibisubizo twebwe ubwacu nta wundi tureba w’ahandi. »

Maj Muyango William atanga ubutumwa kubaturage bo mumurenge wa Murama

Iyi nzu mberabyombi yubatswe mu gihe cy’imyaka itatu, nk’uko byemejwe na Buhiga Josue uiyobora Umurenge wa Murama, ashima abaturage batinubye muri icyo gihe cyose batanga umwanya wabo ndetse n’amafaranga mu mikoro yabo make kubera ko bafite imyumvire iri hejuru..

Ati « Ni ubwitange budasanzwe abaturage ba Murama bagaragaje, kuko tubonye aho gukorera inama abaturage bameze neza batekanye atari kuzuba, kandi n’amafaranga azajya akodeshwa azajya mu isanduku ya Leta ayandi, yifashishwe gushyira muri iyo salle ibindi bikoresho bikenewe nk’icyuma kizana umuyaga, na kizimya moto yadufasha kwirinda impanuka, ikindi kiza nuko n’abunzi ndetse n’inama njyanama ibonye ibiro byaho gukorera byometse kuri iyo sale.. »

Umudugudu wa Kabahoshi washimiwe ko watanze umusanzu munini kurusha indi midugudu.

Abayobozi batandukanye bafungura inzu mberabyombi y’Umurenge wa Murama

Umwanditsi:

Twagira Wilson

One Comment on “Ngoma: Abaturage biyubakiye inzu mberabyombi y’ikitegererezo ya miliyoni 32”

  1. Intore zigira Umutoza .kdi iso ntagukunda akwita neza .ndavugisha ukuri umuyobozi w uyu murenge yitwa Buhiga KFI arahiga agahigura nkuko byigaragaza. icyo nongeraho ni umwarimu mwiza ku baturage aho ageze hose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.