Ngoma: Abarema isoko rya Gashanda bifuza ko ryasanwa rikanagurwa

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 17-06-2019 saa 16:22:17
Abarema n'abacururiza mu gice k'isoko rya Gashanda gisakaye bafite ikibazo cy'uko iyo imvura iguye riva (Foto Manishimwe N)

Abaturage barema isoko rya Gashanda, mu Karere ka Ngoma barasaba ko ryasanywa kuko hari aho ritubakiye n’aho ryubakiye hangiritse.

Isoko rya Gashanda, riherereye mu Kagari ka Giseri, mu isantere itari kure y’ibiro by’Umurenge wa Gashanda.

Rirema rimwe mu cyumweru ku munsi wa Gatatu, rikaremwa n’abantu babarirwa mu bihumbi 2 baba biganjemo abanyagashanda, abava mu Mirenge ya Karembo, Kazo, Rurenge n’ahandi.

Abarirema n’abaricururizamo bagaragaza ikifuzo cy’uko ryasanwa mu bice byaryo byangiritse ndetse byanashoboka rikagurwa, kuko hari igice kinini rifite kidasakaye ku buryo mu bihe by’imvura ubucuruzi butagenda neza kuri bamwe.

Uwitwa Mbarushimana Abubakar wo mu Murenge wa Gashanda agaragaza ikifuzo bafite, yagize ati : “Rwose twifuza ko mu mihigo y’umwaka utaha wa 2019-2020 Ubuyobozi bw’akarere kacu bwashyiramo kutuvugururira isoko duturiye rya Gashanda kuko iyo turiremye turanyagirwa, nta bwo bitandukanye nuko baba bari hanze kandi ryitwa ko ryubakiye”.

Nshimiyimana Faustin na we ati: “Ni isoko rimaze igihe ryubatswe ariko urabona ko mbere ryubakwa nta bwo banashyizeho ibigega bifata amazi, ku buryo amazi avaho ajya gusenyera abaturage bo hepfo yaryo, ibyo byose ni ibikwiye kwitabwaho barisana”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda Uyiringiye Phénias na we yabwiye Imvaho Nshya ko ibyifuzo abaturage bafite ku Isoko rya Gashanda yaba kuryagura no kurisana bifite ishingiro kandi hari ibyamaze kumenyeshwa Akarere ka Ngoma.

Ati: “Ni isoko rikeneye cyane gusanwa ni byo turi no kuvuganaho n’akarere ngo harebwe uburyo byakorwa. Ariko n’impamvu abaturage bavuga yo kuryagura na yo irumvikana kuko nta bwo igice cyose riremeraho gitwikiriye nibura bibiri bya gatanu (2/5) by’aho riremera, nta bwo hatwikiriye.

Kuba ryasanwa byo ni ikifuzo twatanze mbere ku buryo ubu akarere kari gushaka ubushobozi.”

Kanayoge Alex, Umunyabanganga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma yabwiye Imvaho Nshya ko Isoko rya Gashanda muri iki gihe riremwa cyane bigaragaza iterambere, kandi gahunda zo kurisana no kuryagura zihari.

Ati: “Ubu nakubwira ko dushima ko isoko rya Gashanda ubu risigaye ryuzura rikanasaguka, biratwereka iterambere kuko mbere ntibanuzuraga.

Ariko ubwo ubu batangiye gusaguka natwe biraduha gutekereza uko twarisana ariko bikajyana no kuryagura nk’uko n’abaturage babyifuza. Ariko tuzanareba n’ibyihutirwa abaturage bagaragaza nk’ibigega by’amazi ku buryo byaba bishyizweho.”

Igice cy’ahubakiye kiremeramo isoko rya Gashanda kimaze imyaka 6 gikorerwamo.

Abarema n’abacururiza mu gice k’isoko rya Gashanda gisakaye bafite ikibazo cy’uko iyo imvura iguye riva (Foto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.