Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Ngoma: Abanyonzi bitendeka ku modoka zitwaye imizigo bihanangirijwe

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 25-11-2018 saa 10:54:52
Imyitwarire nk'iyi y'abanyamagare bafata ku modoka, Polisi ivuga ko idakwiye (Foto Manishimwe N)

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngoma, CIP Nkurunziza Dominique, yasabye abatwara amagare bitendeka ku modoka zitwaye imizigo cyane cyane mu bice by’ahazamuka kubicikaho.

Aya makosa akorwa n’abanyonzi yo kwitendeka akunze kugaragara mu muhanda Rusumo-Kayonza, mu Karere ka Ngoma, mu gice kizwi nko mu makorosi ya Kibaya, mu Murenge wa Rukira.

Umwe mu bo Imvaho Nshya yabonye afashe ku modoka iri kuzamuka, na we ari ku igare, yavuze ko impamvu babikora, babiterwa nuko ngo kuzamuka uyu muhanda ku igare bigoranye.

Avuga ko iyo abonye imodoka izamuka, kubera ko iba igenda buhoro, iyo afasheho hari ubwo umushoferi amubuza, cyangwa akamureka. Ngo iyo amuretse, aba ari icyo yita amahirwe kuko niba yari kuva ku igare akarisunika kubera ko hazamuka, iyo afashe ku modoka iri kugenda, we aguma ku igare; imodoka yo igasa n’imuhetse; ikamurenza hahandi hazamuka.

Mu biganiro aherutse kugeza ku rubyiruko rw’abatwara abantu n’ibintu ku magare mu Karere ka Ngoma mu cyumweru cyahariwe kwita ku mutekano wo mu muhanda, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngoma, CIP Dominique Nkurunziza yanenze bamwe mu batwara amagare bafata ku modoka nini zitwara imizigo; iyo zigeze ahazamuka.

Avuga ko ari umuco mubi ugomba gucika, kuko ari kimwe mu biteza impanuka ati: “Mujya mubona ba bandi bagenda bafashe ku makamyo, bagashaka ngo nubwo atwaye ikinyabiziga (igare), ariko agashaka ngo ikindi kinyabiziga kimuhe lifuti; ibyo si byo. Niba ushaka kugenda n’ikamyo, bika igare; ugende wake lifuti ku ikamyo. Nta bwo wagendera ku binyabiziga 2 icya rimwe. Abenshi mu bakora ibyo barahagwa, abandi bakahakomerekera; ariko kwigisha ni uguhozaho.”

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buvuga ko mu rwego rwo gukumira impanuka amagare yose agenda mu muhanda agomba gushyirwaho utugarurarumuri; ndetse hatangiye no gutekerezwa ku buryo abatwara amagare na bo bajya bambara ingofero zituma mu gihe aguye hasi ku buryo bw’impanuka umutwe utakwangirika; nk’uko bimeze ku batwara amapikipiki.

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.