Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Ngoma: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje kurushaho kwihuta mu iterambere

Yanditswe na MANISHIMWE NOEL

Ku ya Jan 9, 2018

Abanyamuryango ba FPR-nkotanyi mu karere ka Ngoma mu  Ntara y’Uburasirazuba biyemeje gushyira imbaraga mu  kurwanya ubukene, kwitabira gukora, kunoza isuku no guharanira ko ibikubiye muri Manisesto y’uyu muryango y’imyaka 7 kuva muri 2017 kugeza muri 2024 bigerwaho.

Ni imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’inteko rusange yitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barenga 1000.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje gufatanya mu kuzamura ubukungu (Ifoto Manishimwe N)

Rwiririza Jean Marie Vianney, Chairman w’Umuryango mu Karere ka Ngoma, yashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi uko bitwaye mu matora ya Perezida wa Repubulika, amatora akagenda neza bagatora Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu, aho Ngoma  yamutoye ku  majwi  asaga 98%.

Avuga ko iyi nteko rusange ihuriranye n’imyaka 30 yo kwizihiza isabukuru Umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, no gufatira hamwe ingamba zo kurushaho gutera imbere no gushyira mu bikorwa ibikubiye muri Manifesto y’uyu muryango y’imyaka 7.

Abanyamuryango bagaragaje ibitekerezo by’ibyo babona bashyiramo imbaraga kugira ngo iterambere ryihute.

Nyakarundi Théresphore wo mu Murenge wa Rukira yavuze ko kuvugurura ubuhinzi cyane cyane ubw’urutoki bishoboka, kandi bikozwe neza byazamura iterambere ry’abatuye Akarere ka Ngoma by’umwihariko

Ati “Ubuhinzi burashoboka cyane kuko nk’iwacu i Rukira  byarashobotse, ubu nge ngeze ku rwego rwo kwinjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni ku kwezi kubera kuvugurura urutoki. Ubu twatangiye kwigisha n’abandi ubu kuva muri 2003 maze kwigisha abahinzi guhinga urutoki, abarenga 300,   tubana muri Koperative.

Hashingiwe ku bitekerezo bitandukanye abanyamuryango batanze, hafashwe imyanzuro igera kuri 14, imyinshi yibanze ku kwihutisha iterambere no guteza imbere imibereho myiza.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nteko rusange yibanze ku gukomeza gukurikiza ikerekezo cyo kwigira ku byo FPR yanyuzemo, gukunda igihugu, ubwitange, ubufatanye no kubitoza  urubyiruko, gukomeza guteza imbere abagore n’urubyiruko n’ibyiciro byihariye nk’abafite ubumuga, kurushaho guhangana n’ibibazo by’amakimbirane mu miryango, guhangana n’imbogamizi z’iterambere, gukumira ikibazo cy’abakobwa baterwa inda, ibiyobyabwenge mu rubyiruko, imirire mibi, abana bata ishuri n’isuku. Gusigasira ibyagezweho, kunoza imikorere n’imikoranire no gutanga serivise nziza.

Rwiririza Jean Marie Vianney Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Ngoma, avuga ko byinshi mu byo biyemeje kugeraho, byose byagerwaho buri wese yujuje neza inshingano ze; kandi  hakabaho ubufatanye bw’inzego zose.

Ati “Ibibazo byose byagaragajwe dufite n’ibisubizo byabyo, mu kuvugurura ubuhinzi, muri Mituweli,… buri wese ashyize mu bikorwa ibimureba;   twagera ku byo twiyemeje.”

Senateri Nshunguyinka François by’umwihariko uyobora ikipe ya Tekinike   mu Muryango FPR Inkotanyi   ishinzwe Akarere ka Ngoma yasabye abanyamuryango   gushyira imbaraga mu mihigo, no guharanira kuva ku mwanya wa 20 mu mihigo Akarere ka Ngoma kajeho mu mwaka wa 2016-2017.

Ati “Mugire umugambi wo kumenya gushyira mu bikorwa imihigo twafashe, nta bwo dukwiye gukomeza kuba aba nyuma. Nta bwo bikwiye ko tuva ku mwanya wa 2, ngo tujye ku wa 20, oya! Mwisubireho rwose.  Kandi biratureba twese.”

Kandi ati “Nashimye gahunda mufite zo kuhira imyaka, gutera ibiti by’imbuto ziribwa, kuvugurura ubuhinzi ni byiza, ariko kandi mu bufatanye turwanye amakimbirane mu miryango, turwanye ibiyobyabwenge, twitabire gahunda yo kuzigama, dufatanye rwose  duharanire imibereho myiza.”

Abanyamuryango bitabiriye iyi nteko rusange isanzwe ya FPR-Inkotanyi biyemeje ko bagiye kurangwa n’ubufatanye, gukorera ku ntego no  guharanira ko ibyo biyemeje kugeraho;  bigerwaho.