Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
17°C
 

Ngoma: Abangirijwe imitungo kubera amashanyarazi barasaba kwishyurwa

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 18-01-2019 saa 08:26:32
Mu Murenge wa Murama ni hamwe mu hari kubakwa umuyoboro w'amashanyarazi (Ifoto Manishimwe N)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko abaturage bo mu Kagari ka Sakara, Umurenge wa Murama bafite imitungo yangijwe n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi hateganyijwe kugena agaciro kayo bakishyurwa.

Bamwe muri bariya baturage babwiye Imvaho Nshya ko hashize igihe kirenga umwaka bamwe babariwe imitungo irimo ibiti by’imbuto n’ishyamba, ibihingwa birimo urutoki n’ibindi byangijwe; bakanemererwa ingurane ariko bakaba batari bazihabwa.

Uwo muyoboro w’amashanyarazi urimo kubakwa mu mirenge 5 mu Karere ka Ngoma.

Ndengabaganizi Ephraim wo mu Kagari ka Sakara, Umudugudu wa Sagatare ni umwe mu bangirijwe n’ikorwa ry’uwo muyoboro kuko imirima ye ari imwe mu yatabwemo insinga z’imirindankuba, ahandi hakanyuzwa insinga mu ishyamba, bikaba ngombwa ko hatemwa ibiti.

Yagize ati: “Mbere abakoraga uyu muyoboro baraje batema ibiti 30, bambwira ko bazanyishyura amafaranga ibihumbi 200 muri 2017, dufite ikibazo kandi dukeneye ubuvugizi, ubuyozi nibudufashe.”

Bizimungu Félecien we baramubariye ategereje kwishyurwa. Yagize ati: “Badutemeye za Moringa, avoka, n’ibindi biti byari biri ku rugo, batubwira ko bazaduha ingurane, ariko nta bwo bari batwishyura. Batubariye mu mwaka wa 2018, bari babihaye agaciro k’amafaranga 24.450”.

Mukamuganga Ernestine wo mu Mudugudu wa Nyamirembe we ntibamubariye. Ati: “Bantemeye ibiti by’ikawa na Gereveriya, hashize nk’imyaka 2 kandi ntabwo bambariye”.

Bikorimana Ildéphonse na we ari mu batarabariwe imitungo yangijwe, yagize ati: “Ingemu (urutoki) zose barazitemye, hasi ikuzimu barambikamo ibyuma, ubu nta kintu umuntu yakoreramo. Ni cyo kibazo mfite kandi ntabwo bambariye.”

Rwiririza Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cya bariya baturage kizwi, kandi hari kunozwa uburyo bwo kubarira abatarabariwe n’ababariwe nabi kuko hari n’aho byagaragaye ko bitakozwe neza.

Ati: “Turabizi ko byakozwe nabi ndetse kompanyi ihakorera twumvikanye ko ku rwego rw’Igihugu bagomba kuza kongera kubarura abari babaze ku kiciro cya mbere, byagaragaye ko babaze nabi muri metero 6 kandi ari muri 12, bigomba rero gusubirwamo”.

Yongeraho ati: “Rero kubarira abaturage bitangirwa amasoko, ni yo mpamvu bisa n’ibyadindiyeho gato, ariko muri iyi minsi kompanyi yatsindiye isoko izaza kubabarira imitungo yabo. Ku rwego rw’Akarere nta bwo turamenya iyatsindiye isoko kuko ritangwa ku rwego rw’Igihugu”.

Mu Murenge wa Murama ni hamwe mu hari kubakwa umuyoboro w’amashanyarazi (Ifoto Manishimwe N)

Uretse kuba aba baturage basaba ko bahabwa ingurane z’ibyabo byangijwe, ku rundi ruhande banategereje ko batangira gucana kuri aya mashanyarazi yo kuri uyu muyoboro mushya urimo kubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’iy’u Bubiligi.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Ngoma, buvuga ko hifashishijwe uyu muyoboro w’amashyanyarazi abatuye mu ngo zisaga ibihumbi 8 bazagerwaho n’amashanyarazi. Kuva mu mwaka wa 2017-2018 kugeza mu ntangiriro za 2019, ingo zimaze guhabwa amashanyarazi zibarirwa mu bihumbi bine.

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.