Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Ngoma: Abagize Koperative KODUIBI bagize intego gufata neza umusaruro

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 18-03-2019 saa 15:42:10
Umuyobozi w'umushinga Hinga Weze Daniel Gies (uwa kabiri iburyo) ari kumwe n'abayobozi muri USAID n'abahagariye Akarere ka Ngoma basuye Koperative y'abahinzi b'ibigori

Abanyamuryango 102 ba Koperative KODUIBI bo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma barashimira ibyo bamaze kugeraho kubera inkunga ya Hinga Weze yo gukora urugendo shuri rwabereye mu Karere ka Gisagara aho bigiye uko bagomba kubungabunga umusaruro bejeje barwanya uruhumbu.

Nzabonankira Emmanuel, umwe mu banyamuryango b’iyi Koperative b’abahinzi b’ibigori avuga ko guhuriza hamwe umusaruro wo mu kagari ka Ntago hari byinshi byakemuye cyane cyane ikibazo k’isoko kuko umwaka ushize hagurishijwe toni 61 ariko uyu mwaka kubera gutunganya umusaruro wabo neza ku nama bagiriwe na Hinga weze ubu bazagurisha toni 500 z’umusaruro.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe ubukungu, Rwililiza Jean Marie Vianney, yashimye Hinga Weze ku bufatanye yagiranye n’Akarere ka Ngoma kugira ngo babashe gufasha abahinzi b’ibigori bibumbiye muri koperative KODUIBI kugera ku musaruro mwiza birinda Uruhumbu “Aflatoxin” mu musaruro watumaga bahomba cyane.

Yagize ati, “Dufatanije na Hinga Weze baduhaye amafaranga dukora urugendo shuri, ariko icyavuyemo ni uko umuguzi mukuru muri aka karere mbere nta bigori yabashije kuvana hano ariko ubu dore yazanye imodoka zo gupakira kuko yanejejwe n’umusaruro yahabonye kubera ko byujuje ubuziranenge,bityo tukaba dushimira Hinga Weze yabigizemo uruhare ndetse no guhindura imyumvire yaba bahinzi cyangwa se abanyamuryango ba Komerative KODUIBI”.

Uhagarariye iyi Koperative ya KODUIBI Umurerwa Epiphanie yagarutse kuguhurizwa hamwe kwatumye babasha kugera ku musaruro mwiza utagira Aflatoxin, ati, “Mu bigori byacu kuko twabashije kwiga uko tubibika aho mbere buri wese yakora ukwe byatumaga umusaruro wacu wangirika. Hinga Weze yatugejeje kuri byinshi aho kera twajyaga twanika hasi kwitaka kubera ko nta bikoresho, abandi bakabibika birunze ugasanga byazanye uruhumbu ariko kuva tuvuye mu rugendo shuri ibyo bibazo byashyizweho iherezo ndetse Hinga Weze yaduhaye amahugurwa y’imiyoborere myiza ku buryo tuyoboye neza, ubu umusaruro wariyongereye. Hinga weze yatugejeje ku isoko ubu dufite umuguzi utugurira umusaruro wacu, Hinga Weze no ku mirire myiza ntabwo yadusize inyuma ubu abana bacu ntabwo bazongera kugwingira”.

Yakomeje agira ati “Turi abanyamuryango 102 abagore ni 48 abagabo ni 54 naho abasore cyangwa se urubyiruko ni abantu 10 abafite ubumuga ni 5 ubu tukaba duhinga hegitare 180.”

Nubwo bimeze bityo, asaba ko ubutaha bahabwa aho bazajya banika imyaka yabo heza kuruta aho bakoreraga ndetse n’ubwanikiro bwiza hamwe n’ibipima ubuhehere kugira ngo bamenye aho imyaka yabo igeze.

Amy Beeler, ukuriye iterambere ry’ubukungu mu muryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) Rwanda na Daniel Gies, umuyobozi w’umushinga Hinga Weze banejejwe n’ibyo abibumbiye muri iyi Koperative bagezeho kandi biyemeza ko bazakomeza kubafasha kugira ngo bakomeze kugera ku bwiza bw’umusaruro kuko basanga ari byo bizagabanya igihombo ku muhinzi.

Umuyobozi w’umushinga Hinga Weze Daniel Gies (uwa kabiri iburyo) ari kumwe n’abayobozi muri USAID n’abahagariye Akarere ka Ngoma basuye Koperative y’abahinzi b’ibigori

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.