Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Ngoma: Abagabo barakangurirwa kurushaho kwitabira kuboneza urubyaro

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Feb 25, 2018

Ubuyobozi bw’inzego z’ubuzima mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba, barakangurira abagabo kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro kuko kugeza ubu ubwitabire bwabo bukiri hasi.

Abaturage bakangurirwa kwitabira uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro

Ni ubutumwa butangwa  n’abayobozi barimo Dukuzimana Marie Alice, umukozi w’Akarere ka Ngoma  ushinzwe ubuzima rusange, ugaragaza ko kugeza ubu ubwitabire mu kuboneza urubyaro buri ku  gipimo cya 50% muri rusange muri aka karere.

Agaragaza ko ari igipimo kiri hasi, kuko ikifuzo ari uko buri wese ugeze igihe cyo kuboneza urubyaro yitabira gahunda zitandukanye zimufasha kuboneza urubyaro, ubwitabire bukaba 100%,   ari na yo mpamvu hakomeza kubaho ibikorwa by’ubukangurambaga ku buryo buhoraho.

Dukuzimana yibutsa ko kuboneza urubyaro ari gahunda ireba abantu 2, umugabo n’umugore kandi bukorwa bwumvikanweho.

Uyu mukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe ubuzima rusange, avuga ko kuboneza urubyaro bifasha kwirinda kubyara abana batateganyijwe, mu gihe kitateganyijwe, n’abo umuryango udafitiye ubushobozi bwo kurera, bikadinziza ubuzima n’iterambere ry’umuryango muri rusange.

Agaragaza ko umubare munini w’abitabira gahunda zo kuboneza urubyaro kugeza ubu ari abagore, kuko kuva mu mwaka wa 2013 kugeza mu ntangiro z’uku kwezi kwa Gashyantare 2018, ibitaro bikuru bikuru bya Kibungo bimaze kwakira no guha iyi serivise abagabo 89 basabye gufunga kubyara ku buryo bwa burundu.

Bamwe mu bagabo bo muri aka karere bataritabira gahunda yo kuboneza urubyaro mu buryo bwo kwifungisha burundu, bavuga ko bumva agaciro ko kwifungisha burundu mu kuringaniza urubyaro, ariko ngo baterwa impungenge n’uko baba batazongera kubona amahirwe yo kwifunguza no kubyara, mu gihe bibaye ngombwa.

Nsabimana wo mu murenge wa Rukira yagize ati:“Kuboneza urubyaro ni byiza, ariko tugira impungenge z’uko ku bagabo habaho gufungwa burundu gusa, kandi nyamara hari ubwo usanga umuntu ashobora kongera gukenera kubyara mu gihe runaka.”

Mugenzi we witwa Barahira Valens wo mu murenge wa Sake muri aka karere ka Ngoma, na we ahamya ko abona impamvu abagabo batitabira cyane kuboneza urubyaro, ahanini biterwa nuko uburyo bwabo ari ukwifungisha burundu gusa, aho nta yandi mahirwe baba basigaranye yo kwifunguza mu gihe byaba bibaye ngombwa ko yongera gukenera kubyara.

Yagize ati:“Kwifungisha  ku bagabo tuba tubikeneye, ndetse twumva agaciro kabyo ariko tukagira impungenge z’uko umugabo akeneye kongera kubyara bidashoboka. Ariko abagore bacu bo bararuboneza, nubwo hari igihe bibagiraho ingaruka nko  kuva cyane, n’izindi nyinshi.”

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Kagoyire Vestine, umubyaza  w’umwuga mu bitaro bikuru bya Kibungo, unashinzwe serivise zo kuboneza urubyaro, avuga ko uburyo bwo kuboneza urubyaro bwo kwifungisha burundu, bukorerwa umuntu, yaba umugabo cyangwa umugore,  nyuma yuko habayeho kubyumvikanaho, no kubyemeranyaho hagati y’abashakanye.

Impamvu hagomba kubanza kubaho ubwo bwumvikane, ngo ni uko ari uburyo bwa burundu, bivuze ko uwabuhisemo aba yijemeje kutazongera kubyara mu buzima bwe bwose.

Yagize ati:“Ni uburyo mbere y’uko bwitabirwa, umugabo n’umugore babanza kwicara bagatekerezaho, nta bwo ari uburyo bafata bahubutse, ndetse na twe iyo batugannye turongera tukabasubirishamo, tukababaza niba koko ikemezo bafashe baragitekerejeho.

Kuko ni uburyo bwa burundu, bivuze ko iyo umugabo cyangwa umugore bamufunze burundu ntibishoboka ko yongera kubyara.”

Icyakora Muganga Kagoyire avuga ko imyumvire imwe ivuga ko ngo umugabo waboneje urubyaro hakoreshejwe uburyo bwo kwifungisha burundu atabasha kongera kubaka urugo (gutera akabariro) nk’uko byari bisanzwe mbere, atari yo.

Yakomeje agira ati:“Uburyo bwo kubaka urugo burakomeza, kuko n’ubu hari abagabo benshi bamaze kwitabira ubu buryo bwo kuboneza urubyaro.

Kuva tubitangiye 2013 tumaze  kugira abagabo 89 kandi batanga ubuhamya ko ubu buryo ari bwiza, nkaba mara impungenge  abagabo ko ubwo buryo nta cyo buhungabanya, umugabo arakomeza akagira ubushake nk’uko bisanzwe.”

Abakora mu nzego z’ubuzima bagaragaza ko hari uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro, kandi bureba abantu bose bageze igihe cyo kuba bakora imibonano mpuzabitsina hakabaho gusama inda, no gutera inda.

Mu buryo bwo kuboneza urubyaro buvugwa, harimo uburyo bwa kamere, ubw’igihe kigufi n’ikirekire. Serivise zo kuboneza urubyaro zitangirwa kuva mu rwego rw’abajyanama b’ubuzima, icyakora serivise yo gufasha abagore n’abagabo kwifungisha burundu yo, itangirwa ku rwego rw’ibitaro.