NFF yatangiye icyumweru cyo kwibuka abana n’ibibondo mu mashuri

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 26-06-2019 saa 07:15:29
Hafashwe ifoto y'urwibutso nyuma yo gutangiza cyumweru cyo kwibuka abana n’ibibondo mu mashuri

Umuryango wa “Ndayisaba Fabrice Foundation” watangije icyumweru cyo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu bigo by’amashuri bitandukanye bikorera mu Karere ka Kicukiro.

Iki gikorwa ngarukamwaka kirimo kuba ku nshuro ya 9, cyatangirijwe ku mugaragaro mu kigo cy’amashuri cya “Les Hirondelles de Don Bosco”, giherereye i Gikondo tariki 24 Kanama 2019.

Manzi Victor, umuyobozi wungirije muri NFF yatangaje ko iki gikorwa cyatangiye neza, akaba ashimira n’ubuyobozi bw’iki kigo cya Les Hirondelles de Don Bosco ku bufatanye babagaragarije.

Bifuza ko iyi gahunda yo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yazarenga gukorwa ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro ikaba  yazagera ku rwego rw’igihugu.

Umuyobozi w’ishami ry’Uburezi mu karere ka Kicukiro, Munyantore Jean Claude avuga iki gikorwa kizatuma bamenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basobanukirwa n’ubukana bwayo bityo bikabafasha gukura neza, birinda ikibi, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ntawiha Monique ushinzwe amasomo muri Les Hirondelles de Don Bosco, yishimira kuba mu kigo cyabo hatangirijwe iki gikorwa cyo kwibuka. Avuga ko iki gikorwa gituma abana bakurana imico myiza.

Ati “Twabyishimiye, twabyakiriye neza kuko hari icyo bifasha abana. Bituma abana birinda gukurana uwo muco mubi w’urwango, iyo ubajije umwana ikibi agomba kwirinda n’ikiza agomba gukora abasha kukigusubiza.”

Yungamo ati: “Uburyo bw’imikino byanyujijwemo, ni uburyo abana bakunda, uhereye kuri iriya mikino bakina ushobora kubigisha ko agomba kubaha mugenzi we bari gukina, kutamuvuna, kudatukana, ibyo byose bituma umwana akurana umuco mwiza.”

Muri iki cyumweru cyo kwibuka, mbere y’uko batangira akaruhuko ko hagati mu masomo (break), abanyeshuri bazajya bafata umunota umwe wo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside, nyuma bahabwe ubutumwa buzaba bwagenwe kuri uwo munsi, babone gutangira gukina.

Iyi gahunda yo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside, izamara icyumweru, biteganyijwe ko izasorezwa mu kigo cya Authentic International School, tariki 28 Kamena 2019. Ni mu gihe ibi bikorwa byo kwibuka muri Fondation Ndayisaba Fabrice muri rusange bizasozwa tariki 03 Nyakanga 2019.

Hafashwe ifoto y’urwibutso nyuma yo gutangiza cyumweru cyo kwibuka abana n’ibibondo mu mashuri

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.