Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
28°C
 

Neza azerekana ko abahanzi nyarwanda bagera kure

Yanditswe na admin

Ku ya Nov 22, 2017

Lubega Remmygious usanzwe utegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction yatangarije Imvaho Nshya ko ku itariki ya  8 Ukuboza 2017 umuhanzikazi Neza   Masozera Patricia “Neza Da songBird” ukorera ubuhanzi bwe muri Nigeria uheruka kwegukana igihembo mu irushanwa rya Afrima Awards  azataramira i Kigali mu rwego rwo kwereka abandi bahanzi ko bishoboka ko muzika nyarwanda yagera kure.

Umuhanzikazi Neza Da SongBird ukorera umuziki we muri Nigeria

Uyu muhanzikazi ngo azaza mu Rwanda  kandi mu rwego rwo kwishimira insinzi y’igihembo yahawe cy’umuhanzikazi w’Umunyafurika  bigaragara ko afite ejo heza hazaza “The most Promoting artiste”.

Asobanura ibyo kuzaza k’uwo muhanzikazi, Lubega yagize ati “Azaba aje ku ivuko mu rwego rwo kwishimira insinzi ye no kwereka abandi bahanzi ko hari icyizere ko abahanzi nyarwanda umuziki wabo wagera kure ku rwego rw’Afurika n’ahandi’.

Neza wigeze kuba igihe kinini muri Canada muri iyi minsi, umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria witwa Mc Galaxy ni we mujyanama we kandi yagiranye amasezerano y’imikoranire n’inzu itunganya umuziki ya MC Galaxy yitwa “MCG”. Indirimbo yitwa “My baby” n’iyitwa “Uranyica” ni zimwe mu ndirimbo Neza azwiho.

Ku rundi ruhande Intore Masamba wo muri Gakondo Group, Lubega yavuze ko azaririmba na we muri icyo  gitaramo  kuko ari umuhanzi ukunzwe kuva hambere ngo kandi n’ibihangano bye  byumvikanamo imicurangire ya Jazz.

Muri icyo gitaramo kandi Lubega yavuze ko hazaririmbamo itsinda ryitwa “Makumbi” riririmba mu njyana ya Jazz kandi  hazanaririmbamo itsinda rya Neptunes.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS