Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

New Forests Rwanda Ltd yunganiye imihigo ya Leta y’u Rwanda

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Apr 19, 2018

Mu gihe gahunda ya Leta y’u Rwanda ari ukugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage bose aho batuye mu gihugu, Ikompanyi New Forests Rwanda Ltd ikomeje kunganira iyi gahunda ikora amapoto agezweho mu biti.

Nk’uko bitangwazwa n’ Ikigo cy‘Igihugu gishinzwe Ingufu (REG Ltd), u Rwanda rwihaye gahunda y’uko bitarenze umwaka wa 2024 amashanyarazi azaba yagejejwe ku baturage ku kigero cya 100%, bityo hakenewe amapoto menshi ashoboka.

New Forests Rwanda Ltd ni uruganda rw’Ikigo mpuzamahanga The New Forests Company, gikora ishoramari ku bikomoka ku mashyamba muri Afurika y’Uburasirazuba mu bihugu birimo Uganda, Tanzania n’u Rwanda..

Mu gihe uru ruganda rukora amapoto n’imbaho za kijyambere, haterwa andi mashyamba hanabungabungwa asanzwe kugira ngo iri shoramari rikomeze gutera imbere.

Mu Rwanda rufite ikicaro gikuru mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza Intara y’ Amajyepfo; muri Werurwe 2014 rwatangiriye ibikorwa byarwo mu murenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe.

Mukandayisenga Diane (iburyo), na bagenzi be bemeza ko bahinduye ubuzima nyuma yo kubona akazi

Ikigo New Forest cyasinyanye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda yo kongerera agaciro ibikomoka ku mashyamba no kububungabunga  umukandara wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ruhabwa uburenganzira bwo gusarura ibiti byeze bikabyazwamo amapoto.

Hakorwa amapoto ibihumbi 120 ku mwaka

Mu kiganiro Bwana Joseph Munyarukaza Umuhuzabikorwa wa New Forests Rwanda Ltd yagiranye n’Imvaho Nshya, yavuze ko amapoto akorwa mu biti by’Inturusu ariko hakaba n’ibindi bikorwa bakora mu biti bya Pinusi.

Bwana Joseph yagize ati: “Dufasha Leta muri gahunda ifite yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi binyuze mu mapoto dukora tukayagurisha REG. Tunafasha mu iterambere ry’abaturage biciye mu kazi dutanga ndetse n’ibindi bikorwa byunganira imibereho myiza y’abaturage birimo kwegereza abaturage amazi meza, guteza imbere ubuvumvu, gutunganya ubwiherero ku bigo by’amashuri, kubaka ibyumba by’amashuri, kugeza amashanyarazi ku baturage, gufasha abaturage gutera amashyamba no kuyakurikirana n’ibindi. ”

Joseph Munyarukaza, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri The New Forest Rwanda Ltd

Uruganda New Forests Rwanda Ltd rukoresha Abanyarwanda barenga 300, bagenerwa n’amahugurwa ahoraho mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bubafasha kunoza imirimo bakora.

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), bakora ibikoresho bifite ireme bateganyiriza kubigeza no ku masoko mpuzamahanga.

Uretse amapoto y’amashanyarazi, banakora ibikoresho bitandukanye bikorwa mu mbaho

Uretse amapoto y’amashanyarazi uru ruganda rukora ubucuruzi bw’imbaho zifashishwa no mu bikoresho binyuranye nk’inzugi, amadirishya, ameza, utubati, etagere n’ibindi, kandi zongererwa agaciro ku buryo zicuruzwa no hanze y’u Rwanda.

Alex Madhinga ushinzwe ubucurizi bw’imbaho muri New Forests Rwanda Ltd, yavuze ko bafite ibikoresho byifashishwa mu bubaji biri ku rwego mpuzamahanga, birimo imashini zumisha imbaho ndetse n’izizitunganya ku buryo bunogeye amaso zigashyirwa ku isoko zifite ubuziranenge.

Abahinduriwe ubuzima n’uruganda bararuvuga imyato

Bamwe mu bakozi b’uruganda rwa New Forests Rwanda Ltd baruvuze imyato kuko rwabahinduriye ubuzima, bakaba bamaze kwiteza imbere.

Bwana Daniel Habimana ukuriye ibikorwa by’uruganda rw’amapoto yavuze ko rwamuhaye akazi, akaba ari n’umuyobozi.

Bwana Habimana yagize ati: “Natangiranye n’uru ruganda, icya mbere rwamariye ni  ukuba rwaraduhaye akazi; ikindi ubu ndi Umuyobozi w’uruganda rw’amapoto, rumwe mu mashami agize ubushabitsi bwa kompanyi, kandi si ko byahoze cyane ko ari ubucuruzi butamenyerewe mu Rwanda; rwashoboraga kuyoborwa n’abanyamahanga. Ikindi kandi umuryango wanjye ubayeho neza kubera New Forests Rwanda Ltd.”

Denise Karabukirwa ushinzwe ubuziranenge bw’amapoto yavuze ko uruganda rwamufashije kunguka ubumenyi kuko akora ibijyanye n’ibyo yiga, akaba ari gusoza amashuri ya kaminuza.

Uruganda rwa New Forests Rwanda Ltd rufite ubushobozi bwo gukora amapoto y’amashanyarazi 120,000 ku mwaka, rukaba rwaraje nk’igisubizo mu gihugu cyane ko mbere aya mapoto yatumizwaga hanzwe y’u Rwanda ku giciro gihanitse.