Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

‘Never Again’ yiyemeje gushyigikira umugore, akagera ku iterambere

Yanditswe na DOSI JEANNE GISELE

Ku ya Mar 12, 2018

Umuryango Never Again utangaza ko n’ubwo udaharanira inyungu z’umugore ariko wiyemeje kumushyigikira hibandwa ku bikorwa byiza byafasha umugore gutera imbere.

Eric Mahoro, umuyobozi wa Never Again Rwanda

Ibi byagarutsweho ku munsi mpuzamahanga w’abagore, aho uyu muryango wateguye ikiganiro mpaka hagati y’inzego zitandukanye cyari kigamije kurebera hamwe ihame ry’uburinganire ndetse n’iterambere ry’umugore aho rigeze mu Rwanda.

Umuyobozi wa ‘Never Again Rwanda’ Mahoro Eric, avuga ko nta hame ry’uburinganire n’iterambere ry’umugore, ntacyagerwaho.

Yagize Ati:“Nubwo Never Again Rwanda idaharanira inyungu z’umugore, ariko twemera ko ntacyagerwaho tudashyigikiye iterambere ry’umugore. Mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’umugore twibanda ku bikorwa byiza byafasha umugore kwiteza imbere ndetse n’ibimufasha kugira ijambo mu nzego zinyuranye zifata ibyemezo, mu myanya itandukanye haba muri  Politiki, imibereho myiza  ndetse no mu bukungu .”

Umulisa Angelique ushinzwe umushinga wongerera abagore ingufu mu rwego rw’imiyoborere muri Pro-femme twese hamwe, avuga ko uburinganire atari igikoresho gitandukanya abantu.

Ati: “Uyu munsi ni umunsi mukuru w’umuryango muri rusange, turebera hamwe ko uburinganire atari igikoresho gitandukanya abantu ahubwo ari ikintu kibahuza bagafatanya muri byose ubundi bikazanira umuryango urukundo.”

U Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza mu guteza imbere umugore ndetse n’uburinganire.  Raporo mpuzamahanga ku buringanire yakozwe na ‘The Global Competitiveness’ muri  2015, yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika no ku mwanya wa 6 ku isi nk’igihugu  giharanira iterambere ry’umugore kikanimakaza ihame ry’uburinganire.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore ku Isi wizihizwa ku italiki ya 8 Werurwe buri mwaka, ukaba waratangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 20, ubu ukaba wizihizwa mu bihugu hafi ya byose ku Isi.

 Uyu munsi mpuzamahanga w’umugore watangiriye muri Amerika ya Ruguru nyuma ugenda wamamara mu Burayi hose, ariko nyuma gato umugore yagiye agaragaza uruhare mu bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu maze umunsi mpuzamahanga w’umugore birangira wemewe n’Umuryango w’Abibumbye mu 1977.