Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Never Again yatangije umushinga wo kuzamura uruhare rw’umuturage mu nzego zifatirwamo ibyemezo

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya May 17, 2018

Umuryango nyarwanda Never Again Rwanda (NAR), ugamije kubaka amahoro arambye ndetse no kurwanya akarengane mu Rwanda ufatanyije na Interpeace (igamije gufasha abafatanyabikorwa mu bihugu ukoreramo ndetse no gufasha imiryango mpuzamahanga guhangana mu buryo bunoze n’ingorane zibaho mu gukemura amakimbirane) batangije ku mugaragaro umushinga witwa ‘Kuzamura uruhare rw’umuturage no kwimakaza umuco wo kugisha inama mu nzego zisanzwe zifatirwamo ibyemezo.

Dr. Joseph Ryarasa Nkurunziza, Umuyobozi Mukuru wa Never Again Rwanda ( Ifoto Rose M)

Dr. Joseph Ryarasa Nkurunziza, Umuyobozi Mukuru wa Never Again Rwanda yavuze ko  uyu mushinga uterwa inkunga n’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi (EU), uzamara amezi 30 ukorera mu turere dutanu mu Rwanda ari two Musanze, Nyagatare, Huye, Gasabo na Rutsiro.

Yakomeje avuga ko uyu mushinga ugamije gutanga umusanzu muri gahunda za Leta zerekeranye  no gufasha umuturage kwitabira gahunda ziriho, kandi akazigira ize, ari na byo bituma agira uruhare rufatika mu itegurwa, ishyirwa mu bikorwa ndetse n’isuzuma ry’izo gahunda. Ngo ni umushinga uzakorana cyane n’abaturage aho batuye, itangazamakuru ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Yagize ati:“Mu Rwanda, Guverinoma ifite ubushake bwa politiki ndetse n’ingamba bigamije guteza imbere imiyoborere myiza no gufasha umuturage kongera uruhare rwe mu bimukorerwa. Gusa, biracyakeneye ko umuturage akoresha byimazeyo uburyo n’inzira Leta yashyizeho ngo ibyo bishoboke. Ni yo mpamvu, uyu mushinga uje gushyigikira no kongerera umuturage ubushobozi kugira ngo arusheho kugira uruhare nyarwo kandi rwubaka, muri gahunda z’imiyoborere, binyuze mu buryo busanzwe buriho nk’umuganda, umugoroba w’ababyeyi ndetse n’inteko z’abaturage”.

Umuyobozi wa Interpeace ku rwego rw’Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati Mugiraneza Jean Paul asobanura ko uyu mushinga ugendera ku ngamba zirimo gukoresha ibiganiro bisesuye mu gusuzuma ishusho y’uruhare umuturage agira, gusuzuma ingorane zituma umuturage atabasha kugira uruhare rufatika mu ifatwa ry’ibyemezo, gushyiraho amatsinda y’abaturage abafasha gusuzuma no kugaragaza ibyo bakeneye kurusha ibindi kandi bakabikora bashize amanga, gufasha Inzego z’ibanze gushyira imbaraga mu kugisha inama abaturage no guha agaciro ibitekerezo byabo mu byemezo bifatirwa mu nzego zishinzwe imiyoborere ku rwego rw’igihugu ndetse no kubasha gusaba no gutanga ibisobanuro ku byo buri wese ashinzwe, gukoresha ubuvugizi ngo amasomo avuye muri uyu mushinga ashingirweho muri gahunda na politiki by’igihugu.

Kazaire Judith, Umuyobozi muri RGB ushinzwe ishami rikurikirana itangwa rya serivisi, imiyoborere myiza n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere JADF avuga ko ubwitabire  bw’abaturage mu miyoborere  ndetse no mu bibakorerwa, ubushakashatsi mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere bwakozwe mu mwaka ushize bwagaragaje  ko ubwo bwitabire bw’abaturage bwari ku kigereranyo kiri hejuru ya 70%.

Yagize ati: “Ikerekezo k’igihugu cy’ubuyobozi ni uko tugera kure kurushaho akaba ariyo mpamvu imbaraga zose ziza zunganira Leta n’izindi nzego ziba ari izo kwishimira kugira ngo rwa rugendo twifuza kugendamo rw’imiyoborere turwihutemo kurushaho”.

Ni yo mpamvu asanga uyu mushinga ari ingirakamaro, agasaba ko abawushyira mu bikorwa ndetse na banyirukuwukorerwa barimo abaturage bo mu turere twatoranyijwe na bo babigira ibyabo uyu mushinga ukazasiga impinduka nziza ziyongera ku mbaraga zari zisanzwe zihari.