Never Again yashishikarije urubyiruko kugira uruhare kuri ejo hazaza heza h’igihugu

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 24-04-2019 saa 11:59:36
Umuyobozi Uhagarariye Umuryango Never Again Rwanda, Dr. Nkurunziza Joseph Ryarasa

Never Again Rwanda yibukije urubyiruko ko uruhare rwarwo rukenewe mu bikorwa byo kwibuka n’isanamitima hubakwa ejo hazaza heza h’igihugu.

Mu nama yateguye inakira ku nshuro ya 8, inama nkuru y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu, igamije kuganira ku ihame n’ishyirwa mu bikorwa ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nka kimwe mu bikorwa ngarukamwaka bijyana no kwibuka bitegurwa na Never Again Rwanda, Umuyobozi Uhagarariye Umuryango Never Again Rwanda, Dr. Nkurunziza Joseph Ryarasa, yahamagariye urubyiruko gukoresha neza umwanya wose babona wo kuganira n’abakuze kugira ngo bige amateka y’igihugu.

Yagize ati: “Urubyiruko ni mwe Rwanda rw’ejo kugira ngo muharanire ko ijambo Never Again rivuze ngo ntibizasubire ukundi, riba ihame ndetse kugira ngo mubashe guhangana n’imbaraga ziriho z’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, banabiba amacakubiri, mugomba gushora mu kwiga amateka nyayo y’igihugu.”

Yibukije urubyiruko ko rudashobora gushobora no kunesha abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside rutanyomoresheje ibinyoma byabo ukuri.

Ati: “Uku kuri muzakubonera mu guha umwanya abakuze bakababwira amateka nyayo, kuganira n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’abahagaritse Jenoside ndetse by’umwihariko, mugasoma ibitabo n’inyandiko bitandukanye byanditswe ku bijyanye na Jenoside n’amateka muri rusange.”

Iyi nama y’umunsi umwe yahurije hamwe urubyiruko rwo mu Rwanda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’ibanze mu bijyanye n’isanamitima no kwibuka, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka n’isanamitima – hubakwa ejo hazaza heza.”

Dr. Nkurunziza yavuze ko iyi nama yafashwe nk’urubuga rufasha urubyiruko kongera ubumenyi ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, gusigasira amateka, kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no guhangana n’ingaruka zayo.

Bamwe mu bagaragaye mu biganiro barimo umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu Ntamfurayishyari Silas na Iradukunda Providence umwe mu rubyiruko rukomoka mu Karere ka Burera n’abandi baganiriye ku gaciro ko kwibuka nyuma ya Jenoside cyane cyane ku rubyiruko ndetse n’uruhare rw’ababyeyi mu gushyigikira urubyiruko mu kubasha guhangana n’ihungabana bakongera umuco wo kwigira.

Bashimangiye ko kwibuka ku muntu ku giti ke, muri rusange ndetse n’igihugu bigira uruhare rukomeye mu isanamitima no kwirinda ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.

Ndayisaba Fidele, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yasabye urubyiruko kugira indangagaciro nzima abakurambere bakoresheje mu guhanga u Rwanda.

Yagize ati: “Ni mwe gisekuru kiri bugufi y’aya mateka mabi u Rwanda rwagize. Nta ruhare mwayagizemo ariko yabagizeho ingaruka, ibyo bibagira igisekuru kidasanzwe ariko bikabagira n’igisekuru kidasanzwe mu byiza kuko mufite amahirwe yo kubyirukira mu Rwanda rufite amasomo akomeye y’ingaruka z’amacakubiri y’ingaruka z’ingengabitekerezo ya Jenoside na Jenoside ubwayo, mukaba mubyirukira mu Rwanda rwahisemo umurongo wo kurwanya ibibi byose kuko rufite amasomo.”

Yibutsa urubyiruko ko rubyirukira mu Rwanda rubatoza ibyiza bityo ko rukwiye kubyaza ayo mahirwe umusaruro mu kwiyubakira u Rwanda ruzira Jenoside, rukosora ibyo ababyeyi barwo batatunganyije.

Umuyobozi Uhagarariye Umuryango Never Again Rwanda, Dr. Nkurunziza Joseph Ryarasa

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.