Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

“Never Again Rwanda” yahuje impuguke ku burenganzira bwa muntu

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 13, 2017

Mu gihe u Rwanda rwifatanyaga n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe uburenganzira bwa muntu, impuguke mu by’uburenganzira bwa muntu bahurijwe hamwe na “Never Again Rwanda” bagaragaje ko uburenganzira bwarushaho kumvikana neza no guharanirwa bihereye hasi mu bagize umuryango.

Perezidante wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Nirere Madelene, mu biganiro byo ku munsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu ku isi (Foto James R)

Byagarutsweho ejo hashize i Kigali, tariki ya 11 Ukuboza 2017, mu biganiro byateguwe n’umuryango “Never Again Rwanda” bihurije hamwe imiryango nyarwanda n’imiryango mpuzamahanga mu burenganzira bwa muntu, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi kwizihiza umunsi w’uburenganzira bwa muntu ku nshuro ya 70, ikaba inshuro ya 69 ku Rwanda.

Barikungire Marry, Perezida w’Umuryango nyarwanda w’Abagore, “Rwanda Women Network” yagaragaje ko iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda rimaze gutera indi ntera ariko hakiri icyuho mu kubumenyekanisha ku bantu bose.

Ati “Icyo ngarukaho cyane, ni ukugira ngo tuvuge ngo uburenganzira bwa muntu mureke tubuhere mu mizi, ari ho mu rugo ahari umugore, umugabo ndetse n’abana. Kuko niba twemera ko tugomba kugira igihugu kiza, kiri imbere, gisa neza, bigomba guhera mu muryango.

Ubukungu ni ho buturuka, uburere bwiza bw’abazakorera igihugu cyacu neza ni ho baturuka; ni ukuvuga ngo mureke tugarure uburenganzira bwa muntu mu rugo kuko ni ho shingiro rya byose.”

Umunyamategeko Me. Nkongori Laurent yavuze ko ibyo igihugu kibasha kugeraho biterwa no kugaruka ku muco w’Abanyarwanda n’ikinyabupfura.

Yakomeje asobanura ko kugira ngo uburenganzira bwa muntu bukomeze kugera kuri bose babwumve neza mu miryango, ari uko hakurwaho icyuho kikiri mu miryango aho abantu usanga bagipfa ibintu byoroheje nk’amasambu bakagirirana nabi.

Ati “Aho hari ikibazo abantu bagomba kureba kandi bakagishakira umuti kugira ngo ibibazo, amakimbirane n’ibindi byose abana bakuriramo mu miryango bigende bigabanuka.”

Umubyeyi Bonnefaite Adeline w’imyaka 18 y’amavuko, yaturutse mu ntara y’Amajyepfo, mu karere ka Nyamagabe.  yagize ati “Twebwe urubyiruko nk’imboni z’abandi tugomba gushishikariza urubyiruko uburenganzira, tukabibasobanurira kugira ngo twese ntihagire n’umwe usigara inyuma.”

Mugenzi we Mugabo Robert, wo mu muryango ‘Never Again’, yagize ati “Hakwiye ko urubyiruko bagenda bakaruganiriza, bakarubwira rukamenya uburenganzira bwabo, bakiteza imbere mu byerekeranye n’uburenganzira kugira ngo uyu munsi niba hari icyo basabwa gukora bagikore, niba hari icyo bagomba kuba bageza ku gihugu bagikore.”

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Nirere Madeleine, yagaragaje ko hari byinshi byakozwe mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu, ariko hari na bimwe bikigaragaza ko hakiri abatabwubahiriza neza ku bandi ashingiye ku birego bihora bishyikirizwa iyo komisiyo.

Ati “Mu birego twakiriye nka komisiyo, ikibazo cy’uburenganzira ku butaka kiza imbere mu bwinshi, kigakurikirwa n’ibirego ku butabera no ku byerekeranye n’ihohoterwa hagati y’abagore n’abagabo (GBV).”

Kuva mu 2016-2017, ibibazo byakiriwe na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ku bibazo by’ubutaka byari kuri 34% bivuye kuri 59% mu 2015-2016, ibyinshi bishingiye ku guhuguzanya ubutaka, no ku kubarurirwa imitungo mu gihe cyo kwimurwa.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Duhagurikire kungana imbere y’amategeko, ubutabera no kugira agaciro ka muntu”.

MUTUNGIREHE SAMUEL