Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

NEP izafasha guhanga imirimo miriyoni 1.5 kugera 2024

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 24-06-2019 saa 07:51:37
Mu myaka 7 ya gahunda ya Guverinoma, NEP Kora Wigire izafasha mu guhanga imirimo miriyoni n'igice (Foto Mukagahizi W)

Mu rwego rwo kugera ku ntego yo guhanga imirimo mishya miriyoni n’igice, nk’uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere izwi nka NST1 (kuva 2017 kugera 2024), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) irasaba Abanyarwanda kwitabira gahunda ya NEP Kora Wigire, kuko ari imwe mu bizatuma intego yo guhanga iyo mirimo abantu bihaye igerwaho.

Gahunda ya NST1 ivuga ko intego ari ukurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’Abikorera, ku bumenyi no ku mutungo kamere w’Igihugu  kandi butagira uwo buheza. Guverinoma y’u Rwanda muri iyi gahunda ivuga ko kugira ngo iyi ntego izagerweho hazahangwa imirimo mishya ibyara inyungu igera nibura kuri 1.500.000.

Muri uru rwego ibyiciro by’imirimo byagaragaje ko byihutisha iterambere kandi bigatanga n’akazi ku bantu benshi, bizarushaho gutezwa imbere. Bimwe muri byo ni ugutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (Agro – processing); ubuhinzi bw’indabo, imboga, n’imbuto (Horticulture); Inganda (Manufacturing); gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro (Value addition of minerals).

Hari kandi ubwubatsi; ubukerarugendo harimo no guteza imbere gutwara abantu n’ibintu mu kirere no ku butaka; serivisi zishingiye ku buhanga butandukanye (Knowledge-based services); ubugeni n’ubukorikori (Creative Arts).

NST igaragaza ko urubyiruko n’abagore bazongererwa ubumenyi bwo kwihangira imirimo. Ibi bizabafasha kurushaho gukorana neza n’Ibigo by’Imari hagamijwe guteza imbere ibikorwa byabo. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo gufasha abataratangira akazi kwimenyereza umurimo, hazongerwa imbaraga mu gukorana n’ibigo by’Abikorera;

Hazongerwa umubare w’abize ubumenyingiro (TVET) buhuzwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo; hazanozwa igenamigambi ryo gutegura imirimo yose yo mu rwego rw’ubukungu kandi hongerwe imbaraga mu guhuza no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu ya Kora Wigire (National Employment Programme/NEP); kandi muri buri mudugudu, hazashyirwaho gahunda yo guteza imbere guhanga imirimo hashyirwaho nibura umushinga umwe w’ikitegererezo ubyara inyungu.

NEP ni inkingi yo guhanga iyo mirimo

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe ubushakashatsi no guteza imbere umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Uwizeyimana Emmanuel, asanga gahunda ya  NEP Kora Wigire yatangiye mu 2014  uruhare rwayo mu guhanga umurimo ari ingenzi kuko yaje igamije guhuza imbaraga kugira ngo ibikorwa byose bigamije ihangwa ry’umurimo bibone uko bikurikiranwa.

Hazongerwa umubare w’abize ubumenyingiro (TVET) buhuzwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo

Uwizeyimana agira ati: « NEP nka zimwe mu nkingi zizafasha kugera ku ntego yo guhanga nibura miriyoni n’igice by’imirimo mishya mu myaka 7,  ifasha Abanyarwanda bageze igihe cyo gukora  guhita babona umurimo mu nganda  cyangwa n’ahandi binyuze mu kubaha amahugurwa y’igihe gito ‘Rapid response training’   cy’amezi 6. »

Avuga ko mu myaka irindwi hazubakirwa ku bunararibonye bw’ibigo bya Kora Wigire. Agakomeza agira ati « Tuzubakira ku bigo bya Kora Wigire bigeze kuri 21 ku bufatanye n’inzego za Leta nka BDF,  iz’abikorera,  na za kaminuza, n’izindi nzego dufatanye mu murongo w’icyakorwa ngo intego igerweho,  twubakiye kuri NEP ibigo bya Kora Wigire bizava kuri 21 bigere ku bigo byose bishobora gufasha guhanga umurimo ».

Ku birebana no kongera imibare y’abize ubumenyingiro TVET, bigahuzwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, uyu muyobozi ushinzwe ishami ryo guteza imbere umurimo muri MIFOTRA, asanga  kongera ayo mashuri yigisha ubumenyingiro TVET ari ingenzi, nkuko biri muri gahunda Leta yihaye, ku buryo abarangiza muri  ayo mashuri mu kiciro rusange bava kuri 46.4% bakagera kuri 60%.

Uwizeyimana akaba akomeza agira ati: « Intego yo gahunda ya hanga umurimo kugira ngo igerweho, bisaba uruhare n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye, nta bwo bizakorwa na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo gusa harimo na Sosiyete sivili,  n’abandi bafatanyabikorwa, hamwe  n’inzego z’ibanze nkuko hashyizweho abajyanama babiri mu rwego rwa buri murenge bashinzwe kugira inama abantu  ku bijyanye no kwihangira imirimo no gutegura imishinga inoze ».

Asobanura iby’ubushakashatsi bashingiraho mu gushyiraho ingamba zo guhanga imirimo  kuko bufasha kumenya ibyiciro by’abafite imirimo n’abashomeri, Uwizeyimana avuga ko ubusanzwe bwajyaga bushyirwa ahagaragara nyuma y’imyaka ibiri gusa, ariko ubu bukaba bugiye kujya busohoka kane mu mwaka, kuko bibaha ibitekerezo ku cyakorwa bakabona amakuru  y’imiterere nuko ikibazo cy’ubushomeri gihagaze mu byiciro bitandukanye.

Uyu muyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe ubushakashatsi no guteza imbere umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeyimana Emmanuel, ati: « Iyo urebye nk’ubushakashatsi buheruka bwa 2019 mu gihembwe cya mbere, Abanyarwanda by’umwihariko barimo urubyiruko rurangiza kaminuza muri iki gihe, usanga nta nyota bafite yo kwihangira imirimo, usanga bategereza gusaba akazi ko mu biro. Turashishikariza urubyiruko kubyaza amahirwe Leta yabashyiriyeho nko kugana gahunda ya kora wigire, kuko ari imwe mu ntambwe yafasha kubaka Umunyarwanda ufite ubushake n’ubushobozi bwo kwihangira umurimo ».

Ashingiye kuri ubwo bushakashatsi bugaragaza uko isoko ry’umurimo rihagaze, Uwizeyimana yerekana ko Abanyarwanda miriyoni barengeje imyaka 16, muri bo abasaga gato miriyoni 3 bafite umurimo, urubyiruko ni rwo rufite umubare munini w’abashomeri, mu gihe abahinzi 53.1% bakora ubuhinzi bw’amaramuko,  Minisiteri y’Abakozi ba Leta isanga icy’abahinzi cyakemurwa no kwishyira hamwe binyuze mu guhuza ubutaka bakongera umusaruro, maze bakabasha gukora ubuhinzi bw’umwuga bushobora no gusagurira amasoko.

Mifotra irasaba 86% bagikora ubucuruzi butanditse kubwandikisha

Imibare Imvaho Nshya ikesha Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo, igaragaza ko Abanyarwanda biganjemo urubyiruko bagikora ubucuruzi butanditse  bari mu kiciro cy’abakora imirimo itanditswe bagera kuri  86%, Umuyobozi ushinzwe guteza imbere umurimo muri MIFOTRA  akaba asaba ko bakwitabira kubwandikisha kuko biri mu bituma badakomeza gukorera mu kajagari, ndetse na leta ikamumenya, kuko hari n’igihe ashobora guhabwa amahirwe yo koroherezwa mu bijyanye n’imisoro, ndetse yagira n’ikibazo akagira aho yakigeza akaba yakoroherezwa.

Umwe mu bakorera ubucuruzi butanditse mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga, Kubwimana Issac, avuga ko gukora ubucuruzi butanditse atari yo mahitamo meza yafashe, ahubwo ko yabitewe n’igishoro kidahagije yatangiranye, imisoro ihanitse,  ubukode bw’aho gukorera n’ibindi.

Avuga ko aramutse ahawe aho gukorera cyangwa agafashwa kwishyira hamwe na bagenzi be muri koperative biteguye guhindura bakandikisha ubucuruzi bwabo, kuko ari nabwo ibigo by’imari bishobora kubagirira ikizere bagahabwa inguzanyo yatuma baguka mu byo bakora bagatera imbere mu birebana no guhanga umurimo ku buryo na bo bavamo abakoresha batanga akazi ku bantu benshi.

Mu myaka 7 ya gahunda ya Guverinoma, NEP Kora Wigire izafasha mu guhanga imirimo miriyoni n’igice (Foto Mukagahizi W)

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.