Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

NECDP yateye ibiti 12.000 bivangwa n’imyaka n’iby’imbuto zo kuboneza imirire

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 10-11-2019 saa 08:57:59
Ibiti by'imyembe

Abayobozi n’abakozi muri gahunda y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato (NECDP) bakoze umuganda wo utera ibiti bigera ku 12.000 birimo ibya gereveriya byatewe ku nkengero z’ikiyaga cya Gashanga n’ibindi 9.000 by’imbuto z’imyembe n’avoka n’amatunda, mu tugari twa Rwinume na Mugorore two mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera.

Ni umuganda udasanzwe wabereye hose mu gihugu ariko by’umwihariko ukaba wabereye mu murenge wa Juru, ahatewe ibiti by’imbuto n’ibivangwa n’imyaka byo kubungabunga ikiyaga cya Gashanga gihuza Juru na Rilima, ibiti byatanzwe n’ikigo NECPD ku bufatanye n’Umushinga Hinga Weze ikorera muri ako karere, yitegura no kuhageza ibikorwa byayo mu gihe kiri imbere.

Mukakayumba Anastasie, umwe mu bagize komite nyobozi ya gahunda y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato NECDP, yavuze ko gahunda yo gutera ibiti iri mu gihugu hose, hagamije kurwanya imirire mibi ndetse no kubungabunga ibidukikije.

Ati “By’umwihariko, ikigo mbonezamikurire gifite umubano udasanzwe n’umurenge wa Juru, aho twawufashe nk’umurenge w’ikitegererezo tuzakoreramo mu rwego rwo kugira ngo turuseho kwerekana ko bishoboka, ko dushyize hamwe dushobora kurandura imirire mibi, yaba ikabije ndetse n’igwingira ariko gahunda yo kurandura igwingira ni gahunda itwara igihe, ntabwo ari igikorwa cy’umunsi umwe cyangwa ukwezi.

Mu biti twateye harimo imbuto ziribwa zitandukanye nka avoka, imyembe ndetse n’amatunda, ibyo biti rero byatewe ubutumwa ni uko ababihawe, ababiteye bagomba gukomeza kubibungabunga kugira ngo bizakomeze gukura, icyo tugamije tubitera kizabashe kugerwaho.”

Yakomeje avuga ko ababyeyi babihawe by’umwihariko iby’imbuto ngo babitere ku ngo zabo bakwiye kumenya n’akamaro kabyo mu mirire myiza kugira go bitazaba ibyo kononekara.

Ati “Ababyeyi n’abagize umuryango muri rusange, bamenye ko imbuto ari kimwe mu bice by’ingenzi mu bigize igaburo ryuzuye umuntu agomba kurya. Iyo turi kuvuga igaburo ryuzuye tuvugamo imboga, tukavugamo n’imbuto. Imbuto rero birakwiye ko tuzajya tuzivuga zinahari, zinagaragara, abantu bazirya, bazibona ku giciro gito, zifite umumaro ukomeye mu kuduha vitamine zitandukanye zirinda indwara.”

Ku ruhande rw’ababyeyi bahawe ibiti by’imbuto byo gutera iruhande rw’urugo, bahamya ko akamaro k’imbuto bakazi bitewe n’impuguro bahabwa mu nama z’abaturage no ku kigo nderabuzima.

Nyiramatabaro Vivianne, wo mu kagari ka Mugorore, Imvaho Nshya yasanze imbere y’irembo hari imboga za poivre na dodo, yavuze ko yahisemo kujya kuzana ibiti by’ibuto kuko azi akamaro kazo mu mubiri.

yagize ati “Ni ukubera ko zitunga ubuzima bw’umuntu mukuru no ku bana kuko zirinda indwara. Turabyiga, barabitwigisha abayobozi bati mutere imboga mu karima k’igikoni; mbese ubu kubera ko akarima mfite k’ikibanza ari gatoya nateyemi umwembe n’avoka.”

Bayavuge Veronica, wo mu kagari ka Rwinume, yagize ati “Imbuto ni nziza, iyo umuntu arangije kurya azirenzaho zikagira icyo zimufasha mu mubiri. Kuba baduhaye ibi biti nabyakiriye neza kubera ko biri mu byo nkenera cyane, ubusanzwe mbona avoka nayiguze, ubushobozi bwo kuzigura izo abana bakenera zose ntabwo ariko umuntu aragerageza kugira ngo zitabura.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Juru, Rurangirwa Fred, avuga ko bateganyaga kubitera mu ngo 1625, mu tugari tubiri twa Mugorore n’utundi dutandatu tw’akagari ka Rwinume hanwe n’undi mudugudu w’ikitegererezo wo muri Bukube.

Umuyobozi w’umurenge yizeye ko bitewe n’uko babanje kubaganiriza ku kamaro k’igiti by’umwihariko nk’umurenge wigeze guhura n’ingaruka zo kutagira ibiti, bizeye ko bazabibungabunga bigatuma ikiyaga kidakama kandi n’iby’imbuto bikarushaho kunoza imirire myiza y’urugo.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.