Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

NEC: Ingengo y’imari y’amatora y’abasenateri ni Miriyoni 200

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 18-07-2019 saa 16:54:45
Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora Prof Mbanda Kalisa (ibumoso) ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo Munyaneza Charles (Foto Mucyo R)

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, itangaza ko ingengo y’imari izakoreshwa mu matora y’Abasenateri ingana na Miriyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Perezida wa NEC, Prof. Kalisa Mbanda yabibwiye itangazamakuru kuri uyu wa 18 Nyakanga 2019. Yongeyeho ko “yose aturuka mu ngengo y’imari ya Leta.”

Prof. Mbanda avuga ko Leta y’u Rwanda ari yo igira uruhare runini mu ngengo y’imari ikoreshwa mu matora, ariko ngo hari n’umufatanyabikorwa wayo UNDP itanga ingengo y’imari ikoreshwa mu nyigisho z’uburere mboneragihugu n’amatora.

Aha Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles yavuze ko ingengo y’imari izakoreshwa mu matora kugeza ubu yaturutse muri Leta uko ari Miriyoni 200, ariko ngo hategerejwe andi angana na Miriyoni 29 z’amafaranga y’u Rwanda, NEC yemerewe na UNDP ariko ngo ntaratangwa.

Ati “N’ubwo twemerewe Miriyoni 29 z’amafaranga y’u Rwanda na UNDP, ntaratangwa, ariko kandi ntibizatubuza gukora amatora, kuko ayo yandi iyo aje adufasha mu nyigisho z’uburere mboneragihugu n’amatora, kandi dufite amatora menshi imbere, arimo amatora y’abunzi ateganyijwe muri 2020 n’aya Perezida wa Repubulika azaba muri 2024.”

Munyaneza avuga ko ingengo y’imari y’amatora izakoreshwa muri aya matora y’Abasenateri ingana na kimwe cya kabiri k’ingengo y’imari y’amatora y’Abasenateri yo mu mwaka wa 2011.

Avuga ko mu ngengo y’imari yo muri 2011, Leta y’u Rwanda yari yashyizemo 85% kandi ngo yari yariyemeje kugira uruhare runini muri yo kubera ingamba yihaye mu kugabanya inkunga z’amahanga.

Avuga ko impamvu ingengo y’imari y’amatora yagabanutse ngo ari uko ibikenerwa byinshi bihari, nk’amasanduku y’amatora, za wino, za kashe n’ibindi.

Munyaneza akaba avuga ko ikindi gituma ingengo y’imari igabanuka ngo ari imikoranire ya NEC n’izindi nzego, bikagabanya ingengo y’imari mu guhugura abazakora amatora no mu bukangurambaga bw’ abaturage.

Perezida wa NEC, Prof. Mbanda yagarutse ku mbogamizi bahura nazo, zirimo izijyanye n’imyumvire cyane cyane mu rubyiruko.

Avuga kandi ko bahura n’inzitizi zijyanye n’imyumvire ituruka hanze y’igihugu, aho usanga amatora yo mu Rwanda hari abantu bari hanze y’igihugu bashaka kuyanenga, bamwe muri bo bakumva ko nta bushobozi buhagaje buhari bwo kuyakora.

Indi mbogamizi bahura nayo ngo ni ingengo y’imari ikenerwa mu nyigisho z’uburere mboneragihugu mu kumenyesha abaturage amatora, ariko nanone ngo bagerageza gukoresha ahari kandi bigakunda.

Abasenateri batorwa ni 26, barimo 12 batorerwa mu mafasi y’imitegekere y’igihugu, babiri batorwa mu mashuri makuru na za kaminuza, umwe mu ya Leta undi mu yigenga, Abasenateri 4 baturuka mu ihuriro ry’imitwe ya Politiki n’abandi 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika.

Amatora y’Abasenateri azaba guhera ku ya 16, 17, na 18 Nzeri.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Mbanda Kalisa (ibumoso) ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo Munyaneza Charles (Foto Mucyo R)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.