Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

NEC: Indorerezi mu matora n’ibyo igomba kuba yujuje

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Jul 21, 2018

Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, avuga ko indorerezi mu matora zifite umumaro ukomeye kuko zigira uruhare rukomeye mu gukurikirana amatora no gutanga raporo igaragaza imigendekere yayo, agasaba abakorerabushake ba Komisiyo y’amatora kuzazakira neza mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Munyaneza Charles, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora asobanura Indorerezi y’itora ko ari  Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ukora ku giti ke cyangwa akaba ari intumwa y’Umuryango nyarwanda utari uwa Leta, ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta, umuryango ushingiye ku idini, urwego rwa Leta rufite mu nshingano zarwo ibifitanye isano n’amatora, Igihugu, umuryango mpuzamahanga cyangwa mvamahanga wemerewe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora gukurikirana ibikorwa by’amatora.

Yavuze ko igikorwa cyo gutumira no kwemerera indorerezi z’itora  cyatangiye ku  itariki ya 01 Gicurasi 2018  kikazasozwa tariki ya 01/09/2018.

Akomeza avuga ko Komisiyo y’Igihugu y’amatora  yemerera Indorerezi z’itora ishingiye ku busabe bwazo. Indorerezi itangira gukurikirana ibikorwa by’amatora ku munsi yemerewe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bikarangirana n’umunsi urwego ihagarariye rushyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora raporo yayo mu nyandiko.

Indorerezi  z’abenegihugu ngo zishobora  kuba abantu ku giti cyabo cyangwa guturuka mu nzego zikurikira: Inzego za Leta zifite mu nshingano zazo ibifitanye isano n’amatora zibisabye;  Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda;  Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki; Imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda ku buryo bwemewe n’amategeko kandi ifite mu nshingano zayo ibifitanye isano n’amatora; Imiryango ishingiye ku madini ifite ibyemezo byatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha;  Inzego z’itangazamakuru n’abanyamakuru bafite ibyangombwa bitangwa n’inzego za Leta zibifitiye ububasha”.

Indorerezi mvamahanga zishobora kuva  mu miryango mpuzamahanga; Ambasade/Konsila zihagarariye ibihugu byazo mu Rwanda;  imiryango Mpuzamahanga u Rwanda rurimo; Inzego ziyobora amatora zo mu bindi bihugu.

Ibigomba kubahirizwa n’abasaba kuba indorerezi

Komisiyo y’Igihugu y’amatora ivuga ko urwego rusaba kuba indorerezi rugaragaza ibi bikurikira “Urutonde n’imyirondoro by’abazaruhagararira mu gikorwa k’indorerezi; Umuvugizi n’umusimbura we kuri urwo rutonde;  Intara/Umujyi wa Kigali cyangwa Akarere buri ndorerezi yifuza gukoreramo;  umwirondoro wa buri ndorerezi”.

Muri rusange indorerezi yose igomba kuba yujuje uburambe mu gukurikirana amatora cyangwa ubumenyi mu mitegurire no mu migendekere y’amatora;  ubunyangamugayo;  kutabogama no kuvuga ibintu uko biri; ubumenyi ku mategeko y’u Rwanda n’agenga amatora by’umwihariko; ubumenyi mu mahame mpuzamahanga agenga indorerezi z’amatora;  ubumenyi ku byerekeye umuco, amateka, imiterere n’imitegekere y’u Rwanda.

Indorerezi ziturutse mu mahanga  zisabwa   by’umwihariko kugira viza yemewe kandi itarengeje igihe itanzwe n’urwego rubifitiye ububasha; kubahiriza amabwiriza mpuzamahanga cyangwa se yihariye yerekeranye n’iby’ubuzima cyangwa iby’umutekano ku binjira cyangwa abasohoka mu karere aka n’aka k’igihugu bakoreramo.

Indorerezi yahawe uburenganzira bwo gukurikirana amatora ihabwa ikemezo cyanditse n’ikimenyetso cyabugenewe kiyiranga, indorerezi igomba kwambara icyo kimenyetso ku buryo bugaragara no kukerekana mu gihe ikurikirana imirimo y’amatora.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko Indorerezi igomba  kubahiriza  gukurikiza ibiteganywa n’amategeko agenga igihugu muri rusange n’amategeko agenga itora by’umwihariko;  kwirinda igikorwa cyose cyabangamira imigendekere myiza y’itora;  kwirinda kubogama mu bikorwa by’itora;  kubaha umuco w’igihugu; kwirinda gutanga amabwiriza ku bayobora itora; gukorera aho bemerewe gukorera mu gihugu; kubaha abayobora itora mu nzego zose;  kwirinda gutangaza ibyavuye mu itora mu gihe urwego rubishinzwe rutarabikora.

By’umwihariko indorerezi y’itora ikora raporo ishingiye ku kuri kw’ibyagaragaye mu itora no kuyigeza kuri Komisiyo mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu (60) itora rirangiye.

Indorerezi y’itora ifite uburenganzira bwo kumenyeshwa gahunda y’itora;  kumenyeshwa uburyo itora rikorwamo; kumenyeshwa aho ibikorwa byose by’itora bikorerwa; koroherezwa kubona inyandiko zirebana n’itora; kwemererwa kugera aho ibikorwa by’itora bikorerwa uretse mu bwihugiko igihe itora ryatangiye; kumenyeshwa ibyavuye mu itora mu gihe giteganywa n’amategeko.

Ni ryari indorerezi zitakaza uburenganzira?

Indorerezi ishobora kwamburwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora uburenganzira bwo gukurikirana amatora iyo itubahirije ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga amatora. Indorerezi yambuwe uburenganzira bwo gukurikirana itora ibimenyeshwa mu nyandiko.

Ibyangobwa nk’indangamuntu ku banyagihugu na passport ku baturutse hanze, n’ibaruwa yo gusaba ko yaba indorerezi ni byo bisabwa abashaka kuba indorerezi z’amatora.

N’ubwo NEC itaremeza umubare nyawo w’indorerezi zizakurikira amatora y’abadepite, ngo mu matora aheruka hari ubwo hagiye hakirwa abari hagati ya 1300 na 1400 bakoreye mu gihugu hose.

Nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora, ngo hazakomeza kwakirwa ubusabe bw’abashaka kuba indorerezi kugeza ku munsi uzabanziriza umunsi nyirizina w’aya matora.

Tariki ya 02/09/2018 amatora y’abadepite 53 azaba mu mahanga, naho mu Rwanda hatorwe Umudepite umwe utorwa mu bafite ubumuga. Tariki ya 03/09/2018 amatora azaba mu Rwanda hatorwa Abadepite rusange 53, batangwa n’imitwe ya politiki, amashyirahamwe y’imitwe ya politiki cyangwa abakandida bigenga. Tariki ya 04/09/2018 hazaba amatora aziguye azavamo:  abadepite b’abagore makumyabiri na bane (24) bagize 30% by’Umutwe w’Abadepite n’abadepite babiri (2) baturuka mu rubyiruko.