Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Ndifuza kwisubiza umwanya wange – Imanishimwe

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 08-10-2018 saa 18:01:44
Emmanuel Imanishimwe

Hashize imyaka ibiri, Imanishimwe Emmanuel myugariro w’ibumoso wari umukinnyi wa Rayon Sports yerekeje muri APR FC, ahasanga Eric Rutanga wari ufite umwanya.

Nyuma y’umwaka umwe ku ntebe Rutanga yahisemo kubisa uwari umaze kumwicaza ajya kwifatira umwanya yari asizemo icyuho muri Rayon Sports, icyo gihe Imanishimwe yari we nomero ya mbere mu ikipe y’igihugu “Amavubi” no muri APR FC.

Mu mpera za 2017, Rutanga wari umaze kwerekeza muri Rayon Sports yabwiye Imvaho Nshya ko ntacyo Imanishimwe amurusha usibye gusa kuba muri APR FC baramukunze kuko ari yo yari akizamuka avuga ko agiye gukora cyane, birangira yandikishije izina muri Rayon Sports no mu Mavubi ku buryo buhoraho kuva icyo gihe.

Nyuma y’umwaka, mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, Imanishimwe yemeye ko Rutanga yamurushije gukora ariko nawe yanga kwemera ko hari icyo amurusha gihambaye.

Ati “Twese turakora, iyo umwe agize amahirwe akajyamo (mu ikipe y’igihugu) arakina, nange ngize amahirwe ndakina, na we yagira amahirwe agakina. Icyo andusha ni uko akora kandi bigaragazwa nuko ajyamo agakina. Naho ibyo gutera neza imipira y’imiterekano nawe uyifashe wayitera. Ni amahirwe umuntu agira, iyo ugize umugisha ikajyamo biba biri amahire nundi yayifata akayitera.”

Imanishimwe aha ubutumwa Rutanga bwo kutirara agahora ahubwo yibuka ko nawe ahari ku muryango agakosa gato yakora azahita yisubiza umwanya we.

Ati “Ni umuntu dukina ku mwanya umwe, ngomba kumwemera nkanamwubaha, iyo nkinnye ntabwo mba mvuga ngo ndi ngenyine, na we iyo akina agomba kumva ko mpari”.

Yungamo ati “Abantu baravuga ariko umuntu wese ajya ahantu kugira ngo abashe gukina yagiye hariya muri Rayon Sports arakina, nange kuba naragiye muri APR FC si ukuvuga ngo hari icyo nari nkurikiye, nashakaga gukina. Icyo nzi ni uko mu ikipe y’igihugu ngomba gukora, nkasubira ku mwanya wange nkakina, n’iyo ntanakina, amenye ko nange ndi aho hafi.”

Aba bakinnyi bombi bari ku rutonde rw’abakinnyi 23, Amavubi yanjyanye muri Guinea mu mukino wo gushaka itike ya CAN 2019.

Imanishimwe kandi aranitegura gushinga urugo na Uwase Claudia uyobora abafana b’ikipe ya APR FC “Intare Fan Club”, ubukwe bukazaba tariki 08 Ukuboza 2018.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.