Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Ndi umunyamahirwe- Perezida Kagame ashima abagore bari mu buzima bwe

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 17-10-2021 saa 07:02:47

Ni amahirwe agirwa na benshi ariko kuyazirikana ni igikorwa cya bamwe basobanukiwe n’agaciro k’umugore bahereye ku babyeyi b’ababyeyi babo, abababyara, abo babyaye ndetse n’abo abo abana babo bazabyara cyangwa babyaye.

Uruhare rw’umugore n’umugabo ni ingirakamaro mu ruhererekane rw’ubuzima rufite igisobanuro gikomeye mu buzima bwa muntu, ariko ni umwihariko ku bagore kuko ari bo barema umuryango, bakawitaho ndetse bakanawuyobora nk’uko bishimangirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Perezida Kagame yagarutse ku buryo ari umwe mu bagira amahirwe yo kugira abari n’abategarugori mu buzima bwe, uhereye ku bamubyara, ugakurikizaho uwo bashakanye, uwo yabyaye ndetse n’ukomoka ku wo yabyaye.

Perezida Kagame kuri ubu ni sekuru w’umwana w’umukobwa wabyawe n’umukobwa we Ange Kagame. Yavuze ko ari amahirwe atangaje kuba abo wabyaye na bo babyara hungu na kobwa kuko iyo uvuze umukobwa udasiga umuhungu ndetse wavuga umugore ukaba uvuze n’umugabo.

Ibyo yabigarutseho ku wa Gatandatu taliki ya 16 Ukwakira 2021 mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 25 y’Umuryango Unity Club washinzwe n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame.

Yagize ati: “Ubwo tujya tuvuga kandi duha umwanya ndetse twifuza gutanga umwanya uhagije kurusha ko wenda tubigenza buri gihe, abadamu, abategarugori n’abari mu buzima bw’Igihugu cyacu nta wabura gukomeza kubashimira, ndetse nizera ko muri ibyo byose, ari ibigaragara, ari ibindi tubatezeho byinshi biri imbere. Ndagira ngo mbisubiremo ko mufata umwanya uhagije mu buzima bwacu, natwe tukabona imbaraga tukubakiraho.”

Yakomeje ashimangira ko iyo uvuze umugore uba uvuze umugabo n’iyo uvuze umugabo uba uvuze umugore kuko ari magirirane nubwo mu buzima buri wese hari ubwo agira uruhare rw’akarusho nk’uko bimeze ku bagore bihariye gutanga ubuzima no kubusigasira.

Ati: “Buri wese agira ibyo ngibyo mu buzima bwe ku giti cye ariko biba byiza kurusha iyo twuzuzanyije. Nanjye ndi mu bagira amahirwe yo kugira abari n’abategarugori mu buzima bwanjye, uhereye ku bakubyara, ugakurikizaho uwo mushakana, ugakurikizaho aho mubyara ndetse wagira amahirwe abo mubyara na bo bakabyara abakobwa.”

Yavuze ko ayo mahirwe yo kugira abo bose biri mu bimufasha kubaho neza no gukora neza akandi kazi kose ashinzwe nk’Umukuru w’Igihugu.

Yakomeje agira ati: “Namwe ayo mahirwe ndayabifuriza. Kandi murayafite. Ariko ushobora kugira amahirwe ntunamenye ko uyafite. Icyo mvuga rero abafite ayo mahirwe bakaba bayazi, bakaba bumva ko bayafite, dukomereze aho. Abayafite ariko ntibabimenye babimenye.Abayafite ntibashake kuyamenya, tuzabafashe bashake kuyamenya.”

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi ku Isi bagaragaje umwihariko wo guha agaciro gakomeye abari n’abategarugori barenga kimwe cya kabiri cy’Abanyarwanda ndetse bagiye bafungurirwa amahirwe yagutse mu nzego zose z’ubuzima bw’Igihugu uhereye mu Muryango ukageza mu buyobozi bukuru bw’Igihugu.

Perezida Kagame ari mu bayobozi biswe ibirangirire (Champions) mu guteza imbere uburinganire, aho mu mwaka wa 2016 yatoranyijwe mu Bakuru b’Ibihugu 10 bayoboye ubukangurambaga bwo guteza imbere no gushyigikira umugore n’umukobwa mu iterambere, bwamenyekanye nka Gahunda ya “HeForShe”.

Nta gushidikanya ko ibigaragara mu bikorwa byo gushyigikira iterambere ry’abari n’abategarugori, uhereye ku bana bato ukageza ku bakuru, bishamikiye kuri ka gaciro ntagereranywa azirikana k’abari n’abategarugori mu buzima bwa muntu.

Amafoto: Village Urugwiro

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.