Ndi Perezida kubera ikemezo cy’Abanyarwanda-Kagame

Yanditswe na admin

Ku ya 02-11-2017 saa 09:14:40
Perezida Paul Kagame muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu (UAE), yagaragaje akamaro ka demokarasi n'imiyoborere myiza

Umukuru w’igihugu Paul Kagame avuga ko ari Perezida kubera ko ikemezo cyafashwe n’Abanyarwanda.

Perezida Paul Kagame muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu (UAE), yagaragaje akamaro ka demokarasi n’imiyoborere myiza

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabivugiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), aho yitabiriye inama mpuzamahanga ku bucuruzi “Global Business Forum” ejo hashize tariki 1 Ugushyingo 2017 igahuza abakuru b’ibihugu by’Afurika, na bamwe mu bayobozi ba UAE.

Inkuru Imvaho Nshya ikesha ibiro bya Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Umukuru w’Igihugu yatanze ikiganiro ku byerekeranye nuko ibihugu byuzuzanya mu miyoborere, icyo ibihugu byakora mu kugeza Afurika ku kerekezo kiza kibereye umugabane n’ibindi.

Perezida Kagame yasobanuye ko kugeza ubu Abanyarwanda bakimwita Perezida wabo bitewe nuko ari bo bafite uburenganzira kuko ikemezo  ari icyabo.

Ku bijyanye n’imiyoborre myiza, yagize ati “Ugereranyije, byose byerekeranye n’icyo abaturage b’igihugu runaka baba bashaka, cyangwa bumva ikivamo”.

Ku birebana na demokarasi, Perezida Paul Kagame avuga ko imbogamizi zitabura, yibutsa ko ik’ingenzi ari ugushishoza mu buryo bugari, ku rwego rw’iterambere ibihugu biba bigezeho.

Perezida Kagame asanga amateka Umugabane w’Afurika wanyuzemo, ari bimwe mu byayidindije, bigatuma icikamo n’ibice. Ibyo bibazo bikaba byaravukije uwo mugabane amahirwe yo kugera ku rwego rwo gutera imbere no kugera ku bukire nkuko byakabaye bimeze.

Iyo nama ihuje abakuru b’ibihugu batandukanye bo ku Mugabane w’Afurika, iriga ku ishoramari muri Afurika, n’ingamba ku kibazo kikibangamira ubucuruzi budashingiye ku mahoro “Non tarif barriers”.

TWAGIRA WILSON

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.