Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Ndayisaba yashimye abagororwa basabye imbabazi, ati “ni umuti n’urukingo”

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 28-02-2019 saa 18:12:36

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidele, yemeje ko gusaba imbabazi no kuzitanga ari umuti bikaba n’urukingo kuri buri wese.

Yashimye abagororwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bateye intambwe basaba imbabazi, avuga ko n’abakinangiye bakwiye gutera iyi ntambwe ikaba iyo kudasubira inyuma.

Ndayisaba yagarutse kuri ibi ubwo abagororwa 50 bakoze jenoside basabye imbabazi imiryango y’abo biciye mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Nyundo, bemeza ko n’abandi bakwiye gutera iyi ntambwe bagasaba imbabazi ndetse bagatanga n’amakuru.

Yashimye iki gikorwa cyateguwe n’umuryango Prison Fellowship yemeza ko gusaba imbabazi ari imwe mu nzira zo kwiyunga no kubohora imitima, aho yemeza ko ari umuti babonye wo kwivura.

Agira ati: “Abasabye imbabazi bafunzwe kubw’amategeko, barataha muri gereza ariko ku mutima barifunguye, murahirwa kuko mwahisemo kwifungura ibisigaye ni inkuta za gereza. Mwateye intambwe mu gihe mwiyemeza kubohoka ndabasaba kudacika intege, kudasubira inyuma yo kudatererana n’abakinangiye. Mubafashe kwifungura kandi nurangiza n’ubuzima bwawe ku isi muzagende mufunguye, mwagize neza gufungura imiryango yanyu, niba hari n’ibisigaye nimubyibuka ntimuzabyihererane muzakomeze kwifungura.”

Akomeza agira ati, “Gusaba imbabazi no kuzitanga ni bumwe mu buryo bw’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, usaba imbabazi ni umuti kuri we, ku muryango we ndetse no kuwo yazisabye, birazwi ko mu gihe utaremera ngo wumve ukuri ukwakire ntushobora gusaba imbabazi, kugira ngo usaba imbabazi bisaba kubanza kwemera ukuri, ntiguhinduka ni kumwe, waba ufunze cyangwa uri hanze.”

Ndayisaba Fidele ageza ijambo rye abitabiriye uyu muhango

Ubuyobozi bwa Prison Fellowship mu Rwanda bwateguye iki gikorwa nyuma y’ibiganiro bigamije kwigisha abagororwa bikagera aho bafatiye umwanzuro wo gusaba imbabazi abo bahemukiye buvuga ko kugeza ubu abamaze kwandika basaba imbabazi bagera ku 1.200 ariko ngo ni igikorwa kigikomeje kuko abakoze Jenoside ari benshi cyane.

Ndererimana Gaetan umwe mu bakoze jenoside wavuze mu izina rya bagenzi babo yavuze ko bateye intambwe yo gusaba imbabazi kugira na bo babohoke ku mutima kandi bakureho urujijo ku byabaye kandi biyemeje kujya berekana aho bajugunye imibiri y’abatutsi.

Yasabye ko abagore babo bari hanze bakwiye kubwiza abana ukuri ku byabaye kuko kubabeshya abifata nko kuroga abana, yemeza ko nubwo bari kugenda basaza abakiri bato bakiri kubyiruka bakwiye kumenya ukuri ku byabaye kuko jenoside yabaye kandi yarateguwe asaba ko abantu bareka kuba indyarya bagasabana imbabazi kuko ubwiyunge bwa nyabwo ari ukwegera abo bahemukiye bakababwiza ukuri ndetse bakajya kwerekana aho bajugunye imirambo y’abatutsi.

Agira ati, “Turashima Leta y’Ubumwe yatubereye umubyeyi, twasabye imbabazi ku mugaragaro kandi turasaba ko twajya tujya no kwerekana ahantu twashyize imibiri, kuko hari ubwo bagenda bakabeshya ahantu hashizwe abatutsi, turasaba imbabazi.”

Nyamukeshara Tharcisse wakoze Jenoside mu Murenge wa Rugerero kuri ubu ni mu Karere ka Rubavu ubwo yasabaga imbabazi abo yahemukiye yemeje ko ibitero byose yagiyemo byishe abantu benshi akaba asaba imbabazi kandi ngo ubusabe bwabo burashimangira ko bitazongera.

Agita ati: “Ndasaba imbabazi abo twiciye, aa karere niko nakoreyemo Jenoside igitero cyose narimo twishe Abatutsi, njya kubijyamo numvise bavuga ko Abatutsi batangiye kwicirwa kuri Mahoko numve twe twasigaye niho nahise niyunga ku bitero by’iwacu, aho twagiye hose twishe Abatutsi ndasaba imbabazi abo nahemikiye, gusaba imbabazi tukaba tugize amahirwe tukazihabwa ni intambwe ikomeye, natwe turabohotse ku mutima.”

Niragire Frolance utuye mu Murenge wa Nyundo Akagari ka Terimbere, umugabo we yakoze Jenoside ariko arishimira kuba yaragiye mu muryango umugabo we yiciye abasaba imbabazi kuri ubu ngo babanye neza.

Agira ati, “Nagize igikomere kinini kuko naje kumenya ko umugabo wanjye yishe nyuma afunzwe, na bwo nabimenye yamaze kwandikira uwo yiciye, byarankomerekeje binsaba gufata iya mbere ngo njye gusaba imbabazi ndashima ko twazihawe tukaba tubanye neza.”

Jenoside ntaho ihuriye na Shitani

Mugesera Antoine, umwe mu bantu 10 bagize akanama Ngishwanama k’inararibonye mu Rwanda ashima iyi ntambwe yatewe n’abagororwa, yavuze ko Jenoside ntaho ihuriye na Shitani nk’uko bamwe babivuga kuko ni ikintu cyaremwe n’amadini na Leta mbi.

Agita ati, “Ku banyururu bose bafungiye Jenoside 1.200 baracyari bake ndasaba abasabye mbabazi kuzaturebera abo bandi batemera gusaba imbabazi impamvu bitwaza, ndashimira abahisemo gusaba imbabazi, ndabashimira kuba baremeye ko bakoze nabi iyo batabikora nta wari kubahana, ariko bagize ubutwari na bo birabafasha kuruhuka ku mutima, ndabashimira ku kuri bakomeje gushyira ahagaragara, ahabona, ndabashimira ko bavanye umuryango wabo, abana babo mu gihirahiro nsaba n’abandi batari bemera kuvana abandi mu gihirahiro abantu bamenye ukuri.”

Akomeza agira ati, “Mutanze umusanzu wo kongera kubanisha abanyarwanda biratubohoye ndashimira abacitse ku icumu bemeye gutanga imbabazi ni intambwe ku bumwe n’ubwiyunge, kandi turashishikariza n’abandi gutera iyi ntambwe.”

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.