Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Ndashimira Abanyarwanda ubufatanye mu byo twagezeho 2017-Kagame

Yanditswe na admin

Ku ya Jan 1, 2018

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, mu ijambo rye risoza umwaka wa 2017, yifurije Abanyarwanda umwaka mwiza wa 2018, avuga ko umwaka usojwe wagenze neza, hagezwe kuri byinshi by’ingenzi, akaba ashimira Abanyarwanda ko byose byagezweho ku bufatanye bwabo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko umwaka usojwe wa 2017 usojwe hagezwe kuri byinshi by’ingenzi, abishimira Abanyarwanda. Ibyagezweho avuga mu bukungu muri rusange, umutekano, imibereho myiza y’Abanyarwanda n’amatora yagenze neza.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yashimiye Abanyarwanda ubufatanye mu byagezweho byose mu mwaka ushize wa 2017, abasaba gukomeza ubumwe copy

Ati “Ibi byose twabigezeho muri uyu mwaka ushize, umubano mwiza mu Banyarwanda, mu karere, ndetse no mu mahanga ku isi byose byashobotse kubera ubushake n’ubwitange bwacu twese dufatanyije, nabyo nkaba mbibashimira cyane”.

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza iyo nzira nziza bamazemo igihe kitari gito bakorera hamwe, biga kandi hubakwa ubushobozi bwo kurinda ibyo byose bigenda bigerwaho ngo hatagira icyasenya ibyubatswe cyangwa ngo gihungabanye u Rwanda.

Umwaka ugisozwa wa 2017, mu Mujyi wa Kigali harashwe ibishashagirana mu kirere (fireworks) mu rwego rwo kwishimira gutangira umwaka mushya wa 2018

Ati “Abashaka gusenya bo bahoraho, ni ngombwa ko batashobora kugira icyo bageraho, aho baturuka aho ari ho hose, n’uburyo bakoresha ubwo ari bwo bwose. Ni yo mpamvu ari ngombwa kubaka bwa bushobozi navugaga, kandi byaragaragaye ko Abanyarwanda dufatanyije ibyo twifuza byose twagiye tubigeraho, igisigaye ni ukubikomeza ngo bihoreho ubuziraherezo.

Abanyarwanda twese, abategarugori, abagabo, cyane cyane mwese urubyiruko rw’u Rwanda, ni intego nkuru yo kubaka no kurinda ibyo byose, iratureba twese, buri umwe akwiye kugira uruhare rwe.”

Umukuru w’Igihugu akaba yarasoje ijambo rye agira ati “Uyu mwaka mushya muhire mbifuriza mwese rero, uzatubere intambwe ndende muri urwo rugendo rwacu rw’ubumwe, amajyambere, umutekano birambye.”

MUGABO LAMBERT