Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

NCPD yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Jun 2, 2018

Abagize Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, NCPD, ku bufatanye n’Urugaga rw’imiryango y’abafite ubumuga mu kurwanya Virusi itera SIDA no guteza imbere ubuzima bwabo (UPHLS)   basuye urwibutso rwa Ntarama mu karere ka Bugesera, ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi bitanu y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama abagize NCPD na UPHLS basuye banaremera Nyiramushara Francoise (wicaye ibumoso) ufite ubumuga yatewe na Jenoside ( Ifoto Rose M)

Umuganwa Marie Chantal, umuyobozi w’urwibutso rwa Ntarama, asobanura ko uru rwibutso ari rumwe muri zirindwi ziri ku rwego rw’igihugu, rufite umwihariko kuko Jenoside yahageragerejwe mbere ya 1994.

Ati ”Bugesera mbere yari ishyamba idatuwe, ubutegetsi bwariho buzana Abatutsi baturutse mu majyaruguru baza gutura ku gahato muri Bugesera, aho babikoze mu rwego rwo kubahima ngo bazicwe n’isazi ya Tsetse, bakanaribwa n’inyamaswa zo mu ishyamba”.

Kubata mu ishyamba ngo baribwe n’inyamanswa ngo ntibyanyuze ubutegetsi bwariho icyo gihe, kuko nyuma bahazanye bamwe mu bagombaga kwigabiza amasambu yabo.

Ibyo na byo ngo ntibyabanyuze, kuko mu 1963, Abatutsi batangiye kwicwa babwirwa ko ngo ‘Inyenzi zateye’. Uru rwango rwakomeje gucumbeka, maze mu 1992 hakorwa icyari nk’igerageza rya Jenoside, maze bica bamwe mu Batutsi bari muri Bugesera. Icyo gihe ngo Abatutsi birwanyeho bahangana n’abagabye ibitero.

Tariki 14 Mata 1994, ni bwo hatangiye Jenoside muri Ntarama, Abatutsi bagerageza kwirwanaho bibwira ko ari nka mbere, ariko ngo barushwa imbaraga kuko bo barwanishaga amabuye, mu gihe abo bari bahanganye bari bafite intwaro zirimo n’imbunda.

Abari mu rwibutso rwa Ntarama biganjemo abagore n’abana bari bahungiye kuri Kiliziya bibwira ko bari buharokokere. Nyamara si ko byagenze, kuko abicanyi baje kuhatera babasangamo barabarasa abandi babatwika ari bazima. Uretse aba, hari n’abandi bahashyinguye baguye mu rufunzo ruzwi nko kuri CND.

Rutaganda Eric warokokeye kuri Kiliziya ya Ntarama, Jenoside yabaye afite imyaka 10. Avuga ko ibyabaye bigoye kubyibagirwa kubera ubuzima bugoye banyuzemo.

Ati ”Badusanze hano muri Kiliziya ya Ntarama, bateramo gerenade, bamwe baratatana, bahungira mu rufunzo aha hepfo. Aha ni naho abavandimwe bange babiri baguye, cyakora nge nabashije kwiruka njya kwihisha mu rufunzo”.

Nyuma y’ukwezi, ni ukuvuga tariki 14 Gicurasi, ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zagobotse ab’i Ntarama, zirokora abari bakiri bazima barimo n’inkomere.

Muri aba harimo Nyiramushana Françoise ufite ubumuga yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yuko abicanyi bamusanze i Ntarama bakamutemagura.

Nubwo akomoka mu murenge wa Ntarama, atuye i Nyamata kuko agomba kwegera ibitaro ngo abashe kwivuza ibikomere afite. Nubwo hashize imyaka 24, Nyiramushana arakivuza ibikomere n’ubumuga akomora kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati ”Kuba nararokotse si impuhwe bangiriye, ahubwo bansize bazi ko napfuye. None ubu natangiye kubyimba inda n’ibindi bice by’umubiri, kandi abaganga bambwiye ko byatewe n’uku kuguru”.

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga NCPD yageneye inkunga y’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda Nyiramushana, agomba kumufasha gusana inzu ye, ndetse akanamufasha mu bindi bibazo ahura na byo.

Niyomugabo Romalis, Perezida w’inama y’igihugu  y’abafite ubumuga, avuga ko igihe cyo kwibuka ari igihe cyo kwereka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko batari bonyine.

Ati ”Iyo bigeze ku bafite ubumuga bakomora kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, dushyiraho umwihariko kugira ngo tubabe bugufi, badaheranwa n’agahinda, tukabereka ko turi kumwe na bo”.

Niyomugabo yanashimiye ingabo zari iza FPR-Inkotanyi ubutwari n’umurava byaziranze.

Ati ”Ibaze iyo Imana itaza guha ububasha n’ubushobozi ingabo zahoze ari iza  RPF-Inkotanyi. Rwose Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame Imana yaramukoresheje, ige imuha umugisha kuko we n’abo bafatanyaga bahagaritse Jenoside”.

Uretse inkunga yahawe y’ibihumbi 800, inama y’igihugu y’abafite ubumuga  yanemereye Nyiramushana kuzakomeza kumuba hafi  ndetse ikaba yaramwijeje indi nkunga mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2018-2019.