Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

NCPD irahamagarira imiryango irimo abantu bafite ubumuga kutabaheza

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 15-07-2019 saa 15:54:53
Tuyizere Oswald ushinzwe ishami ryo kubaka ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga mu Nama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga

Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD) burahamagarira abantu bafite mu miryango yabo abafite ubumuga by’umwihariko abana baba bageze igihe cyo kugana ishuri kutabaheza ngo bababuze amahirwe ahubwo bakwiye kujya bihutira kubahuza n’inzego zibegereye kugira ngo zibafashe.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubaka ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga muri NCPD Tuyizere Oswald, avuga ko hari aho bikigaragara ko abafite ubumuga bahezwa mu miryango yabo ugasanga bagumishwa mu gikari byagera ku bana bageze igihe k’ishuri na bo imiryango yabo ikabaheza mu rugo ntibabashe kwiga.

Tuyizere avuga ko bidakwiye gufata umuntu ufite ubumuga gutyo cyane ko abana baba bakwiye koherezwa mu mashuri bakiga, abo byagaragaye ko bafite ubumuga bukabije bagahuzwa n’ubuyobozi bw’umurenge bubegereye hanyuma bukabafasha kuko bijya bibaho bakaba bakoherezwa mu mashuri yabagenewe.

Tuyizere agira ati: “Umwana ufite ubumuga ntakwiye kwicazwa mu rugo ngo ahezwe hariya ahubwo aba akwiye gusanga bagenzi be mu ishuri akiga, hanyuma hari abafite ubumuga bukomeye abo na bo umuryango we iyo ufite ubushobozi bukeya wegera ubuyobozi bw’umurenge baturiye bakabugaragariza uwo mwana bukaba bwamufasha barabimenyereye.”

Akomeza avuga ko ikibazo cy’abafite ubumuga cyahagurukiwe cyane kuko hari n’imiryango ishinzwe kubitaho irimo NIDOR hakaba n’ikigo kitwa CEFOTEC cy’Abihayimana kijya kibasura kikabakorera serivisi zijyanye n’ubumuga bafite harimo n’ubugororangingo.

Nubwo atanga ubu butumwa ku banyarwanda Tuyizere ashima urwego abafite ubumuga bamaze kugeraho mu bijyanye n’uburezi kuko ahamya ko bamaze kubyitabira utabashije kwiga mu mashuri asanzwe y’abadafite ubumuga, usanga yigira mu mashuri yagenewe ababufite ari hirya no hino.

Hari bamwe mu banyarwanda batarasobanukirwa akamaro ko kubahiriza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga kubera imyumvire yo kumva ko nta kintu bazabungukiramo.

Ibyo birasobanurwa na Uwanyirigira Stephanie wo mu murenge wa Mwendo muri Ruhango akaba afite umwana ufite ubumuga ariko wiyemerera ko atamufataho umwanya munini nk’abandi, akaba atamutangaho amafaranga make afite kubera ko atazamugarukira.

Avuga ko icyo abona yamufashamo ari uko amusiga mu rugo yicaye we akajya mu mirimo n’abandi hanyuma akamenya urugo bakagaruka bamusanga aho ngaho.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko u Rwanda rufite abanyeshuri bafite ubumuga bagera ku 30,899 biga mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo k’Ibarurishamibare (NISR) mu mwaka wa 2012 bwagaragaje ko habarurwa abana bafite ubumuga 87,239 mu gihugu hose bari mu kigero k’imyaka 3-18. Ibi bigaragaza ko hakiri umubare munini w’abana bafite ubumuga batiga.

Tuyizere Oswald ushinzwe ishami ryo kubaka ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga mu Nama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.