Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

NCPD: Ijwi ry’abantu bafite ubumuga rigenda rirushaho kumvikana

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 03-12-2018 saa 17:17:41
Ku munsi Mpuzamahanga w'Abantu bafite ubumuga bamurikiye abayobozi ibikorwa by'indashyikirwa bakora (Ifoto Rose M)

Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) Niyomugabo Romalis, avuga ko ijwi ry’abafite ubumuga rirushaho kugenda ryumvikana ari nako ibibazo byabo bikemurwa.

Yabigarutseho kuri uyu wa 3 Ukuboza 2018 ku munsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wizihijwe ku nshuro ya 26, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Twubake ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga mu bikorwa byose ku buryo bungana kandi budaheza.”

Niyomugabo yavuze ko ijwi ry’abantu bafite ubumuga rirushaho kumvikana haba mu nzego za Leta, iz’abikorera, imiryango itari iya Leta, abanyamadini, mu itangazamakuru ndetse no mu baturage muri rusange.

Yagize ati “Ibyo twagezeho twishimira ni byinshi haba mu buzima, mu burezi, mu murimo, mu bwikorezi, mu mikino n’imyidagaduro, mu butabera, mu kugira uruhare mu bikorerwa abantu bafite ubumuga n’ibindi.”

Nubwo bimeze bityo, ngo abafite ubumuga baracyugarijwe na bimwe mu bibazo birimo 48% batiga bitewe n’inzitizi zikigaragara mu myigishirize ndetse n’imiterere y’amashuri.

Abafite ubumuga kandi ngo bugarijwe n’ubukene ndetse no ku kiciro cy’abafite ubumuga bukomatanyije ngo nta buryo buhamye buzwi buriho bwabafasha kwibona mu bandi n’ibindi.

Dr. Mukabaramba Alvera, Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ashima ibikorwa byiza bikorwa n’amakopetarive y’abantu bafite ubumuga, akavuga ko bitanga ikizere ko abantu bafite ubumuga bashoboye, kandi ko abantu bahurije hamwe imbaraga ntacyo batageraho.

Yagize ati: “Ni ibikorwa byiza kandi bigomba gukomeza bikagera kure. Ibikorwa twasuye birasubiza insanganyamatsiko y’uyu mwaka kuko biteza imbere abafite ubumuga butandukanye. Uyu munsi rero ni umunsi wo kwishima, twishimira ibyo abantu bafite ubumuga bagenda bageraho mu buzima bwa buri munsi yaba mu mibereho, mu bijyanye no guharanira uburenganzira bwabo n’ibindi.”

Akomeza avuga ko ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma hagatekerezwa ku cyakorwa ngo ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga burusheho kwiyongera kugira ngo hatagira usigara inyuma.

Mu bibazo bicyugarije abafite ubumuga, Dr. Mukabaramba avuga ko mu Rwanda hari aho abafite ubumuga bava n’aho bageze kuko mu bihe bya kera abafite ubumuga bari barahejwe ariko kuri ubu bahawe uburenganzira bwabo aho iyo yize agakorana ibizamini n’abandi mu itegeko ryo gutanga umurimo ufite ubumuga iyo yanganyije n’undi utabufite amanota ni we uba ufite amahirwe yo guhabwa akazi.

Ati: “Tuzakomeza gukora ubuvugizi kuko inzira iracyari ndende, gusa ibibazo byaragabanutse ariko aho bikiri ni inshingano ya twese gufatanyiriza hamwe kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.”

Avuga ko Leta y’u Rwanda itazahwema gutekereza icyakura abafite ubumuga mu bibazo bibugarije hagamijwe kubaka ubushobozi bw’abafite ubumuga mu gihe kirambye.

Alvera Mukabaramba, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC avuga ijambo rye

Ku munsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, abafite ubumuga berekanye ko bashoboye, basusurutsa abitabiriye ibirori ( Ifoto Rose M)

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.