Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

NCPD igiye guhangana n’imbogamizi ku burezi bw’abafite ubumuga

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 20-04-2019 saa 17:32:15
Umunyamabanga Nshingwabikorwa-w'Inama y'Igihugu y'Abafite ubumuga (NCPD) Ndayisaba Emmanuel asobanura ko uburezi budaheza bugiye kurushaho kugerwaho

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) itangaza ko ku bufatanye na Leta y’u Rwanda barimo gushakira umuti bimwe mu bibazo byugarije uburezi bw’abafite ubumuga, bituma politiki y’uburezi budaheza isa n’aho idashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi w’iyo nama, Ndayisaba Emmanuel, yatangaje ko hashyizweho politiki y’uburezi budaheza n’uburezi bwihariye (amashuri yagenewe abafite ubumuga gusa), kugira ngo hubakwe sosiyete imwe, abana bose babana neza ariko hakirimo ingorane zitandukanye, zaba izishingiye ku bikoresho abafite ubumuga bifashisha, abarimu bake bigiye kwigisha abo bana n’ibindi.

Ati “Ikigaragara ni uko hakirimo ingorane; turacyafite ikibazo cy’abakozi bake b’abarimu babisobanukiwe, turacyafite ikibazo k’ibikoresho, turacyafite ikibazo cy’amashuri adatunganye atuma abana bajya kwiga nta kibazo bafite. Ibyo rero bitera ingaruka zinyuranye zituma abana bata amashuri cyangwa batabasha no kugerayo.

Ikindi ni uko ubu ahapfa kugerageza ni mu burezi bwihariye, ariko na yo ingorane zibamo ni uko yose yigenga. Iyo urebye umwana amafaranga yishyura ku gihembwe amake ni ibihumbi 100, byahura n’uko ubusanzwe usanga abana bafite ubumuga imiryango yabo akenshi iba itishoboye bigatuma wa mwana ahita areka ishuri burundu.”

Yasobanuye ko kuri ubu politiki y’uburezi bwihariye n’uburezi budaheza yavuguruwe, muri gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma yatangiye gushyirwa mu bikorwa (2017-2014), ishyirwamo ibindi byinshi, yemezwa n’inama y’Abaminisitiri hakaba hagiye gukurikiraho kuyishyira mu bikorwa.

Ati “Tugiye kureba uko ishyirwa mu bikorwa, ishakirwe ubushobozi n’amafaranga ku buryo dutunganya ya mashuri yo mu byaro tukayashakira abarimu bashoboye, tukayashakira ibikoresho bityo umwana akaba yakiga iwabo, akigana n’abandi bana.”

Ku burezi budaheza, Ndayisaba avuga ko wasangaga hari aho umwana ufite ubumuga bwo kutavuga, ajya mu ishuri ntihagire umenya icyo avuze mu rurimi rwe rw’amarenga nawe ntiyumva ibyo mwarimu yigisha abanyeshuri kuko atakoresheje ururimi rwe yumva.

Ati “Nk’umwana utumva utavuga niba agiye mu ishuri usanga umwarimu we atazi amarenga kuko ni yo rurimi rwe. Iyo avuye mu rugo agenda nta n’umwe uzi amarenga, uretse kureba ibyo bandika ariko kubera ko atabyumva biragoye ko agira icyo afata; ugasanga umwana ari mu ishuri ryitwa ko ari ishuri ridaheza ariko mu by’ukuri mu myigire riba ryamuheje kuko ntajyana n’abandi ngo akurikire. Yagombye kuba afite inyandiko yabugenewe ya buraye (Braille) akoresha, ugasanga bamushyize mu wa mbere, arimutse agiye mu wa kabiri agakomeza mu by’ukuri nta kintu azi.”

Umwe mu bafite ubumuga bw’uruhu, Irakoze Valentine, avuga ko ingorane ku bafite ubumuga zigihari kuko nawe ubwo yigaga hari uko yari abangamiwe.

Ati “Ntangira mu mashuri abanza nageze ku ishuri biba ikibazo, ikigo cyose kikaza kunshukamiriza bavuga ngo dore ‘Nyamweru’, ntitwagukoraho utatwanduza n’ibindi. Wumva ufite ikibazo n’abarimu bati uyu ni ukumwirukana kuko arangaza abanyeshuri bikarushaho kuba ikibazo gikomeye iyo utagize umwarimu wakwegera ngo akwiteho.

Iyo ufite ubumuga bw’uruhu nta bwo uba ufite amahirwe yo kureba kure, kwicara ku ntebe ukareba ibyanditse ku kibaho biba bikomeye, bigusaba guhaguruka kenshi ureba ku kibaho, abandi bana bati urankingiriza ukaba urabababangamiye. Izuba naryo riba ikibazo iyo mugiye kwigira hanze kuko uruhu rutihanganira rya zuba.”

Kugeza ubu Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga ibarura amashuri 18 mu Rwanda ko ari yo yujuje ireme ry’uburezi budaheza mu mashuri arenga ibihumbi bitatu mu gihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa-w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga (NCPD) Ndayisaba Emmanuel asobanura ko uburezi budaheza bugiye kurushaho kugerwaho

 

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.