Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

NCPD: abafite ubumuga bahawe amahirwe bashobora imirimo nk’iy’abandi

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 07-12-2018 saa 10:47:13
Abafite ubumuga bagaragaza ko bahura n'imbogamizi mu kubona insimburangingo ( Foto Archives)

Perezida w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, NCPD, Niyomugabo Romalis, avuga ko hari aho usanga abakoresha batekereza ko abafite ubumuga hari akazi badashoboye nyamara ngo bahawe amahirwe bashobora imirimo nk’iy’abandi.

Yavuze ko buri mukozi wese iyo agiye mu kazi agenerwa ibikoresho bimufasha gukora akazi ke neza, mu gihe atabigenewe na we akaba atagashobora, bityo ngo n’abafite ubumuga bagiye bazirikanwa bagashakirwa ibikoresho byabagenewe nta kazi batakora mu gihe abakoresha baba babahaye ayo mahirwe.

Yakomeje avuga ko no mu gupiganira akazi usanga nta buryo bworohereza abafite ubumuga buhari, ibi byose ugasanga bituma batabona amahirwe angana n’ay’abandi mu kubona akazi.

Niyomugabo yagize ati “Abantu bafite ubumuga barangije amashuri bafite akazi uyu munsi biracyari hasi cyane. Turimo turafatanya na Leta yacu kugira ngo dushobore kurushaho guhanga imirimo myinshi ariko n’imyinshi yahanzwe twese tugire amahirwe yo kuyinjizwamo ku buryo bungana, n’abakoresha bagifite imyumvire ko umuntu ufite ubumuga atabishobora tukaba tugira ngo tugaragaze ko bashoboye, ahubwo ni imyumvire ya bamwe mu bakoresha itari hejuru.”

Niyomugabo Romalis, Perezida wa NCPD

Niyomugabo avuga ko kuba hakiri abafite iyi myumvire bituma amahirwe y’abafite ubumuga akiri hasi, dore ko n’uburyo akazi gatangwa cyangwa uko ibizamini bitangwa hakwiye kurebwa niba byorohera ibyiciro byose by’abafite ubumuga.

Hagaragajwe ko abafite ubumuga ubushobozi bwose babufite kuko ik’ingenzi ngo ari uko baba barabashije kwiga bakarangiza amashuri nk’abandi.

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu karere ka Rulindo bahamya koko hakiri abakoresha bafite imyumvire ko abafite ubumuga hari akazi badashoboye nyamara bahawe amahirwe bakora akazi nk’abandi kuko hari ingero zitandukanye zigaragaza ko abafite ubumuga bashoboye.

Hajabakiga Thomas, ufite ubumuga wo mu murenge wa Masoro mu karere ka Rulindo hamwe na Nyiraneza Julienne ufite ubumuga bavuga ko bibumbiye mu matsinda nyuma yo kwiga imyuga, abafite imyuga isa bakishyira hamwe kandi ko bakora, bakabona amafaranga kandi bakizigamira, bakabasha no gufasha imiryango yabo.

Hari n’abafite ubumuga bwo kutabona bize imyuga bakavuga ko kuri ubu bakora inkweto umuguru umwe bakawugurisha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15, bikaba byarabakuye mu ntekerezo zo gusabiriza nabo bakaba batunze imiryango yabo.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.