Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

NAEB yijeje Sena gucunga neza imari n’umutungo bya Leta

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 17-01-2019 saa 17:26:36
Amb. Kayonga George William, Umuyobozi Mukuru wa NAEB imbere ya Komisiyo ya SENA y’iterambere ry’ubukungu n’imari (Ifoto R James )

Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyasezeranyije ko kizazongera gucunga nabi ibya rubanda.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Amb. Kayonga George William, yemereye imbere ya Komisiyo ya Sena y’iterambere ry’ubukungu n’imari ko iki kigo kigiye guharanira gucunga neza imari n’umutungo w’igihugu.

Ni nyuma y’amakosa yagaragajwe na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta mu gihe k’imyaka 3.

Senateri Muhongayire Jacqueline, Perezida wa Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena, yifuje kumenya ingamba zatuma inama zitangwa n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta zubahirizwa uko bikwiye n’ingamba zafatwa kugira ngo umutungo wa Leta ndetse no kugira ngo ingengo y’imari irusheho gucungwa neza na NAEB.

Amb. Kayonga yavuze ko ikibazo cya mbere cyari gikomeye mu micungire y’imari ya NAEB ari ihuza ry’ibigo bitatu OCIR THE, OCIR CAFÉ ndetse na RODA.

Yagize ati: “OCIR THE cyari ikigo gicuruza, gifite inganda ariko zagurishijwe ndetse na OCIR Café. RODA yo cyari ikigo cya Leta giteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse n’indabo.”

Avuga ko mu ihuza ry’ibyo bigo bitatu ari ho havutse ibibazo byinshi by’inyandiko zigaragaza uko umucungo w’ikigo uba ucunzwe.

Yagize ati: “Mbere na mbere ibibazo byari birimo bigaragara mu myaka na n’ubu ngubu tugifiteho ikibazo cyatumye tutabona raporo ntamakemwa umwaka ushize cyari icy’amadeni ikigo kiba kiberewemo n’abakiriya.”

Senateri Bizimana Evariste yavuze ko bareba NAEB nk’urwego Leta yatekereje ikarushyiraho ikaruha n’inshingano ibigo byashyizwemo byari bifite kugira ngo NAEB ikosore ibyo bibazo byari byagaragaye muri ibyo bigo byahujwe. Yagize ati: “Guhuza ibi bigo nta bwo byagombye kuba bikiri ikibazo muri 2019, mwagombye kureba ukundi mubikora.”

Avuga ko NAEB ihabwa ingengo y’imari kugira ngo irangize inshingano zayo kandi igahabwa ibijyanye n’ibyo iba yagaragaje igomba gukora umwaka ku wundi bivuze ngo imicungire y’ikigo igomba guhuzwa n’agaciro k’amafaranga.

Yagize ati: “Mugomba kugira raporo yujuje ubuzirange nk’uko umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta abisaba, iyo munyuze ku ruhande ibintu ntibiba byubahirijwe.”

Aha Hon. Bizimana atanga urugero rugira ruti: “Reka mbahe urugero rwerekana ko ibyo muvuga ntaho bihuriye n’uko guhuza ibyo bigo: ibigega byo ku Mulindi bitangirwa isoko mwari mwavuze ko bigomba kuba ritiro ibihumbi 5, murangije mubigira ritiro 1.500, bivuze ko uko ikigega k’ibihumbi 5 kigura si ko ikindi kigura, aho ni ho amakosa ari. Ibyo byose ntibikwiye kuba bihinduka mutabimenye kuko iyo bihindutse bihindura amafaranga, bihindura igihe, bikica isoko.”

Akomeza yungamo ati: “Ni inama natangaga byagaragaye ko icungamari ririmo ibibazo byinshi, icungamari nta bwo ryagenze neza.”

Yagarutse ku kibazo cy’amasoko agira ati: “Abantu mubereyemo imyenda, mwavuze ko mwagiye muyigabanya ni byiza ariko ikibazo cy’amasoko kugeza ubu akaba ari cyo kibazo, ibijyanye n’amasoko, ibijyanye n’ingurane cyane cyane muri Karongi aho usanga amazina y’abagombaga kwishyurwa agaruka inshuro zirenga imwe bityo si ikibazo kijyanye n’ihuzwa ry’ibigo.”

Abagira inama yo kubikurikirana bakareba ko ibirimo bijyanye n’amategeko y’amasoko.

Ayo makosa cyo kimwe n’ayandi yagaragajwe arimo gukora ibyo batari bateganyije bubaka inganda z’ikawa zirenze umubare uteganyijwe Amb. Kayonga yavuze ko bagiye kuyakosora ndetse bagaharanira kugera kuri raporo ntamakemwa.

Amb. Kayonga George William, Umuyobozi Mukuru wa NAEB imbere ya Komisiyo ya SENA y’iterambere ry’ubukungu n’imari (Ifoto R James )

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.