NAEB yagarutse kuri kawa ihumura nk’ikirayi bigatuma igurwa make ku isoko

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 24-04-2019 saa 16:03:54
Eng. Ruganintwali Eric, umuyobozi w'ishami rishinzwe gukurikirana ubwiza bw'ibyiherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n'ubworozi muri NAEB ( Foto Gisubizo)

Ikigo k’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi (NAEB) kirasaba abahinzi ba kawa kuyikorera neza bayirinda ibyonnyi.

Ruganintwali Eric, umuyobozi ushinzwe gukurikirana ubwiza n’ibijyanye n’amabwiriza y’ibyoherezwa mu mahanga ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, yagize ati “Ikijyanye n’ubwiza ku isoko giterwa n’umuguzi kuko bagira ibyo bakunda bitandukanye, tugerageza kumenya kawa abaguzi bifuza natwe tukabikora dufatanyije n’abahinzi ba Kawa.”

Ruganintwali avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yakoze ibishoboka ishyiraho inganda zogerezwamo ikawa, ziva kuri rumwe rwari ruhari kera zigera kuri 300 mu gihugu hose.

Avuga ko hakiri uruganda rumwe rwoza kawa wasangaga abahinzi bayoza mu buryo butuzuye, ariko ngo aho izi nganda zibonekeye kawa yatangiye kugenda yozwa neza kandi igatanga umusaruro.

Ikibazo cya kawa yumvikanisha agahumuro k’ibirayi (Potato Taste) mu ikawa y’u Rwanda rimwe na rimwe kijya gituma iyo igeze ku isoko mpuzamahanga usanga ihabwa igiciro gito kubera icyo kibazo, Ruganintwali yagize ati “Iki kibazo cyaragaye mu myaka ishize kuko wasangaga kawa yoherezwa hanze kuva muri 2001 yabaga ifite iyo nenge ku kigero cya 10%, ubu byaragabanutse bigeze munsi ya 5%. Gusa ntituramenya ikibitera n’ubwo ingaruka zitugeraho atari nke. Twese nitubishyiramo imbaraga, tugatahiriza umugozi umwe iki kibazo kizakemuka.”

Kawashima Jose, inzobere mu gihingwa cya Kawa, avuga ko kawa y’u Rwanda iyo itunganyijwe neza iba nziza kandi igacuruzwa ku isoko mpuzamahanga aho usanga ikunzwe.

Gusa kandi Kawashima avuga ko hari ubwo hajya haboneka inenge muri kawa iturutse ku kibazo cya kawa igaragaza agahumuro kameze nk’ak’ikirayi, aho avuga ko iyo igeze ku isoko mpuzamahanga itegurwa cyangwa se ikagurwa ku giciro gito.

Ati “Ikawa y’u Rwanda irakunzwe ku masoko mpuzamahanga ariko hari ubwo usanga ifite inenge ijyanye n’agahumuro k’ikirayi, iyo igaragaye gutyo, nta bwo iba ikiguzwe ku giciro kiri hejuru, ahubwo igurwa ku giciro gito cyangwa ntigurwe.”

Dr. Bizimana Joseph, ni umukozi w’ikigo k’igihugu cy’ubuhinzi (RAB) akaba yaranakoze ubushakashatsi ku gihingwa cya kawa, yagarutse ku nenge ijya igaragara rimwe na rimwe muri kawa y’u Rwanda bikaba intandaro yo kuyimanurira igiciro cyangwa se ntigurwe, avuga ko iyo nenge ahanini iterwa n’agasimba kaza kakarya urubuto rwa kawa rugahita rugira ikibazo.

Avuga ko iyo ako gasimba kariye urwo rubuto, ngo n’iyo rwaba ari rumwe muri toni nyinshi za kawa, ruhita rwangiza umusaruro wose ku buryo ngo iyo ugiye gusogongeraho wunvamo agahumuro k’ikirayi ari nayo nenge ikomeye ya kawa.

Ati “Ikibazo kawa y’u Rwanda ijya ihura na cyo ni ikijyanye n’agahumuro k’ikirayi usanga ifite, gaterwa n’uko haba hari imbuto zayo zarumwe n’agasimba kitwa agasurira.”

Avuga ko iki kibazo cyabanje kugaragara muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, kigaragara no mu Burundi ndetse no mu Rwanda.

Eng. Ruganintwali Eric, umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana ubwiza bw’ibyiherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri NAEB ( Foto Gisubizo)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.