Kigali-Rwanda

Partly sunny
23°C
 

Myugariro wa APR Imanishimwe agiye kwerekeza muri Serbia

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 23-01-2019 saa 08:53:41
Yannick Mukunzi wa Rayon aha yari yahuriye ku mupira na Imanishimwe wa APR, muri Kamena 2018. Ifoto/KTD

Imanishimwe Emmanuel myugariro w’ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera kujya mu gihugu cya Serbia mu ikipe imwifuza.

Uyu mukinnyi yasobanuye ko iyi kipe yayishakiwe na Dr Petrovic Lbjomir wahoze ari umutoza wa APR FC, abimenyesha ubuyobozi bw’iyi kipe ya APR FC.

Imanishimwe ati: “Ni umutoza wadutoje Petrovic wagerageje amakipe yo mu gihugu k’iwabo muri Serbia, babonye amashusho yange bamusaba ko bibaye byiza nerekezayo, ansaba ko nashaka ibyangombwa kandi byarabonetse, birashoboka cyane ko natangirana n’iyi kipe mu kwezi gutaha kwa kabiri.”

Uyu mukinnyi avuga ko ibyangombwa byo kujya muri iki gihugu byamaze kuboneka igisigaye ari ukumenya umunsi azagenderaho gusa yirinze gutangaza izina ry’ikipe azajyamo.

Imanishimwe Emmanuel yageze muri APR FC mu 2016 avuye muri Rayon Sports, yari yabanje kwifuzwa n’amakipe yo muri Kenya arimo AFC Leopards ariko ntibyakunda.

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.