Myasiro yegukanye intera ndende mu irushanwa ryari rigamije gutegura abazaserukira igihugu

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 26-03-2019 saa 09:35:41
Myasiro JMV (hagati) wegukanye intera ya metero ibihumbi 10

Myasiro JMV ukinira ikipe ya Police AC ni we wegukanye intera ndende mu irushanwa ryo ku rwego rw’igihugu mu gusiganwa ku maguru “National Athletics Competition” ryabereye kuri Sitade Amahoro tariki 23 Werurwe 2019.

Iri rushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF” rigamije gusuzuma ubushobozi bw’abakinnyi no kubongerera ubunararibonye mu rwego rwo kwitegura kuzahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga azaba muri uyu mwaka wa 2019.

Aya marushanwa arimo imikino y’Afurika “All African Games” izabera muri Maroc kuva tariki 23 Kanama kugeza 03 Nzeri 2019 ndetse na shampiyona y’Isi y’imikino ngororamubiri izabera i Doha muri Qatar kuva tariki 27 Nzeri kugeza  ku ya 6 Ukwakira 2019.

Myasiro yaje kwegukana umwanya wa mbere mu bagabo mu gusiganwa intera ya metero ibihumbi 10 ari nayo ndende muri iri rushanwa akaba yarakoresheje iminota 30 n’amasegonda 49  yakurikiwe na  Nizeyimana Alexis ukinira SEC (31’40”) naho Nizeyimana Sylvain ukinira APR AC  aba uwa 3 (32’12”).

Myasiro JMV (hagati) wegukanye intera ya metero ibihumbi 10

Mu bindi byiciro byahatanye, Nimubona Yves ukinira APR yabaye uwa mbere mu bagabo basiganwe ahareshya na metero 5000 akoresheje iminota 14 n’amasegonda 28, akurikirwa na bagenzi be, Dushimirimana Gilbert (14’30”) na Tuyishimire Christophe wabaye uwa 3 (14’35”).

Mu bagore, Yankurije Marthe ukinira APR yabaye uwa mbere akoresheje iminota 17 n’amasegonda 16, akurikirwa na Nayituriki Dorothée (18’38”) na Uwambajimana Jeannette wabaye uwa 3 (18’53”).

Mu gusiganwa metero ibihumbi 3, Ishimwe Jean  Bosco ukinira Kavumu yabaye uwa mbere mu bagabo (9’53”), akurikirwa na bagenzi be, Kwizera Pacifique (9’54”) na Muvandimwe Albert (11’07”).

Muri metero 1500, Nimubona Yves wa APR yabaye uwa mbere mu bahungu (3’53”) akurikirwa na mugenzi we, Shimirimana Gilbert (3’58’’) naho Safari Emmanuel aba uwa 3 (4’06”).

Mu bagore, Yankurije Marthe ukinira APR yabaye uwa mbere (4’38”), akurikiwe na bagenzi be, Musabyeyezu Adeline (4’41”) na Mukandanga Clementine wa NAS (4’43”).

Muri metero 800, Abayisenga Elysée ukinira Police yabaye uwa mbere mu bagabo (1’52”), akurikirwa na mugenzi we, Safari Emmanuel (1’53”) ndetse Ngurinzira J.Baptiste aba uwa 3 (1’53”).

Mu bagore, Musabyeyezu Adeline ukinira APR yabaye uwa mbere mu bagore (2’16”), akurikirwa na Mukandanga Clementine (2’19”), Nyiraneza Donatha aba uwa 3 (2’20”).

Muri metero 400, Abayisenga Elysée wa Police yabaye uwa mbere mu bagabo (50’07”), akurikirwa na Muvunyi Hermas (50’31”), Ngurinzira J.Baptiste aba uwa 3 (50’51”).

Mu bagore, Ingabire Sifa yabaye uwa mbere mu bagore (1’00”), akurikirwa na Uwiringiyimana Solange (1’01”) naho Uwuzuyinema Delphine  aba uwa 3 (1’02”).

Muri metero 200, Nshimiyimana Pascal yabaye uwa mbere mu bagabo (22”), akurikirwa na Tawamu Wabenga (23”) naho Mugisha Emmanuel aba uwa 3 (23”).

Mu bagore, Niyonkuru Marthe yabaye uwa mbere (26’38”), akurikirwa na Uwiringiyimana Solange (27”) naho Nyiraneza Joselyne aba uwa 3 (27”).

Muri metero 100, Dukeshimana Patient yabaye uwa mbere mu bagabo (11’’), Nshimiyimana Pascal aba uwa kabiri (11’’) naho Muvunyi Hermas aba uwa 3 ( 11’’) mu gihe mu bagore, Niyonkuru Martha yabaye uwa mbere (12), Nyiraneza Joselyne (13”) aba uwa kabiri naho Umulisa Joselyne aba uwa 3 (14”).

Perezida wa RAF, Mubiligi Fidele yatangaje ko iri rushwanwa ryagenze neza cyane kuko ryitabiriwe n’abakinnyi benshi kandi n’ibyavuyemo byagaragaje ko barimo kugenda bagabanya ibihe bakoresheje.

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.