Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Mwiseneza Josiane ntari muri batanu bageze kuri ‘final’

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 26-01-2019 saa 21:23:23
Aba batanu b'imbere ni bo bagiye gutoranywamo Miss Rwanda

Mwiseneza Josiane ntabwo ari mu bakobwa batanu bakomeje guhatana muri Miss Rwanda 2019.

Umuhango wo gutoranya uwambikwa ikamba rya Miss Rwanda urakomeje hano muri Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Abakobwa babanje guhatana uko ari 15 basoje umwiherero, nyuma yo kubazwa ibibazo bitandukanye n’abagize akanama nkemurampaka batanu bahita basezererwa.

Akanama nkemurampaka kagiye kwiherera nyuma yo kureba uko biyerekana n’uko basubiza ibibazo babajijwe, bajya kwiherera, bagaruka batangaza batanu bakomeza batarimo Josiane.

Magingo aya (23:10) abagize akanama nkemurampaka bari mu wundi mwiherero, nyuma yo kubaza ibibazo batanu bakomeje mu irushanwa ku mishinga yabo baramutse bahawe ikamba.

Batanu basigaye mu irushanwa ni Uwihirwe Yasipi Casmir (No.21), Gaju Anitha (No.35), Uwase Sangwa Odile (No.16), Ricca Michaella Kabahenda (No.9) na Nimwiza Meghan (No.32).

Aba batanu b’imbere ni bo bagiye gutoranywamo Miss Rwanda 2019

Abari hano i Rusororo n’abakurikiye kuri televiziyo, bategereje gutangarizwa Miss Rwanda 2019 ubwo abagize akanama nkemuramoaka baza kuba bavuye mu mwiherero.

Twabibutsa ko usibye Miss Rwanda, mu kanya haranatangazwa ibisonga bye bibiri ndetse na Miss Popularity, uyu akaba ari umukobwa wagaragaje gukundwa cyane muri iri rushanwa.

Akanama nkemurampaka kagizwe na Francine Uwera Havugimana, – Rwabigwi Gilbert, Carine Rusaro, Jolly Mutesi na James Munyaneza

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.