Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Mwibagiwe ko Kiyovu yari yaramanutse, ikaba inakoresha amafaranga make-Casa

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Mar 9, 2018

Umutoza wa Kiyovu, Casa Mbungo Andre aravuga ko nta muntu ukwiye kumushyira ku gitutu cyo gutwara igikombe mu gihe ikipe ye yari yaramanutse mu kiciro  cya kabiri kandi ikaba idakoresha amafaranga angana n’ayo andi makipe akomeye bahanganiye igikombe akoresha.

Casa, umutoza wa Kiyovu yibukije ko adakwiye gushyirwa ku gitutu kuko Kiyovu yari yaramanutse kandi ikaba idafite amikoro nk’ayo andi amakipe bahanganye afite

Kiyovu imaze imikino itatu idatsinda kuko yanganyije  na Kirehe FC  0-0, itsindwa na Police FC  2-0 inanganya na Mukura 0-0.

Casa yemera ko uyu musaruro udashimishije. Ati “Ntabwo ari umusaruro mwiza.  Ariko shampiyona ni ko imeze, ni marato. Ushobora kwiruka ibilometero 10 ukananirwa, ariko ukongera ugakora ibilometero 20 waruhutse, mu bilometero 30 ugasanga wamaze kujya hejuru, hari igihe ku musozo (sprint) muzasanga Kiyovu iri hejuru.”

Casa yakomeje avuga ko nta gitutu mu gihe ayoboye ikipe yari yaramanutse mu kiciro cya kabiri ikaza kugarurwa n’isenyuka ry’Isonga FC. Ati “Ikipe murebe aho ivuye kugira ngo mumenye aho igomba kugana. Aho turi nge nkeka ko twakoze ibishoboka byose. kuba umuntu yari yamanutse mu kiciro cya kabiri, ubu akaba ari mu gikundi cy’abantu batanu, nibaza ko nta kibazo gihari, kandi uko dukomeza gukina Kiyovu irakomeza gukura kurushaho”.

Casa avuga ko nta muntu ukwiye kumushyira ku gitutu mu gihe akomeje gutakaza imikino kuko ukimushyizeho yahitamo kubasigira ikipe yabo. Aha yanishimiye ko iyi kipe irimo kuzamura urwego, ikanarushaho kugaragaza umukino mwiza umunsi ku wundi kabone n’iyo yatakaza amwe mu manota.

Umutoza Casa aranibutsa ko  atanganya amikoro n’amakipe nka Police FC, AS Kigali, APR FC  na Rayon Sports ku buryo adakwiye gushyirwa ku nkeke yo gutwara igikombe. Ati “Kiyovu iri mu makipe akoresha ingengo y’imari nto ugereranyije n’ayo yandi ku buryo itakabaye iri muri iki gikundi cy’amakipe atanu ya mbere. Icyo dufite ni ubushake bw’abayobozi, barashaka ko ikipe  itera imbere, barashaka ko twaba ikipe ihangana ariko ku bijyanye n’amafaranga ntituri imbere y’amakipe menshi, yewe ntituri no hagati”.